Amateraniro y’Umurimo yo muri Kamena
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 30 Gicurasi
Indirimbo ya 101
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Garagaza mu ncamake ingingo zihariye zo mu magazeti yasohotse vuba aha zishobora gushimisha abantu bo mu ifasi y’iwanyu.
Imin. 20: “Guterana Amateraniro—Ni Inshingano Ikomeye.” Itangwe mu bibazo n’ibisubizo. Mu guhuza n’ibivugwa muri paragarafu ya 2, gira icyo ubaza ababwiriza batsinze imbogamizi zo guterana amateraniro buri gihe.
Imin. 15: “Dufashe Abandi Kwishimira Agaciro k’Ibitabo Byacu.” Suzuma iyo ngingo hamwe n’itorero. Tanga ibyerekanwa bigufi ukurikije paragarafu ya 3 n’iya 4. Menyesha ababwiriza ibitabo by’amapaji 192 itorero rifite mu bubiko. Niba itorero ridafite ibitabo bya kera, erekana uko bakoresha igitabo Jitihada ya Ainabinadamu ya Kutafuta Mungu ukurikije ibyasuzumwe muri paragarafu ya 5.
Indirimbo ya 116 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 6 Kamena
Indirimbo ya 147
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu n’Amatangazo ya ngombwa yo mu Murimo Wacu w’Ubwami. Suzuma Amakuru ya Gitewokarasi.
Imin. 15: Mbese, Waba Witeguye Guhangana n’Ikibazo Cyerekeye Ubuvuzi Gishobora Gushyira Ukwizera Kwawe mu Kigeragezo? Disikuru y’igishyuhirane itangwe n’umusaza ubishoboye kugira ngo afashe abavandimwe gufatana uburemere agaciro k’ikarita y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi, yifashishije amagambo y’ingenzi yo mu maparagarafu ya 1-3 y’umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami w’Ugushyingo 1990. Mu Makoraniro y’Intara “Inyigisho Ziva ku Mana,” byagaragaye ko amakarita asaga 50 ku ijana yakoreshejwe n’abashakaga andi makarita mashya yari atariho umukono, atanditseho abagabo bo guhamya, cyangwa yararengeje igihe. Ha ababwiriza babatijwe bonyine amakarita mashya, hanyuma usuzume urwandiko rwo ku itariki ya 15 Ukwakira 1991 rukubiyemo amabwiriza yo kuzuza ayo makarita. Gira abavandimwe inama yo KUTUZUZA amakarita yabo uwo mugoroba, ahubwo bayatahane iwabo, bashyire mu isengesho icyo gitekerezo, hanyuma babone kuyuzuza. Icyakora, BOYE GUHITA BASHYIRA UMUKONO ku ikarita icyo gihe. Muzayazane mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero gitaha yujujwe neza, maze abasaza babafashe kureba niba amakarita yashyizweho umukono, yanditseho abagabo bo guhamya, no kuba yanditseho itariki. Uyobora Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero azakoresha ilisiti ihuje n’icyo gihe kugira ngo agenzure ko abo mu itsinda rye bose bayujuje. (Ababyeyi babatijwe bashobora gufashwa kuzuza Ikarita y’Ibiranga Umuntu y’abana babo.) Umuntu uwo ari we wese uzaba yasibye icyo cyigisho cy’igitabo ashobora gufashwa n’abayobora igitabo/abasaza mu Iteraniro ry’Umurimo ritaha kugeza igihe ababwiriza bose babatijwe bazabonera amakarita yabo yujujwe neza kandi ashyizweho umukono. Abasaza bagombye kuba bafite ilisiti y’abantu bose basigaye kandi bakagerageza kurangiza kuzuza amakarita yose vuba vuba uko bishoboka.
Imin. 20: “Gusubira Gusura Kugira ngo Dushimangire Ugushimishwa.” Kugirana ikiganiro n’abaguteze amatwi. Niba ababwiriza barimo bakoresha ibitabo bya kera, erekana ukuntu gusubira gusura umuntu wemeye gufata kimwe muri ibyo bitabo bishobora gukorwa. Cyangwa se werekane uburyo bwo gusubira gusura umuntu wemeye gufata igitabo Jitihada ya Ainabinadamu ya Kutafuta Mungu, ukoresheje ibitekerezo byatanzwe muri paragarafu ya 5.
Indirimbo ya 154 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 13 Kamena
Indirimbo ya 167
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu na raporo y’imibare y’ibibarurwa. Shyiramo no gushimira ku bw’impano zatanzwe. Unashimire ababwiriza ku bw’inkunga y’amafaranga batanze yo gushyigikira imirimo ya Sosayiti kimwe n’iy’itorero. Ibutsa abantu bose batararangiza kuzuza amakarita yabo y’Amabwiriza Atanzwe Hakiri Kare ku Bihereranye n’Ubuvuzi/Kuvanaho Inkurikizi, ko babikora uwo mugoroba babifashijwemo n’umuyobozi wabo w’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero cyangwa umwe mu bandi basaza.
