ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/97 pp. 3-5
  • Hakenewe Abapayiniya b’Abafasha 2.500

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hakenewe Abapayiniya b’Abafasha 2.500
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Intego nziza dukwiriye kwishyiriraho muri uyu mwaka mushya w’umurimo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Mbese, Tuzongera Kubukora?—Irindi Tumira ryo kuba Abapayiniya b’Abafasha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Jya wamamaza ishimwe rya Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ibyishimo bituruka mu mulimo w’ubupayiniya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1982
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 2/97 pp. 3-5

Hakenewe Abapayiniya b’Abafasha 2.500

Mbese, ushobora gukora umurimo w’Ubupayiniya bw’Ubufasha Muri Werurwe, Mata, Gicurasi?

1 “Umutwe w’ingingo yasohotse mu nomero ya Watch Tower yo muri Mata 1881, wagiraga uti “Hakenewe ababwiriza 1000.” Yari ikubiyemo itumira ryarebaga abagabo n’abagore bose bitanze, “abo Umwami yahaye ubumenyi bw’ukuri Kwe,” mu gukoresha igihe icyo ari cyo cyose bashoboye kubona, kugira ngo bifatanye mu gukwirakwiza ukuri kwa Bibiliya. Abashobora kumara kimwe cya kabiri cy’igihe cyabo, cyangwa kurenzaho, bakora umurimo w’Umwami wonyine, batewe inkunga yo kwitangira umurimo ari ababwirizabutumwa b’abakoruporuteri​—ni ukuvuga ababanjirije abapayiniya bo muri iki gihe.

2 N’ubwo ibihe byahindutse kuva mu myaka ya 1800, ikintu kimwe ntikiragahinduka​—abagaragu b’Imana bitanze, bashaka gukomeza gukoresha igihe kinini cyane uko bishoboka kose bakwirakwiza ubutumwa bwiza. Gukora umurimo w’Ubupayiniya bw’ubufasha, bishobora gutuma ababwiriza b’itorero bashobora kugira icyo biyunguraho ku bihereranye no kuba abantu bagira ingaruka nziza, mu gihe barushaho gukoresha igihe kinini mu murimo w’Ubwami.​—Kolo 4:17; 2 Tim 4:5.

3 Uhereye igihe watangiriye, umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha wagiye ukorwa n’abavandimwe hamwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi amagana. Bagiye barushaho kugaragaza igishyuhirane, bakora muri icyo gice kigize umurimo w’ubupayiniya, ku buryo mu bihugu biyoborwa n’ishami ryacu, umubare w’abapayiniya b’abafasha wageze ku 2.175. Muri buri gihugu kiyoborwa n’ishami ryacu, habaye ukwiyongera k’umubare w’abapayiniya gukurikira: Kenya: 954; Rwanda: 566; Sudani: 96; Tanzaniya: 412 na Uganda: 147. Bitewe n’ukwiyongera gushimishije kw’ababwiriza bari mu bihugu biyoborwa n’ishami ryacu, dutekereza ko intego yo kubona abapayiniya b’abafasha 2.500 muri kampeni yo mu wa 1997 izagerwaho.

