Batere Inkunga yo Kuba Abigishwa Be
1 Mu 1 Abakorinto 3:6, Pawulo yanditse agira ati “ni jye wateye imbuto, Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije.” Pawulo yakoresheje ubwo buryo bwo gutekereza kugira ngo afashe abavandimwe be kubona ukuntu ari ngombwa gukora bunze ubumwe munsi y’ubuyobozi bwa Kristo. Muri ubwo buryo na bwo, yabafashije kwishimira uruhare rw’ingenzi bagize mu murimo ukomeye wo gutera imbuto no kuzuhira.
2 Uwo murimo ntangabuzima ugiye kurangira muri iyi minsi. Twebwe Abakristo bitanze, dusohoza inshingano iremereye yo gufasha abandi kugira ngo babe abigishwa ba Yesu (Ibyak 13:48). Ni gute uzakurikirana uko gushimishwa wabashije kubyutsa ukoresha igitabo Yule Mtu Mkuu Zaidi Aliyepeta Kuishi?
3 Niba usubiye gusura umuntu wemeye gufata icyo gitabo, ushobora kuvuga uti
◼ “Ubwo duherutse kuganira, twasuzumye uwo Yesu Kristo yari we mu gihe yari umuntu. Nishimiye kugusigira igitabo Yule Mtu Mkuu Zaidi Aliyepata Kuishi. Ni iki cyagushimishije, cyane cyane ku bihereranye n’inyigisho za Yesu no ku bihereranye na kamere ye?” Reka agire icyo abivugaho. Rambura ku gice cya 113, maze musuzume urugero rwiza cyane rwa Yesu rwo kwicisha bugufi. Soma Abafilipi 2:8 kugira ngo werekane uko intumwa Pawulo yabonaga imyifatire ya Yesu yo kwicisha bugufi. Hanyuma, ushobora gusobanura ukuntu ishobora kwigwa kurushaho binyuriye mu cyigisho cya Bibiliya cya buri gihe.
4 Ushobora kunogerwa n’ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro bukurikira:
◼ “Twaganiriye ku bihereranye n’ibintu Yesu yakoze ubwo yari ku isi bigaragaza ko atwitaho koko. Utekereza ko amaherezo azakora iki kugira ngo ahumurize abababaye cyane?” Reka agire icyo abivugaho. Rambura ku gice cya 133, maze usubire mu magambo yo muri paragarafu ya gatanu. Jya ku ishusho iboneka ku ipaji ikurikira, maze usobanure uko bizamera mu gihe ibyo Imana ishaka bizakorwa mu isi nk’uko biba mu ijuru. Erekana inyungu dukesha kwiga byinshi kurushaho.
5 Niba bisa n’aho nta gushimishwa guhagije ko gutega amatwi, wenda ushobora gutangira ibiganiro byawe muri ubu buryo bukurikira:
◼ “Ndatekereza ko twembi twemeranya ko muri iki gihe, abantu benshi bahuza imibereho yabo n’iy’umuntu runaka babona ko ari we wababera urugero. Yesu Kristo ni we rugero rwiza cyane ku muntu uwo ari we wese. Nifuzaga kukugezaho isomo ry’ingirakamaro cyane namenye binyuriye mu kwiga urugero Yesu yasize. [Rambura ku gice cya 40 mu gitabo Mtu Mkuu Zaidi, hanyuma werekeze ibitekerezo ku isomo ryuje ubugwaneza rya Yesu rihereranye no kugira impuhwe.] Ryanyibukije mu buryo bwimbitse uburyo nkeneye cyane kugaragariza abandi uwo muco.” Soma Matayo 5:7. Niba noneho hagize ugushimishwa gusa n’aho ari kwinshi cyane, utange icyo gitabo cyangwa agatabo kavuga ngo Mbese Imana Itwitaho Koko?
6 Cyangwa ushobora gukenera kugerageza ubu buryo butaziguye bukurikira:
◼ “Ubwo mperutse hano, twasuzumye akamaro ko kugira ubumenyi bwerekeye Yesu. Muri Yohana 17:3 havuga ko kugira ubumenyi nk’ubwo ‘ari bwo bugingo buhoraho.’ Ni gute dushobora kubigeraho?” Reka agire icyo abivugaho. Komeza usobanura gahunda yacu y’icyigisho cya Bibiliya hamwe n’uburyo bwo kuyiboneramo inyungu.
7 Pawulo avuga ko mu isarura, umukozi “azahembwa nk’uko yakoze umurimo we” (1 Kor 3:8). Nitwihatira kugira umwete wo gufasha abandi kuba abigishwa ba Yesu, mu by’ukuri ingororano yacu izaba nyinshi.