Bwiriza Ubutumwa Bushishikaje bwo mu Byahishuwe
1 Igitabo Upeo wa Ufunuo cyadufashije gusobanukirwa ubutumwa bushishikaje bwanditswe mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Fasha abandi kugira ngo bamenye ukuntu ubwo butumwa bubareba utanga icyo gitabo mu murimo muri Kanama. Wenda ushobora kubona ko ibi bitekerezo bikurikira ari iby’ingirakamaro mu gihe utegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro.
2 Nyuma y’indamutso ikwiriye, ushobora kuvuga uti
◼ “Mbese, wigeze kumva ibihereranye n’abantu bane bagendera ku mafarashi bavugwa mu Byahishuwe? [Reka asubize.] Hagiye hatangwa ubusobanuro bunyuranye bw’ibyo abo bantu bagendera ku mafarashi bagereranya. Ariko se, waba waramenye ko urugendo rw’ikigereranyo rw’abo bicaye ku mafarashi rugize igice cy’ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga ibintu byari kuba, bikaba birimo bisohora muri iki gihe, kandi ko twese turebwa na byo mu buryo ubu n’ubu? [Reka asubize.] Mbese, wakwishimira gusobanukirwa ubwo buhanuzi n’icyo ugusohozwa kwabwo kukurebaho?” Hanyuma, ushobora kwerekeza ibitekerezo ku mashusho ari mu gice cya 16 cy’igitabo Upeo wa Ufunuo maze ukayahuza n’imwe mu mirongo yanditse mu nyuguti zitose. Cyangwa ushobora gusobanura ibice bimwe by’iyerekwa wifashishije inkuru y’Ubwami Je! Ulimwengu Huu Utaokoka? Tanga icyo gitabo, kandi usige ushyizeho gahunda yo kuzagaruka kugira ngo iby’iryo yerekwa n’ubusobanuro bwaryo birusheho gusuzumwa mu buryo burambuye.
3 Cyangwa wenda wakwishimira kugerageza uburyo bwo gutangiza ibiganiro bukurikira:
◼ “Mbese, waba warigeze kumva ijambo ‘Harimagedoni’? [Reka asubize.] Benshi batekereza ko ryerekeza ku ntambara ya kirimbuzi izaba muri iki gihe. Mu by’ukuri, Harimagedoni ni ikintu gihabanye cyane n’ibyo. Dukurikije uko Bibiliya ivuga, isobanura ihinduka rikomeye rizazana ibintu byiza cyane, bigatuma habaho isi y’amahoro aramba.” Ushobora kwerekeza ku murongo w’Ibyanditswe, nk’Ibyahishuwe 16:16 cyangwa Zaburi 37:10, 11, noneho ukerekeza ibitekerezo bye ku gice cya 39 cy’igitabo Upeo wa Ufunuo, hanyuma ukaba wamuha icyo gitabo. Cyangwa se, ushobora guhitamo gusuzuma ibitekerezo bikwiriye byo mu nkuru y’Ubwami Je! Ulimwengu Huu Utaokoka?
4 Ushobora gutuma habaho ugushimishwa ukoresheje ubu buryo bukurikira:
◼ “Muri iki gihe cy’umwaka, abantu benshi ku isi hose barimo baratekereza ku bihereranye n’urupfu rwa Yesu Kristo hamwe n’izuka rye. Mbese, waba warigeze kwibaza ibyo arimo akora kuva aho azukiye? Ibintu byinshi bishishikaje biba muri iki gihe bifitanye isano n’uruhare Yesu afite ubu mu mugambi w’Imana. Bimwe muri byo bivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Mbese, wakwishimira kurushaho kumenya byinshi bihereranye n’umugambi Imana yari ifite mu gihe yoherezaga Umwana wayo ku isi n’icyo ibyo bikurebaho, wowe ubwawe n’abo ukunda?” Ushobora kwerekeza ibitekerezo kuri paragarafu ya 1 n’iya 2 z’igice cya 41 cy’igitabo Upeo wa Ufunuo, cyangwa ukaba watsindagiriza ibitekerezo bikwiriye bivuye mu magazeti y’Umunara w’Umurinzi cyangwa Réveillez-vous! Cyangwa se wakoresha inkuru y’Ubwami Imibereho y’Amahoro Mu Isi Nshya kugira ngo utume ugushimishwa kurushaho kwiyongera.
5 Ntukabure gutumira umuntu uwo ari we wese wagaragaje ko ashimishijwe kugira ngo azaze guterana mu Rwibutso. Ku bw’imigisha ya Yehova, ushobora gufasha umuntu ugatuma ‘yumva amagambo y’ubwo buhanuzi, kandi akitondera ibyanditswe muri bwo.’—Ibyah 1:3.