4 Turabatera inkunga yo kwishyiriraho intego yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi kumwe cyangwa menshi, habariwemo na Werurwe, Mata na Gicurasi. Kuki tubariyemo Werurwe? Ni ukubera ko uyu mwaka, Urwibutso rw’Urupfu rwa Kristo ruzaba ku Cyumweru, tariki ya 23 Werurwe. Nta bundi buryo bwiza kurushaho dushobora gukoresha ibyo byumweru bibanziriza Urwibutso, buruta kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami tubigiranye umwete, umurimo Umwami wacu akaba n’Umukiza wacu Yesu Kristo, yatangije. Kubera ko umurimo wo gutanga ubuhamya uzakorwa mu rugero rwagutse mu kwezi kwa Werurwe, dushobora gutumira abantu benshi bashimishijwe kugira ngo bifatanye natwe mu kwizihiza urupfu rwa Kristo. Nanone kandi, ukwezi kwa Werurwe kuzaba kugizwe n’iminsi yo ku wa Gatandatu itanu, n’iminsi yo ku Cyumweru itanu, bityo bikazatuma umurimo wo mu murima wo mu mpera z’icyumweru ukorwa mu buryo bwagutse. Birumvikana ko mu kwezi kwa Mata n’ukwa Gicurasi, imihati idacogora tuzakomeza kugira mu murimo, izatuma dushobora gukurikirana ugushimishwa kwabonetse, no gutangiza ibyigisho bishya bya Bibiliya byo mu rugo, dukoresheje agatabo gafite umutwe uvuga ngo Ni Iki Imana Idusaba? Nanone kandi, tuzarangiza ifasi yacu neza mu buryo bunonosoye, cyane cyane mu mpera z’icyumweru, twifashishije inomero zihuje n’igihe zisohotse vuba z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!

5 Ni Ba Nde Bujuje Ibisabwa Kugira ngo Bakore Umurimo w’Ubupayiniya bw’Ubufasha? Igitabo Twagizwe Umuteguro Ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu, ku ipaji ya 114, gisobanura kigira kiti “uko imimerere yawe yaba imeze kose, niba warabatijwe ufite imyifatire myiza, ukaba ushobora kumara mu murimo wo mu murima amasaha 60 buri kwezi, kandi ukumva wanashobora gukora ubupayiniya bw’ubufasha ukwezi kumwe cyangwa amezi menshi, abasaza b’itorero ryanyu bazashimishwa no kwakira icyifuzo cyawe cyo guhabwa uwo mwanya w’igikundiro w’umurimo.” Mbese, ushobora gukora gahunda kugira ngo ugire icyo gikundiro muri Werurwe, Mata na Gicurasi?

6 Imyifatire myiza abagize inteko y’abasaza bagaragaza, hamwe n’inkunga ivuye ku mutima y’abandi babwiriza, byagombye gutuma itumira ry’abapayiniya b’abafasha 2.500 ryitabirwa mu buryo butangaje cyane (Heb 13:7). Abatware b’imiryango bose, baterwa inkunga yo kureba umubare w’abantu bo mu muryango wabo bashobora kwifatanya mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, mu gihe cy’ukwezi kumwe cyangwa menshi ari imbere.​—Zab 148:12, 13; gereranya n’Ibyakozwe 21:8, 9.

7 Ntiwihutire guhita ufata umwanzuro uvuga ko utashobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, bitewe n’akazi k’umubiri ukora igihe cyose, gahunda yo ku ishuri, inshingano z’umuryango, cyangwa izindi nshingano Ibyanditswe bigusaba gusohoza. Kuri bamwe, kwifatanya bishobora kutaborohera; nyamara ariko, mu gihe baba bafite gahunda nziza, kandi bagahabwa imigisha ya Yehova, bashobora kugira icyo bageraho (Zab 37:5; Imig 16:3). Reka icyifuzo cyo kwifatanya mu murimo w’ubupayiniya kigenge imimerere yawe; ntureke ngo imimerere yawe abe ari yo igenga icyifuzo cyawe cyo gukora ubupayiniya (Imig 13:19a). Ku bw’ibyo, bitewe n’urukundo rukomeye bakunda Yehova hamwe na bagenzi babo, abantu benshi bashobora kugira icyo bahindura kuri gahunda yabo ya buri cyumweru mu mibereho yabo, kugira ngo bagure umurimo wabo buri kwezi (Luka 10:27, 28). Abihatira kugira umwete mu murimo w’Ubwami, bazigamiwe imigisha myinshi.​—1 Tim 4:10.

8 Icyo Gukora Umurimo w’Ubupayiniya bw’Ubufasha Bisohoza: Imihati ivuye ku mutima abagaragu b’Imana babarirwa mu bihumbi bagira, kugira ngo bakore umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, ituma ijwi ryo gusingiza Yehova rirushaho kurangururwa. Mu gihe abo babwiriza b’Ubwami bihatira kwamamaza ubutumwa bwiza babugeza ku bantu benshi, barushaho kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, bitewe n’uko barushaho kwiga kumwishingikirizaho kugira ngo abahe umwuka we hamwe n’imigisha ye.

9 Kugira abapayiniya b’abafasha, b’igihe cyose, hamwe n’aba bwite bakorana umurava, bituma mu itorero harangwa umwuka wo kugarura ubuyanja. Igishyuhirane cyabo, kigera no ku bandi mu gihe bavuga ibihereranye n’ibyo bagezeho mu murima. Ibyo bishishikariza abandi kongera gusuzuma ibintu byabo bwite by’ingenzi bigomba gukorwa mbere y’ibindi byose, n’ubushobozi bafite kugira ngo bifatanye mu buryo bwagutse mu murimo w’ingenzi cyane kurusha iyindi yose. Mushiki wacu wari warabatijwe afite imyaka 70, yahise atangira gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha budahagarara. Hashize imyaka runaka nyuma y’aho, igihe bamubazaga impamvu yakomeje kwihatira atyo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha buri kwezi mu kigero cy’imyaka ye, yavuze ko yumvaga ari nk’aho imyaka 70 ya mbere y’ubuzima bwe yapfuye ubusa, bityo akaba atarashakaga kugira indi myaka iyo ari yo yose isigaye y’ubuzima bwe apfusha ubusa!

10 Buri wese wifatanya mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, yongera ubuhanga mu murimo. Umuhamya umwe ukiri muto yagize ati ‘mu gihe nari muto cyane, najyaga mperekeza ababyeyi banjye mu murimo wabo wo kubwiriza. Umurimo wo mu murima nawufataga nk’umukino rwose. Ariko kandi, uko igihe cyagendaga gihita, ni ko narushagaho kugaragara ko ntandukanye n’abandi banyeshuri. Hanyuma, kubwira abanyeshuri bagenzi banjye ibihereranye n’ukuri, byatangiye kujya bingora. Mu gihe cyo kubwiriza ku nzu n’inzu, natangiye kujya ngira ubwoba bwo guhura n’umuntu tuziranye wo ku ishuri. Ku rwanjye ruhande, ntekereza ko ingorane nari mfite, yari iyo gutinya abantu [Imig 29:25]. Maze guhabwa impamyabumenyi, niyemeje kugerageza gukora umurimo w’ubupayiniya by’agateganyo. Ingaruka yabaye iy’uko kubwiriza byanshimishije cyane kurusha mbere hose. Nta bwo nongeye kubona ko ari umurimo wo kwikinira, ndetse nta n’ubwo wari umutwaro uremereye. Mu gihe nabonaga ibyigisho byanjye bya Bibiliya bigira amajyambere mu kuri, numvaga nyuzwe mu buryo bwimbitse, icyo kikaba cyari igihamya cy’uko Yehova Imana ashyigikira imihati yanjye.’ Uwo musore yakomeje gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose.

11 Dufatiye ku bintu bigaragara, mu gihe abantu benshi bakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu itorero, bituma ifasi yose ibwirizwa neza mu buryo bunonosoye. Umuvandimwe ushinzwe gutanga ifasi, ashobora gusaba abapayiniya b’abafasha ko barangiza uturere tudakunze kubwirizwamo. Kwitwaza impamba no kumara umunsi wose mu murimo, bizatuma ndetse n’uduce tw’ifasi twa kure dushobora gukorwa.

12 Abasaza Bakeneye Gukora Imyiteguro Mbere y’Igihe: Mu mezi atatu ari imbere, hagombye gukorwa gahunda yo gushyiraho uburyo bunyuranye bw’umurimo wo gutanga ubuhamya mu bihe binyuranye by’icyumweru, hakubiyemo amasaha ya nyuma y’ikigoroba n’aya mbere y’ikigoroba, kugira ngo ababwiriza bashobore kwifatanya ari benshi uko bishoboka kose. Uretse gukora umurimo wo ku nzu n’inzu, mubariremo n’ibihe byo gutanga ubuhamya mu mihanda, gukora mu ifasi y’ubucuruzi, no kugera ku batarabonetse imuhira mu gihe cyo kubasura. Mu kubigenza gutyo, abasaza bafasha abakora umurimo w’ubupayiniya, kwifatanya n’itorero mu murimo mu gihe kizababera ingirakamaro cyane kurushaho, kandi gikwiranye n’abapayiniya. Itorero ryagombye kumenyeshwa neza gahunda zose z’umurimo wo mu murima. Amateraniro y’umurimo, yagombye gutegurwa neza. Nanone kandi, hagombye kuboneka ifasi ihagije hamwe n’amagazeti menshi, ndetse n’ibindi bitabo bigomba guhita bitumizwa.

13 Gena Gahunda Yawe Bwite y’Umurimo: Umuvandimwe umwe wabanje kugira impungenge zo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, yaravuze ati “biroroshye cyane rwose kuruta uko natekerezaga uko byari kugenda. Bisaba kugira gahunda nziza.” Ku rupapuro rwa nyuma rw’uyu mugereka, mbese, urahabona urugero rwa gahunda y’umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha yashobora kukugirira akamaro? Kumara amasaha 15 mu cyumweru uri mu murimo, ni cyo gihe cyonyine gisabwa ku bapayiniya b’abafasha.

14 Kugira ngo bakore umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, abagore bakora imirimo yo mu rugo hamwe n’abakozi bakora nyuma ya saa sita, bashobora gushyiraho gahunda yo gukora umurimo wo mu murima mu gitondo. Abanyeshuri hamwe n’abakora ijoro muri rusange, bashobora gukora umurimo wo kubwiriza mu bicamunsi. Abakora akazi k’umubiri igihe cyose, babonye ko bishoboka bafashe konji y’umunsi umwe w’akazi mu cyumweru cyangwa impera z’icyumweru bakaziharira umurimo, ndetse bakajya banatanga ubuhamya mu bigoroba. Abantu benshi bakora umurimo wo mu murima mu mpera z’icyumweru gusa, bahitamo amezi afite impera z’icyumweru eshanu. Uyu mwaka, uko ni ko bimeze muri Werurwe, Kanama, hamwe n’Ugushyingo. Wifashishije porogaramu iri ku ipaji ya 6 yatanzwe kugira ngo igufashe, tekereza ubigiranye ubwitonzi kandi uzirikane mu isengesho uko wagira gahunda ya bwite, kandi y’ingirakamaro ikwiranye n’imimerere yawe bwite.

15 Inyungu imwe ya gahunda yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, ni uko ushobora kubukora hakurikijwe imimerere waba urimo. Ushobora guhitamo amezi uzakora umurimo w’ubupayiniya, kandi ushobora kubukora incuro nyinshi uko ubishaka. Niba wifuza gukora ubupayiniya bw’ubufasha budahagarara, ariko ukaba udashobora kubigeraho, mbese, waba warigeze ugira igitekerezo cyo kwiyandikisha ukwezi kumwe, ugasiba ukundi, mu mwaka wose? Ku rundi ruhande, bamwe na bamwe bashobora gukomeza gukora buri gihe umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha igihe kinini.

16 Imyitozo yo Kuzakora Umurimo w’Ubupayiniya bw’Igihe Cyose: Abantu benshi bafite umwuka w’ubupayiniya, bifuza gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, ariko bakibaza niba igihe bafite, imimerere barimo, cyangwa imbaraga zabo, byatuma bawukora. Nta gushidikanya, abantu benshi ubu bakora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose, babanje gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha kugira ngo bitoze kuzakora umurimo w’igihe cyose. Mu kongera kuri gahunda y’umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha isaha imwe buri munsi, cyangwa umunsi umwe buri cyumweru, birashoboka kuzuza gahunda y’ubupayiniya bw’igihe cyose. Kugira ngo urebe niba bigushobokera, kuki utagerageza kumara amasaha 90 mu murimo mu gihe cy’ukwezi kumwe, cyangwa amezi menshi ukoramo umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha? Muri icyo gihe kandi, uzaba wongera umubare w’abantu uzasubira gusura hamwe n’ibyigisho bya Bibiliya, ibyo bikazatuma ukora umurimo w’ubupayiniya mu buryo bunyuranye, kandi bushyize mu gaciro.

17 Mushiki wacu umwe yakoze umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha budahagarara mu myaka itandatu. Icyo gihe cyose, yari afite intego yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Kugira ngo abigereho, yagerageje gukora akazi k’umubiri ahantu hane hanyuranye, yiringiye kubona imimerere yatuma ashobora kuzuza amasaha 90 asabwa abapayiniya b’igihe cyose. Buri kwezi, yageragezaga gutegura ingengabihe imwe cyangwa ebyiri kugira ngo abare arebe niba byashoboka. Ariko mu kuzigenzura, yumvise umurimo w’igihe cyose urenze ubushobozi bwe. Ikindi kandi, yakomeje gusaba Yehova ubuyobozi. Hanyuma, umunsi umwe igihe yateguraga Amateraniro y’Umurimo, yasomye ingingo yasohotse mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 1991 yavugaga iti “aho kwibanda mu buryo budakwiriye ku mubare w’amasaha asabwa, kuki tutakwerekeza ibitekerezo ku buryo dukomeza kubona bwo kwifatanya mu murimo wo gukorakoranya (Yoh 4:35, 36)?” Yaravuze ati “nasomye iyo nteruro incuro eshanu cyangwa esheshatu, kandi nari niringiye rwose ko icyo cyari igisubizo cya Yehova. Icyo gihe nafashe umwanzuro wo gutangira gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose.” N’ubwo gahunda y’akazi k’igice cy’umunsi yakoraga itari nziza cyane, yujuje fomu asaba gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose. Icyumweru cyakurikiyeho, gahunda ye yarahinduwe, asabwa kujya akora mu masaha amunogeye. Yashoje agira ati “mbese, uku kwaba ari ukuboko kwa Yehova, cyangwa si ko?,” hanyuma akomeza agira ati “mu gihe usabye Yehova ubuyobozi maze ukabubona, ntukabuhunge​—bwemere.” Niba ufite icyifuzo kitarimo uburyarya cyo gukora ubupayiniya bw’igihe cyose, wenda mu mpera z’amezi atatu waba umaze ukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, muri Werurwe, Mata na Gicurasi, uzibonera udashidikanya ko nawe washobora gukora umurimo w’igihe cyose.

18 Turiringira tudashidikanya ko Yehova azaha imigisha umwete wawe, kandi akazashyigikira imihati y’ubwoko bwe mu gihe bubwiriza ubutumwa bwiza bw’agakiza muri iki gihe cyihariye cy’umurimo (Yes 52:7; Rom 10:15). Mbese, uzitabira itumirwa risaba abapayiniya b’abafasha 2.500 wifatanya muri Werurwe, Mata na Gicurasi?

[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]

Uko Wagira Icyo Ugeraho mu Gihe Ukora Umurimo w’Ubupayiniya bw’Ubufasha

■ Gira icyizere cy’uko uzagira icyo ugeraho

■ Saba Yehova, kugira ngo ahe umugisha imihati yawe

■ Tumira undi mubwiriza, kugira ngo mukorane umurimo w’ubupayiniya

■ Tegura gahunda ikwiriye y’umurimo

■ Tumiza amagazeti ahagije

■ Shyigikira gahunda y’umurimo y’itorero

■ Shaka uburyo bwo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze