[Uburyo bwo] Gutuma Abantu Bashimishwa n’Igitabo Kubaho Iteka
1 Mu gihe dusuye abantu mu ngo zabo, ubusanzwe dusanga baheranywe n’“amaganya y’iyi si” (Mar 4:19). Tuba duhanganye n’ikibazo cyo gutuma bashimishwa binyuriye ku buryo bwo gutangiza ibiganiro bushishikaza ibitekerezo. Ku ncuro ya mbere, abantu benshi bashobora gushimishwa gahoro n’ibyo tubabwiye. Turamutse dushoboye kugira icyo tuvuga cyagira ingaruka ku buzima bwabo, dushobora gutuma bashimishwa mu buryo runaka n’ubutumwa bw’Ubwami. Ibanga ryo gutangiza ibiganiro, ni ugutoranya ingingo zishishikaje zo kuganirwaho mu gitabo Kubaho Iteka. Ni iki ushobora kuvuga?
2 Ushobora gukoresha ubu buryo bukurikira:
◼ “Uramutse ufite ubushobozi, ni ikihe kibazo giteye inkeke muri iki gihe wakemura? [Reka asubize, maze niba bikwiriye, wemere ko abantu benshi biyumva batyo.] Kugeza ubu, abantu basa n’aho bananiwe kugira icyo bageraho mu kubonera ibisubizo ibibazo byinshi by’ingorabahizi byo muri iki gihe. Ariko, hariho Umwe ubishoboye, kandi azakemura ibibazo byose bizonga abantu. Ngaho reba ibivugwa muri Zaburi 145:16. [Soma uwo murongo, hanyuma werekeze ibitekerezo ku mashusho ari ku mapaji ya 11-13.] Paragarafu ya 14 yo ku ipaji ya 14 ibyutsa ikibazo twaganiragaho, kandi irakomeza ibaza iti, ‘ariko se ibyo bizaba ryari?’” Sobanura ko icyo gitabo kizasubiza icyo kibazo, hanyuma umusabe kugisigarana.
3 Cyangwa ushobora kuvuga uti
◼ “Wenda waba wariyumviye icyuho giterwa no gupfusha uwo wakundaga. Birashoboka ko wumvise wishwe n’agahinda kandi ukanacika inkendero cyane. Ushobora kuba waratekereje kuri ibi bibazo bikurikira: [Soma ibyo bibazo muri paragarafu ya 1 ku ipaji ya 76.] Mbese, ntiwahumurizwa no kubona ibisubizo by’ibyo bibazo? Ushobora guterwa inkunga no kumenya ko Bibiliya itanga ibyiringiro bidashidikanywa kuri abo bantu bapfuye. [Soma Yoh 5:28, 29.] Iki gitabo kidufasha gusobanukirwa imimerere abapfuye barimo hamwe n’ibyiringiro biriho by’igihe kizaza.” Mu buryo buhinnye, erekeza ibitekerezo ku gice cya 8 n’icya 20, hanyuma uhe nyir’inzu umwanya wo gusuzuma icyo gitabo.
4 Birashoboka rwose ko wabona uburyo bwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Mu gihe waba ububonye, ushobora kuvuga mu magambo yawe bwite uti
◼ “Muri iki gihe, isi yuzuyemo ibibazo, kandi biragaragara ko twese bitugeraho. Ikibabaje ni uko bigaragara ko inzirakarengane ari zo zihababarira cyane. Mbese, utekereza ko Imana izagera ubwo ivanaho iyo mibabaro yose? [Reka asubize.] Reka nkwereke icyo Imana isezeranya kuzagirira abayikorera. [Soma Zaburi 37:40 hanyuma urambure igitabo Kubaho Iteka ku ipaji ya 99.] Iki gitabo gisobanura impamvu Imana yaretse ubugizi bwa nabi bubaho, n’uburyo izabuvanaho.”
5 Niba uri umubwiriza ukiri muto, ushobora gukoresha uburyo bushingiye ku mashusho aboneka ku mapaji ya 156-8. Ushobora gutangira ubaza uti
◼ “Mbese, wakwishimira kuba mu isi imeze nka hano? [Reka asubize.] Buri imwe imwe muri aya mashusho meza, ishingiye ku isezerano rivugwa mu Ijambo ry’Imana, Bibiliya. [Erekeza ku mirongo y’Ibyanditswe yerekanywe.] Iki gitabo gishobora kugufasha kumenya byinshi ku bihereranye n’isezerano ry’Imana ryo guhindura isi yose paradizo. Gikubiyemo ubumenyi burokora ubuzima, kandi birakwiriye rwose ko twakigenera igihe kugira ngo tugisome.”—Yoh 17:3.
6 Mu gihe utanga ubuhamya, jya ureba abagaragaje ugushimishwa uko ari ko kose, kandi ube witeguye kubagezaho igitekerezo cyo kubayoborera icyigisho cya Bibiliya.