Kubwirizanya Ubushishozi
1 Kugira ubushishozi bisaba ko tugira icyo tumenya ku bihereranye n’abantu tubwiriza. Kuki? Kubera ko kugira ngo tugire icyo tugeraho ku bihereranye no kugera ku mitima y’abantu, bishingiye ku gushobora gutanga ubutumwa bw’Ubwami mu buryo bubashishikaza. Mu kwezi kwa Kamena, tuzatanga ibitabo binyuranye by’imfashanyigisho za Bibiliya itorero rigifite. Niba bidahari, ababwiriza bazakoresha igitabo Comment assurer votre survie et hériter d’une nouvelle terre. Ibitekerezo bikurikira bishobora kuba ingirakamaro:
2 Niba wahisemo gutanga igitabo “La paix et la sécurité véritable: comment est-ce possible?” ushobora kwerekeza ku ishusho iri ku ipaji ya 4 hanyuma ukavuga uti
◼ “Iyo shusho ni ikigereranyo cy’ibyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’umugambi Imana ifitiye isi. Utekereza ko wowe n’umuryango wawe musabwa iki kugira ngo mube mu isi izahinduka paradizo? [Reka asubize.] Bibiliya yerekana ko amahoro n’umutekano nyakuri, bizaba rwose ku isi hose, kandi ko paradizo izagarurwa. [Soma Zaburi 37:10, 11.] Iki gitabo gishobora kukwereka icyo ukeneye gukora kugira ngo wungukirwe n’ibyo Imana izakora. Nakwishimira kukigusigira utanze amafaranga—.” [Vuga amafaranga agitangwaho.]
3 Mu gihe utanga igitabo “La vie a bien un but,” ushobora kugira icyo uvuga muri aya magambo:
◼ “Abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi hose bifuza umunezero, uko bigaragara ukaba ubaca mu myanya y’intoki n’ubwo bakora imihati myinshi yo kuwushaka. Benshi babona ko ubuzima ari ukubaho imyaka mike gusa, kurera abana no kwiringira kuzabona ibintu byiza cyane kuruta ibindi mbere y’uko bagerwaho n’urupfu.” Hanyuma musuzume ibitekerezo biboneka ku maparagarafu ya 1 kugeza ku ya 3 ari ku ipaji ya 5, soma muri Zaburi 37:11, kandi werekane mu ncamake ko umugambi w’Imana ari uwo kurema isi nshya, paradizo nk’iyagaragajwe ku ipaji ya 4. Umva icyo nyir’inzu abivugaho umubaza ikibazo nk’iki: “utekereza iki ku bihereranye n’ibyo byiringiro?” Reka asubize, kandi niba ashimishijwe, musigire icyo gitabo umusaba gutanga amafaranga asanzwe atangwa.
4 Niba ukoresha igitabo “Le futur gouvernement universel—le Royaume de Dieu,” ushobora gutangirana n’amakuru mashya ku bihereranye n’ingorane abaturage bafite itarabashije gukemurwa, hanyuma ukabaza uti
◼ “Mbese, utekereza ko hari ubwo abayobozi b’isi bazashobora gukemura icyo kibazo? [Reka nyir’inzu asubize kandi wemere ibyo avuze.] Twese twakwishimira kuba mu isi itariho icyo kibazo. Ibyo ni ko bizagenda mu gihe cy’ubuyobozi bw’ubutegetsi bw’Imana dusaba mu isengesho.” Soma muri Yesaya 32:17, 18 kugira ngo werekane ukuntu amahoro n’umutekano amaherezo bizagerwaho. Nanone, soma ibisobanuro bitangira ku mutwe uri ku ipaji ya 1, kandi usobanure ko icyo gitabo gitanga igihamya gishingiye ku Byanditswe cy’uko ibyo Imana yasezeranyije isi bizasohozwa vuba hano mu gihe kizaza. Niba uwo muntu yishimiye iyo nkuru, muhe icyo gitabo.
5 Niba wifuzaga gutangiza ibiganiro mu magambo ahinnye ukoresheje igitabo “Comment assurer votre survie et hériter d’une nouvelle terre,” ushobora kukirambura ku ipaji ya 4 hanyuma ukabaza uti
◼ “Ni iki kizagera ku mubumbe w’Isi? Benshi babyibazaho. Ubitekerezaho iki?” Garagaza ko ushimishijwe n’igisubizo cya nyir’inzu, hanyuma usome ibisobanuro bibimburira ipaji ya 2. Musigire igitabo ku mafaranga asanzwe atangwa.
6 Ubushishozi buzatuma dutahura ibyo abantu duhura nabo bakeneye hamwe n’ibibashishikaza. Mu Migani 16:23 habitwizeza havuga hati “umutima w’umunyabwenge wigisha ururimi rwe; kandi umwungura ubwenge mu byo avuga.”