Imin. 20: “Gukora mu Ifasi Ikunze Kubwirizwamo Kenshi.” Itangwe mu bibazo n’ibisubizo iyobowe n’umugenzuzi w’umurimo. Mu matorero afite amafasi akunze kubwirizwamo kenshi, tanga icyerekanwa cya bumwe mu buryo bwo gutangiza ibiganiro bwo mu gitabo Kutoa Sababu bwerekanywe kuri paragarafu ya 4 n’iya 5 kimwe n’ubundi buryo bwo gutangiza ibiganiro bukwiriye bwaba buvanywe muri paragarafu ya 6 n’iya 7 cyangwa bwateguriwe cyane cyane ifasi y’iwanyu. Mu matorero adakunze kubwiriza kenshi mu mafasi yabo, ubundi buryo bwo gutangiza ibiganiro bukwiriye buvuye mu gitabo Kutoa Sababu bushobora gutangwaho ibyerekanwa. Ibyerekanwa byagombye kuba byateguwe neza.
Imin. 15: Suzuma ingingo zikubiye mu gitabo Umurimo Wacu kuva ku mutwe muto wo ku ipaji ya 88 kugeza ku ipaji ya 89. Mu bibazo n’ibisubizo.
Indirimbo ya 176 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 20 Kamena
Indirimbo ya 178
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Tera bose inkunga yo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza muri iki cyumweru. Tangaza gahunda y’itorero y’umurimo wo kubwiriza.
Imin. 20: “Inyigisho Ziva ku Mana Zitera Inkunga Ikomeye.” Iyo ngingo itangwe mu bibazo n’ibisubizo. Soma amaparagarafu n’imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe ariko itandukuwe igihe nikigukundira. Reka umuntu ku giti cye atange ubusobanuro buhinnye agaragaza ibyishimo bye ku bw’inyungu yavanye mu guterana mu ikoraniro no mu gukoresha ibitabo byasohotse mu ikoraniro.
Imin. 15: Umurimo wo Kubwiriza w’Itorero. Umugenzuzi w’umurimo hamwe n’undi musaza basuzume ibihereranye n’umurimo wo kubwiriza w’itorero wakozwe mu mezi icyenda ashize. Bibiri bya gatatu by’umwaka w’umurimo bimaze kurangira (Nzeri-Gicurasi). Itorero ririmo rirakora rite? Shimira itorero ubikuye ku mutima ku bw’ibintu ririmo rikora neza. Nanone kandi, vuga n’ibintu itorero rishobora kunonosora, kandi utange inama zikwiriye. Shyiramo n’amakuru yo hirya no hino, inkuru imwe cyangwa ebyiri zihereranye no kubwiriza kandi zitera inkunga zo muri aya amezi ane ya mbere y’umwaka w’umurimo. Sozereza ku mimerere myiza yubaka. Ibyishimo bya Yesu yabikeshaga ukurangiza umurimo we. Natwe, tuzabonera ibyishimo byinshi mu gukomeza guhihibikana mu murimo Yehova yaduhaye.—Yoh 4:34; 1 Kor 15:58.
Indirimbo ya 179 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 27 Kamena
Indirimbo ya 186
Imin. 5: Amatangazo y’iwanyu. Tera bose inkunga yo gutangira umurimo wo kubwiriza hakiri kare muri izi mpera z’icyumweru. Nibatange ibitekerezo by’ingirakamaro byo gutanga amagazeti yasohotse vuba aha.
Imin. 15: Tanga Ushobora Kubaho Iteka ku Isi Izahinduka Paradizo ku Nzu n’Inzu. Disikuru ngufi irangwamo igishyuhirane igaragaza agaciro k’icyo gitabo mu bihereranye no gufasha abantu kumenya uburyo bwo gusenga Yehova. Erekana uburyo umubwiriza yashobora gukoresha ibitekerezo byatanzwe muri uyu Murimo Wacu w’Ubwami kugira ngo yitegure gukoresha icyo gitabo mu murimo wo kubwiriza.
Imin. 15: Inzu y’Ubwami. Iyo disikuru itangwe n’umusaza. Suzuma ingingo z’ingenzi zivuye ku mapaji ya 60-4 y’igitabo Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu. Tsindagiriza iby’uko kugira Inzu y’Ubwami bikenewe niba itorero ritayigira. Niba itorero rifite Inzu y’Ubwami, ritere inkunga yo gukomeza kuyifata neza. Gira icyo uvuga ku bihereranye n’uko abasaza bakwiriye kureba buri mwaka niba ibyagombaga gusanwa byarakozwe. Suzuma n’imyifatire ikwiriye mu Nzu y’Ubwami kandi ushimire abavandimwe ku bw’imihati yabo yo kubona no gufata neza Amazu y’Ubwami.
Imin. 10: Uburyo bwo kwagura Umurimo Wawe. Ibiganiro bishingiye ku gitabo Umurimo Wacu, igice cya 9. Iyo disikuru (hakubiyemo no kugirana ibiganiro n’abateze amatwi), byaba byiza itanzwe n’umusaza afite igishyuhirane kugira ngo atere abandi inkunga yo kugira amajyambere.
Indirimbo ya 188 n’isengesho ryo kurangiza.