Kubwiriza ‘Amagambo y’Ubuhanuzi’
1 Turi mu gihe ubuhanuzi bwo mu gitabo cy’Ibyahishuwe burimo busohora. Abantu benshi barashaka kumenya icyo ibintu biteye inkeke birimo biba [ubu] bisobanura. Bashobora kubonera inyungu mu ‘kumva amagambo’ y’ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe (Ibyah 1:3). Mu kwezi kwa Kanama, tuzabona uburyo bwo kubafasha twifashishije ibintu bitandukanye biri mu gitabo Indunduro y’Ibyahishuwe. Mu gihe tugitanga, tugomba kuzirikana ko ibibazo abantu bahanganye na byo muri iki gihe, byari byarahanuwe mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Icyo gihe se, ni iki dushobora kuvuga?
2 Ubu buryo bushobora kugira ingaruka nziza:
◼ “Intambara, inzara n’indwara, byazahaje abantu muri iki kinyejana cya 20. None se, ukeka ko ibyo biterwa n’iki kandi umuntu yarabashije kugera ku majyambere menshi mu rwego rw’ikoranabuhanga? [Reka asubize.] Benshi batangazwa no kumenya ko bene iyo mimerere yari yarahanuwe muri Bibiliya. Wenda uzi ya mvugo ihereranye n’ “abantu bane bagendera ku mafarashi bavugwa mu Byahishuwe.” Ibyo Bibiliya ivuga kuri abo bantu bagendera ku mafarashi, mu by’ukuri, ni ubuhanuzi burimo busohozwa n’ibiba mu isi muri iki gihe. [Rambura igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe ku gice cya 16 maze werekane amashusho aboneka ku mapaji ya 91-7.] N’ubwo ubwo buhanuzi buvuga igihe cy’agahinda kenshi, kinatanga ibyiringiro. [Soma mu Byahishuwe 6:2, paragarafu ya 3.] Umuntu ugendera ku ifarashi y’umweru, ni Yesu Kristo. Yasezeranije kuzanesha ububi maze agashyiraho isi irangwamo umunezero n’amahoro binyuriye ku Bwami yatwigishije gusaba mu masengesho yacu.” Tanga icyo gitabo.
3 Wenda iki kibazo gishobora gutuma mugirana ibiganiro byagira icyo bigeraho bishimishije:
◼ “Mbese, ubona hakenewe iki kugira ngo imimerere mibi yo ku isi ibashe kuvaho? [Reka asubize.] Abantu benshi bemera ko hakenewe ihinduka rikomeye kugira ngo iyi si ibashe kuba yarokoka. Bibiliya igaragaza ko Imana izi uburyo bwo gukemura ibibazo dufite, kandi yasezeranyije kubidufashamo.” Rambura igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe, ku ipaji ya 171, maze usome mu Byahishuwe 11:15, paragarafu ya 1. Rambura ku mashusho ari ku ipaji ya 302 n’iya 308, maze utsindagirize iby’imigisha izabaho mu gihe cy’Ubwami buzaba buyobowe na Kristo. Hanyuma usobanure uburyo nyir’inzu ashobora kuba yakungukirwa ku giti cye.
4 Ushobora kumva unogewe no kuvuga amagambo nk’aya:
◼ “Abantu benshi basomye igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe basanze bigoye kugisobanukirwa. Kivuga ibintu byinshi bidasanzwe nyamara bifite icyo bisobanura. Iki gitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Iri Bugufi!, gisobanura umurongo ku wundi igitabo cy’Ibyahishuwe uko cyakabaye, kandi kikanerekana uko turebwa mu buryo bwa bwite no gusohozwa k’ubuhanuzi bwacyo.” Rambura icyo gitabo ku ipaji ya 15, paragarafu ya 2, maze werekane mu Byahishuwe 1:1 handitswe mu nyuguti zitose. Sobanura ko ubusobanuro bwihariye nk’ubwo bugenda butangwa kuri buri murongo w’igitabo cy’Ibyahishuwe, kandi ko ibivugwa bizamufasha gusobanukirwa ubwo buhanuzi bw’ingirakamaro. Tanga icyo gitabo mu buryo burangwamo icyizere.
5 Niba uwo muntu ahuze, cyangwa se ukaba ushidikanya ko yaba atashimishijwe mu buryo buhagije, ushobora kumusigira igazeti cyangwa inkuru y’Ubwami. Mu gihe ugarutse maze akagaragaza ugushimishwa, ushobora kumuha icyo gitabo.
6 Ubutumwa bukubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe bureba abantu bose. Buri wese akeneye kumva amagambo y’ubuhanuzi. Nimucyo dukore uko dushoboye kose kugira ngo dutangaze ubwo butumwa ntangabuzima.