Bafashe Kugira ngo Bazatege Amatwi n’“Ubundi”
1 “Uzabitubwira ubundi” (Ibyak 17:32). Uko ni ko abantu bamwe bakiriye ibihereranye na disikuru izwi cyane Pawulo yatangiye kuri Areyopago. No muri iki gihe, hari bamwe baba bashaka kumva byinshi ku byerekeye ubutumwa bw’Ubwami twabagejejeho ubwo twabasuraga ku ncuro ya mbere.
2 Igice kinini cy’umurimo wacu wo kubwiriza, tugikora mu gihe dusubiye gusura kugira ngo dutume ugushimishwa kurushaho gushinga imizi. Gutegura neza bizadufasha kubona ingaruka nziza. Ku ipaji ya 51 y’igitabo Kiongozi cha Shule havuga ko ari byiza “kubanza kumenya mu buryo bwumvikana neza ibitekerezo bishyigikira ingingo iganirwaho. Gerageza gusobanukirwa impamvu ibyo bitekerezo byatanzwe. Reba niba ushobora kuvuga ibyo bitekerezo mu magambo yawe bwite. Sobanukirwa neza ibihamya bitangwa n’Ibyanditswe. Ube witeguye gukoresha imirongo y’Ibyanditswe mu buryo bugira ingaruka nziza.”
3 Niba waratanze igitabo “Biblia—Neno la Mungu au la Binadamu?,” ushobora kuvuga uti
◼ “Ubwo twaganiraga ubushize, twasuzumye impamvu zituma dushobora kwiringira Bibiliya. Igitabo nagusigiye kibyutsa iki kibazo kivuga ngo, ‘ni kuki ugomba gusoma Bibiliya?’ [Soma ijambo ry’ibanze riri ku ipaji ya 5, hanyuma ureke agire icyo asubiza ku kibazo gisoza.] Bibiliya itubwira ko vuba aha Imana ubwayo igiye gukemura ibibazo byose biteye abantu inkeke, kandi ituyobora mu nzira tugomba kunyuramo kugira ngo tubone imigisha y’icyo gihe kirangwamo ibyishimo. [Soma Zaburi 119:105.] Iki gitabo cyagenewe kuba imfashanyigisho y’icyigisho cya Bibiliya cya bwite n’icy’umuryango. Nakwishimira kukwereka uburyo bwo kugikoresha.”
4 Mu gihe wasubiye gusura aho watanze inkuru y’Ubwami “Sababu Kwa Nini Wewe Unaweza Kuitumaini Biblia,” ushobora kuvuga uti
◼ “Twese, dushishikazwa n’ibigiye kuba mu gihe kiri imbere. Kubera imimerere iri mu isi muri iki gihe, utekereza ko hagiye kubaho iki? [Reka agire icyo abivugaho.] N’ubwo umuntu ashobora gukekeranya gusa ku bihereranye n’ibigiye kubaho, Imana yo izi neza ibizabaho. [Soma Yesaya 46:10.] Ushobora gutangazwa no kumenya ko Bibiliya ihanura ko vuba aha tugiye kwishimira imigisha ya paradizo y’isi nshya. [Soma paragarafu ya gatatu ku ipaji ya 4.] Reka nkubwire byinshi kurushaho ku bihereranye n’iryo sezerano ryiza bitangaje.”
5 Niba usubiye gusura aho watanze “Traduction du monde nouveau,” wenda kuri wowe, iki gitekerezo cyagira icyo kigeraho:
◼ “Ubushize, nagusigiye Bibiliya, maze ngusezeranya kuzagaruka kugufasha kugira ngo umenye uko wayikoresha neza. Mu bihe bimwe na bimwe, dushobora kwibaza uburyo dushobora gukomeza kugirana imishyikirano ya gicuti n’abandi. Bibiliya itanga inama nziza, kandi Traduction du monde nouveau itworohereza kubona izo dukeneye. [Rambura ku ipaji ya 1543 hanyuma urebe munsi y’umutwe uvuga ngo “Amour (Urukundo).” Erekeza ibitekerezo ku mirongo y’Ibyanditswe nk’iyi yo mu 1 Abakorinto 13:4; Abakolosayi 3:14; na 1 Petero 4:8. Sobanura mu buryo buhinnye ukuntu gukurikiza ayo mahame bishobora gutuma tugira ingaruka nziza.] Urwo ni urugero rumwe rwerekana ukuntu Bibiliya itanga umuti w’ingirakamaro ku bibazo byacu. Ubutaha, nifuzaga kuzakwereka ubundi buryo Bibiliya ishobora kudufasha kubona umunezero n’amahoro byo mu bwenge.”
6 Nta butunzi buhambaye cyane twabona dushobora kurusha abandi bwaruta ubwo kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ry’Imana. Ubwo bumenyi bushobora kwigisha abantu gutinya Yehova no kubatera inkunga yo kugendera mu nzira ye, yo ihesha imigisha y’iteka.—Imig 2:20, 21.