Tumira Abandi Kugira ngo Bakurikire Umuntu Ukomeye Cyane Kuruta Abandi Bose
1 Nk’uko byanditswe muri Matayo 5:14, Yesu yabwiye abigishwa be ati “muri umucyo w’isi.” Abigishwa ba Yesu bagombaga kubwira abantu bose iby’Ubwami bwa Yehova hamwe n’uburyo bwuje urukundo yaringanije bwo kubakiza binyuriye kuri Yesu. Mu kuzirikana iyo nshingano, dutegerezanyije amatsiko gutanga igitabo Yule Mtu Mkuu Zaidi Aliyepata Kuishi muri Gicurasi. Dore uburyo bumwe ushobora gukenera gukoresha.
2 Nyuma yo kwimenyekanisha, ushobora kuvuga mu magambo yawe bwite uti
◼ “Benshi bibajije uwo Yesu yari we, ubwo yari hano kuri iyi si ari umuntu. Ni mu buhe buryo utekereza ko yari atandukanye n’abandi? [Reka agire icyo abivugaho.] Iki gitabo gishishikaje kivuga ngo, Yule Mtu Mkuu Zaidi Aliyepata Kuishi, kivuga ibintu by’ingenzi byaranze ubuzima bwe n’umurimo we, kandi gitanga ubumenyi bwimbitse ku bihereranye n’uwo yari we. Nyuma yo kugisoma, bamwe bumva bameze nk’aho bakagiranye imishyikirano na we ubwe, bakifatanya mu mibabaro ye, no kwitegereza umurimo we mu buryo butaziguye.” Erekeza ibitekerezo ku ishusho ya mbere yo muri icyo gitabo itsindagiriza umutwe wacyo. Rambura ku ijambo ry’intangiriro, hanyuma usome paragarafu ya kabiri ifite umutwe uvuga ngo “Kungukirwa no Kwiga Ibimwerekeyeho.” Niba abyakiriye neza, muhe icyo gitabo.
3 Cyangwa ushobora kuvuga uti
◼ “Mu kwezi k’Ukuboza ni bwo abantu bakunda gutekereza kuri Yesu. Icyakora, bitewe n’ibintu bibi cyane birimo biba ku isi hose, bamwe bashobora kwibaza niba Yesu atwitaho koko. Ibyo wowe ubyumva ute?” Reka agire icyo abivugaho. Rambura ku gice cya 24 cy’igitabo Mtu Mkuu Zaidi, maze musuzume muri make impamvu Yesu yaje ku isi. Hanyuma, usome Yohana 15:13, unatsindagirize iby’urukundo ruvuye ku mutima Yesu yakundaga abandi. Ibuka kwitwaza amagazeti yasohotse vuba aha, agatabo, cyangwa se inkuru y’Ubwami ikwiriye uri butange mu gihe atemeye gufata igitabo.
4 Dore ubundi buryo:
◼ “Abantu benshi bakiri bato barimo barashaka abantu bababera ingero bakwiriye kwigana, ariko bikaba bigoye kubona ingero nziza. Yesu Kristo yasigiye buri wese urugero rutunganye. [Soma 1 Petero 2:21.] Ubuzima bwe bwose bwari bushingiye ku gusenga Se wo mu ijuru. Utekereza ko byamera bite abantu benshi kurushaho baramutse bagerageje kumwigana?” Reka agire icyo abivugaho. Ifashishe paragarafu ya gatatu ku ipaji ibanziriza iya nyuma y’icyo gitabo, ivuga imico ye yihariye. Sobanura ukuntu igitabo Mtu Mkuu Zaidi gishobora kudufasha twese kuba Abakristo beza cyane.
5 Ushobora gukenera gukoresha uburyo nk’ubu bukurikira:
◼ “Iyo hagize uvuga Yesu Kristo, abantu benshi bamutekerezaho kuba ari uruhinja cyangwa se ari umuntu w’imbabare uri hafi yo guhwera. Usanga ibyo batekereza kuri Yesu bikubiyemo kuvuka kwe no gupfa kwe gusa. Ibintu bitangaje yavuze akanakora mu gihe cy’imibereho ye bikunze kwibagirana. Ibyo yakoze bigira ingaruka kuri buri muntu wese wabaye kuri iyi si. Ngiyo impamvu ituma dukwiriye kwiga byinshi uko dushoboye kose ku bihereranye n’ibintu bitangaje yadukoreye.” Soma Yohana 17:3. Rambura ku ipaji ya mbere y’ijambo ry’intangiriro ry’igitabo Mtu Mkuu Zaidi, maze usome paragarafu ya kane. Sobanura ukuntu icyo gitabo gishobora kuboneka n’ukuntu gishobora gukoreshwa mu cyigisho cya bwite.
6 Ntiwibagirwe kubika raporo y’ugushimishwa n’iy’ibitabo watanze kugira ngo uzabone uko ubikurikirana mu gusubira gusura. Ubwo hakiri igihe, nimucyo dushakashakane umwete ab’imitima ikiranuka, kandi tubafashe kugira ngo babe abigishwa b’Umukiza wacu, ari we Yesu Kristo.—Mat 16:24.