Guterana Amateraniro—Ni Inshingano Ikomeye
1 Ni gute ufatana uburemere guterana amateraniro? Icyo ni ikibazo cyimbitse, si byo? Nta gushidikanya ko benshi muri twe bumva bishimiye amateraniro. Icyakora, bamwe na bamwe bashobora kugira akamenyero ko gusiba amateraniro amwe n’amwe. Ibyo bishobora kuba biterwa n’iki? Mbese, bamwe muri twe batuma akazi k’umubiri katari ngombwa, umunaniro, amasomo ategurirwa mu rugo, uburwayi budakanganye bw’umubiri, cyangwa imimerere y’ikirere cyaramutse nabi bibangamira inshingano yacu yo guterana amateraniro buri gihe (Gut 31:12)? Kubera ko ari itegeko ry’Ibyanditswe, buri wese muri twe yagombye gusuzuma mu isengesho iki kibazo ngo, ni gute jye mfatana uburemere ibyo guterana amateraniro?
2 Benshi mu bavandimwe bacu bagenda amasaha menshi mu mihanda yuzuyemo ivumbi, kandi bambuka imigezi irimo ingona kugira ngo babone uko baterana amateraniro. Mu itorero ryanyu bwite, hashobora kuba harimo abantu b’indahemuka ‘badasiba na rimwe’ n’ubwo bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima, by’ubumuga bw’umubiri, by’akazi kenshi k’aho bakora kabananiza, cyangwa akazi kenshi ku ishuri (Luka 2:37, Traduction dumonde nouveau). Ni iki gituma bihatira guterana? Ni uko bazi ko badashobora gutsinda ingorane z’iyi si yuzuyemo imibabaro ku bw’imbaraga zabo bwite. Bagomba kwishingirikiza ku mbaraga zitangwa n’Imana.—2 Kor 12:9, 10.
3 Muri iki gihe, tugera ikirenge mu cy’Abakristo ba mbere, bateranaga buri gihe kugira ngo basenge, babwirane amakuru yo hirya no hino, no kwiga Ijambo ry’Imana (Ibyak 4:23-30; 11:4-18; Kol 4:16). Duhabwa amabwiriza yerekeye ubuhanuzi n’inyigisho zo muri Bibiliya, kimwe no imyifatire irangwamo kubaha Imana n’amahame mbwirizamuco ya Gikristo, hamwe no kugirwa inama mu gihe gikwiriye z’ukuntu twarushaho gukoresha neza ubuzima bwacu muri iki gihe dushyira mu bikorwa amahame y’Ibyanditswe tubyitondeye (1 Tim 4:8). Byongeye kandi, twibutswa iby’ibyiringiro byacu by’uko hari igihe hazabaho imperuka y’ibibazo n’imibabaro. Ni iby’ingenzi ko dukomeza kugira ibyo byiringiro.—Heb 6:15.
4 Ni gute umuryango wawe ufatana uburemere guterana amateraniro? Mbese, afite uruhare kuri porogaramu yawe kimwe n’igihe cyo kurya cyangwa akazi k’umubiri? Ku minsi y’amateraniro, mbese, ujya usanga urimo wiburanya niba ujya guterana cyangwa utajya yo, cyangwa se ubona ko ibyo kwifatanya n’abavandimwe bawe buri gihe ari ibintu by’ingenzi cyane mu rugo rwawe? Ababwiriza benshi, bibuka urugero ababyeyi babo bubaha Imana babahaye bakiri bato. Umusaza umwe aribukana ubwuzu agira ati “ku byerekeye data, yakoraga uko ashoboye kose kugira ngo umuryango wose ujye mu materaniro. Iyo habaga hari urwaye, umwe muri twe yasigaranaga na we, ariko abandi bose bakajya mu materaniro! ”
5 Mu nomero z’Umurimo Wacu w’Ubwami z’ubutaha, tuzasuzuma agaciro ka buri teraniro ry’itorero kugira ngo dufashe abantu kurushaho kuzirikana ibyo bintu byo mu buryo bw’umwuka. Niba ushobora kuzaterana amateraniro buri gihe, twiringiye ko izo ngingo zizagufasha kumenya ibyo ubura. Zizaba zikubiyemo ibyo abayobora amateraniro bibutswa by’ingirakamaro, kimwe n’ibitekerezo twese dushobora kwifashisha igihe dutegura amateraniro n’igihe tuyifatanyamo. Ni kuki mwese mutateranira hamwe mu muryango maze mugasuzumira hamwe ibyerekeye imyifatire yanyu ku bihereranye no guterana amateraniro mubishyize mu isengesho? Hanyuma, murebe igikenewe guhindurwa kuri porogaramu yanyu. Guterana buri gihe amateraniro, ni igice cy’ingenzi cy’inyigisho zacu za gitewokarasi, kandi twagombye kubifatana uburemere cyane.