ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 9/95 p. 1
  • Tube Abantu Bashimira ku bw’Ibyo Dufite

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tube Abantu Bashimira ku bw’Ibyo Dufite
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • “Mugire imitima ishima”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Hakenewe Abapayiniya b’Abafasha 2.500
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Jya ugaragaza ugushimira
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • “Mujye muba abantu bashimira”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 9/95 p. 1

Tube Abantu Bashimira ku bw’Ibyo Dufite

1 “Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo Kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha” (Rom 5:⁠8). Mbega ukuntu twese dukwiriye gushimira Yehova Imana hamwe n’Umwana we ku bw’icyo gitambo gihebuje cyatanzwe ku bwacu! Binyuriye ku maraso yamenwe ya Kristo, duhabwa uburyo bwo kuzabona ubuzima bw’iteka, ikintu tudashobora guhabwa n’umuntu uwo ari we wese.

2 Ni gute dushobora kugaragaza ko turi abantu bashimira? Hariho abantu benshi bafite inyota yo kugira ubumenyi nyakuri, bukaba bushobora kuboneka mu Ijambo Ryera ry’Imana gusa. Yehova ashaka ko abo bantu bamenya ukuri (1 Tim 2:⁠4). Tuzagaragaza ko turi abantu bashimira ku bw’uko kuri, ‘twigisha ubutumwa bwiza [bw’Ubwami] bw’Imana’ (Luka 4:43). Kwifatanya muri uwo murimo tubigiranye umutima wacu wose, bigaragaza ko turi abantu bashimira Kristo kuba yaradupfiriye, kandi tukaba twifuza kumwigana, twumvira mu budahemuka itegeko rye ryo guhindura abandi bantu abigishwa.​—⁠Mat 28:19, 20.

3 Twugururiwe ayahe marembo amwe n’amwe agana mu murimo wo kubwiriza? Mbese, byadushobokera nko mu bihe bimwe na bimwe tugiye tuba abapayiniya b’abafasha? Nyuma yo kubara ikiguzi bisaba, wenda bamwe bashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Mu gukoresha ubwo buryo bwiza, dushobora no kongera umubare w’igihe tumara dukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Mu bihe byashize, ushobora kuba waratekereje kubwiyandikishamo, ariko hakaza kubaho imbogamizi. Wenda ubu imimerere yawe yarahindutse. Niba ari ko bimeze, mbese, wigeze gutekereza witonze kwinjira mu murimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, cyangwa kwitanga ukaba umupayiniya w’umufasha?

4 Mu gihe twitegereza ibirimo bibera hirya no hino, ugushimira kwacu kurushaho kuba kwinshi. Mu isi yose, usanga hari ukwiyongera k’urugomo, inzangano, n’umwiryane. Ibi bihe, Pawulo yabivuze neza ko “birushya” kandi kubibamo bikaba bigoye (2 Tim 3:⁠1). Muri iyo mimerere ibabaje, dufite ubutumwa bwiza bwinshi bwo kugeza ku bandi. Dufite amagazeti abiri meza, ari yo Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Muri uku kwezi, dushobora kuyatanga imwe imwe cyangwa gukoresha abonema. Nanone dufite udutabo dukubiyemo ingingo nyinshi. Ibyo bitabo bishobora gutuma ababisoma bagarura ubuyanja by’ukuri. Kuba turi abantu bashimira ku bw’ibyo dufite, byagombye kudusunikira kwitangira kubigeza ku bandi.​—⁠Heb 13:⁠16.

5 Birashoboka ko mu karere utuyemo, haba harimo ababwiriza benshi n’amatorero ahagije ku buryo iyo fasi yabwirizwa mu buryo bunonosoye. Mu buryo bunyuranye n’ibyo, ni uko hari ahari amafasi menshi arumbuka ariko hakaba haboneka abasaruzi bake (Mat 9:37). Mbese, birashoboka ko wakwitangira gukora muri ako karere ko mu gihugu utuyemo, kaba koko gakeneye ubufasha buguturutseho? Niba utakora igihe cyose se, nibura ushobora kumarayo igihe gito, nk’igihe cya kampeni ijya ikorwa mu mafasi yitaruye, wenda se nko kumara ibyumweru runaka mu gihe cy’ibiruhuko byawe? Umugenzuzi wanyu w’akarere ashobora kukungura ibitekerezo runaka ku bihereranye n’icyo kibazo. Ushobora nanone kwandikira ibiro by’ishami, ufite n’icyemezo kivuye kuri komite ishinzwe umurimo cyerekana ko uboneka kandi ukaba wujuje ibisabwa.

6 Dufite impamvu zose zo kuba abantu bashimira ku bw’ibyo dufite, ibintu byiza kandi bitubutse mu by’ukuri. Uko dushimira Yehova, bishobora kugaragara neza cyane binyuriye mu kumenyesha abandi izina rye hamwe n’imigambi ye.​—⁠Yes 12:4, 5.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze