ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/94 p. 6
  • Fasha Abandi Kugira ngo Bige Ukuri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Fasha Abandi Kugira ngo Bige Ukuri
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Bakumva Bate Tudasubiye Kubasura?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ese ujya ukoresha utu dutabo?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Uburyo bwatanzwe bwo gutanga ibitabo mu murimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ifashishe Udutabo Tunyuranye mu Murimo Wawe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 12/94 p. 6

Fasha Abandi Kugira ngo Bige Ukuri

1 Yesu yaje ku isi kugira ngo atange ubuhamya ku bihereranye n’ukuri. Kugira ngo abandi babwirizwe uko kuri, yatoje abigishwa be kuba abigisha. Yari yizeye cyane ibyo bari kugeraho mu kwigisha abandi ku buryo yabise ‘abigisha b’abantu bose’ (Mat 13:52, MN). Yagereranyije buri wese muri bo n’umuntu wigishijwe ufite ubutunzi nyakuri mu bubiko bwe bwo kujya abikura agatanga. Muri iki gihe, abigishwa ba Yesu bakoresha ibitabo mu kwihutisha umurimo wo kubwiriza Ubwami. Urugero, amatorero menshi afite udutabo tunyuranye akoresha mu gufasha abandi guhinduka abigishwa. Ni gute ibyo bikoresho by’agaciro bishobora gukoreshwa?

2 Kugira ngo utangize ibiganiro biri butume utanga agatabo “Wakati Ujao Salama—Jinsi Unavyoweza Kuuona,” ushobora kubaza uti

◼ “Mbese, waba warigeze kwibaza impamvu ituma amizero y’igihe kizaza cy’umutekano asa n’aho akendera rwose n’ubwo abantu bashyiraho imihati myinshi? [Reka asubize.] Bibiliya isobanura impamvu iyo mihati myinshi itagira icyo igeraho.” Soma Zaburi 146:3, 4. Nyuma yo kungurana ibitekerezo na nyir’inzu ku bihereranye n’ibivugwa muri paragarafu ya 6, ushobora kubaza uti “ni nde mu by’ukuri ushobora kuduha amahoro n’umutekano biramba?” Ukurikije uko igisubizo cya nyir’inzu giteye, ushobora guhitamo gusuzuma ibitekerezo bikwiriye bikubiye muri paragarafu ya 7 mbere yo gutanga igitabo.

3 Dore uburyo bumwe bushobora gutuma ukoresha agatabo “Je! Mungu Anajali?”:

◼ “Abantu benshi babajije ikibazo kiboneka mu busobanuro buhinnye buri munsi y’aya amashusho abiri. [Soma icyo kibazo ahagana hasi y’ipaji ya 6 n’iya 7, hanyuma ureke asubize.] Kuba Imana yuje urukundo itaharanira icya rimwe icyiza n’ikibi, uratekereza iki ku bihereranye n’iri sezerano ryayo rivugwa aha ngaha muri Yesaya 65:21-24?” Nagira icyo asubiza kigaragaza ugushimishwa mu rugero runaka, urambure kuri paragarafu ya 37, hanyuma uvuge ibintu bizasohozwa n’Ubwami bw’Imana.

4 Mu gihe utanga agatabo “On peut espérer mieux que cette vie!,” ushobora kuvuga uti

◼ “Ku bantu benshi, agaciro k’ubuzima karagabanutse maze buhinduka ikintu kirambiranye kandi cy’umuzigo. Utekereza ko hakenewe iki kugira ngo ubuzima burusheho kugira agaciro? [Reka nyir’inzu avuge icyo abitekerezaho.] Bibiliya yerekana ko Imana iduhishiye ibintu byiza cyane. Reba icyo ivuga hano mu Byahishuwe 21:4, 5.” Niba bikwiriye, komereza ibiganiro ku bitekerezo bikubiye muri paragarafu ya 42 y’ako gatabo.

5 Mu gukoresha agatabo “Ishimire Ubuzima ku Isi Iteka Ryose!,” umubwiriza ukiri muto ashobora kubaza ati

◼ “Mbese, waba ushaka kuba mu isi izahinduka paradizo imeze nk’iyi? [Erekana igifubiko cy’imbere n’icy’inyuma, kandi ureke asubize.] Jye n’umuryango wanjye, twiringiye kuzayibamo bitewe n’ibyo Bibiliya ivuga hano muri Yohana 17:3.” Niba hagize ugushimishwa kugaragazwa nyuma yo gusoma uwo murongo w’Ibyanditswe, musigire ako gatabo kugira ngo azagasome.

6 Niba urimo ukoresha utundi dutabo mu murimo wawe muri uku kwezi, ushobora kudutanga uhuje n’uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwavuzwe. Jya wibuka guhina amagambo, kandi ujye utanga ibitekerezo birangwamo icyizere kandi byubaka kugira ngo utume ba nyir’inzu bashimishwa.

7 Yehova yaduhaye ukuri. Tugomba gukoresha umwanya wose tubonye kugira ngo tukugeze ku bandi binyuriye mu buryo bwo gukoresha ibitabo no mu kugirana ibiganiro n’abantu duhura na bo. Muri ubwo buryo, tuba tugaragaza twe ubwacu ko turi abigisha b’abantu bose ku bwo guhesha abandi inyungu zihoraho.—Mat 28:19, 20.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze