ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/95 p. 8
  • Gukoresha Neza Ibitabo Byacu bya Kera

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gukoresha Neza Ibitabo Byacu bya Kera
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Ese ujya ukoresha utu dutabo?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Kubwirizanya Ubushishozi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Uburyo bwatanzwe bwo gutanga ibitabo mu murimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Uko twatanga igitabo Icyo Bibiliya yigisha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 6/95 p. 8

Gukoresha Neza Ibitabo Byacu bya Kera

1 Yehova yaduteguriye ibyo kurya by’umwuka bikungahaye kandi bitubutse. Ibyinshi muri byo, byari mu buryo bw’ibitabo by’amapaji 192 byasohotse mu myaka yashize. Muri Kamena, tuzaba dutanga igitabo icyo ari cyo cyose cy’amapaji 192 cyasohotse mbere y’uwa 1982. Mbese, hari bimwe muri ibyo bitabo waba ufite imuhira, bikimeze neza? Mbese, hari ibyo itorero ryaba rifite mu bubiko? Niba bihari, byaba byiza wongeye gusuzuma ingingo zibikubiyemo, maze ugahitamo izaganirwaho ushobora kwifashisha mu kubitanga.

2 Niba igitabo “Ufalme Wako Uje,” ari cyo gikoreshwa, ushobora gutangira uvuga uti

◼ “Abakristo bamaze hafi imyaka 2.000 basenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza. Utekereza ko Ubwami buzakorera iki abantu? [Reka asubize. Jya ku gasanduku kaboneka ku ipaji ya 25, maze werekane imwe mu migisha tuzabona munsi y’ubutegetsi bw’Ubwami.] Iki gitabo kivuga ibintu Ubwami buzasohoza, kandi kigasobanura n’ukuntu, wowe hamwe n’abo ukunda, mushobora kungukirwa. Niba wakwifuza kugisoma, ndishimira kukigusigira.”

3 Niba igitabo “Furaha​—Namna ya Kuipata?” ari cyo gitangwa, ushobora kugerageza ubu buryo bukurikira:

◼ “Abenshi mu bantu bafite ingorane zo kubonera ibyishimo muri iyi si, kubera ko irangwamo ibibazo byinshi cyane. Mbese, utekereza ko kugira ibyishimo mu mimerere iriho ubu, bishoboka? [Reka asubize. Jya ku ipaji ya 41, maze ugaragaze ibibazo runaka duhuriyeho bituma duhangayika.] Bibiliya igaragaza ukuntu dushobora guhangana n’ibyo bibazo, kandi amaherezo tukazagira umunezero udashira mu isi nshya y’amahoro. [Jya ku ipaji ya 190, maze usome Yesaya 32:17, 18.] Bibiliya itanga inama yihariye ishobora gutuma tugira ibyishimo byinshi cyane mu mibereho yacu. Iki gitabo kivuga iby’iyo nama, kandi kigasobanura n’ukuntu dushobora kuyishyira mu bikorwa.”

4 Niba igitabo “Amani na Usalama wa Kweli​—Wewe Unaweza Kuupataje?” ari cyo gikoreshwa, ushobora kwishimira kugerageza ibi bikurikira:

◼ “Buri wese yakwishimira kubaho mu isi irangwamo amahoro n’umutekano. Ikibabaje ariko, ni uko tutanabyigeze mu mibereho yacu. Utekereza ko dukwiriye gukora iki kugira ngo dutume amahoro n’umutekano biba ikintu nyakuri? [Reka asubize.] Imana ifite ububasha bwo kuzana amahoro kuri iyi si, kandi yasezeranije kuzabikora.” Jya ku ishusho iboneka ku ipaji ya 98, hanyuma usome muri Mika 4:3, 4. Niba abyitabiriye neza, rushaho gusobanura ibyerekeye icyiringiro cy’Ubwami, umuhe icyo gitabo, kandi ukore gahunda yo kuzagaruka kumusura.

5 Ushobora guhitamo gukoresha agatabo “Mbese Imana Itwitaho Koko?” Niba ari ko ukoresheje, ushobora kuvuga uti

◼ “Abantu benshi bibaza impamvu ituma Imana ireka habaho imibabaro myinshi muri iyi si. Ubwo ishobora byose se, ni kuki itagira icyo ikora kugira ngo ivaneho ibitubabaza? Ubyumva ute? [Reka asubize.] Bibiliya itwizeza ko Imana itadutereranye.” Jya ku ipaji ya 28, paragarafu ya 22, maze usome muri Zaburi 37:11, 29. Erekana ishusho ishishikaje igaragaza ibyo dushobora kwiringira kuzabona. Niba yemeye gufata ako gatabo, musabe kuzagaruka kugira ngo umwereke uko gashobora gukoreshwa ku cyigisho cya Bibiliya.

6 Ibitabo byacu byashishikarije abantu babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi kurushaho gusuzumana ubwitonzi Bibiliya. Ibyo bamenye byabahesheje ibyiringiro bihereranye n’igihe kizaza kirangwamo umunezero (Zab 146:5). Dufite igikundiro cyo kubafasha.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze