Ungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu mwa 1996—Igice cya 1
1 Mbese, waba warasomye amabwiriza yatanganywe na “Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu wa 1996“? Mbese, waba waba warabonye ibintu bimwe na bimwe byahindutse? Kuva muri Mutarama kugeza muri Mata, Inyigisho No. 3, izaba ishingiye ku “Mitwe y’Ibiganiro Bishingiye kuri Bibiliya“ iboneka muri Traduction du monde nouveau, hanyuma guhera muri Gicurasi kugeza mu Kuboza, izava mu gitabo gisohotse vuba cyitwa Ubumenyi. Inyigisho No. 4 izaba ari disikuru ishingiye ku gitabo Comment raisonner.
2 Inyigisho Zitangwa n’Abanyeshuri: Inyigisho No. 3 ihabwa mushiki wacu. Mu gihe igomba kuva mu “Mitwe y’Ibiganiro Bishingiye Kuri Bibiliya“ iboneka muri Traduction du monde nouveau, igomba gutangwa mu buryo bwo kubwiriza ku nzu n’inzu cyangwa kubwiriza mu buro bufatiweho. Mu gihe izaba ishingiye ku gitabo Ubumenyi, igomba kuzajya itangwa mu buryo bwo gusubira gusura, cyangwa mu buryo bwo kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Ibyo bigomba kuzaba ingiriakamaro cyane bitewe ahanini n’uko igitabo Ubumenyi kizakoreshwa cyane mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo.
3 Niba itanzwe mu buryo bwo kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, bashiki bacu bombi bashobora kuba bicaye. Hita utangira kuyobora icyigisho utaziguye utangije ibisobanuro bihinnye, hanyuma ubaze ibibazo byanditse. Uruhare rwa nyir’inzu rugomba gukorwa mu buryo bw’umwimerere. Imirongo y’Ibyanditswe yavuzwe ariko itandukuye, ishobora gushakwa no gusomwa niba hari igihe gihagije. Mushiki wacu agomba gukoresha ubuhanga mu kwigisha kugira ngo ashishikarize nyir’inzu gutega amatwi binyuriye mu kumubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo ku mirongo y’Ibyanditswe yakoreshejwe.
4 Ni iki gishobora gukorwa niba mu nyigisho harimo imirongo y’Ibyanditswe irenze iyashobora kuganirwaho mu minota itanu? Toranya imirongo y’Ibyanditswe itsindagiriza ibitekerezo by’ingenzi. Niba harimo imirongo y’Ibyanditswe mike, ibitekerezo by’ingenzi biri muri yo nyigisho bishobora kuganirwaho mu buryo burambuye. Rimwe na rimwe, paragarafu cyangwa interuro yo mu gitabo ishobora gusomwa hanyuma ikaba yaganirwaho hamwe na nyir’inzu.
5 Agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Suzuma Ubumenyi Bwawe,“ kaboneka nyuma ya buri gice cy’igitabo Ubumenyi, gashobora gusuzumwa mu buryo buhinnye n’umubwiriza wahawe gutegura inyigisho ikubiyemo paragarafu ya nyuma y’igice. Inkuru ziri mu dusanduku turi muri paragarafu zivamo inyigisho, na zo zishobora kuganirwaho niba igihe gihari. Niba iyo nkuru iri mu gasanduku iri hagati mu nyigisho ebyiri, mushiki wacu wahawe inyigisho ya mbere ashobora kuyisuzuma. Amashusho ari mu gitabo, ashobora kuganirwaho mu gihe yaba ahuje n’ingingo isuzumwa.
6 Inyigisho No. 4 igomba gushimisha cyane kandi ikaba ingirakamro. Iyi nyigisho izajya iva mu gitabo Comment raisonner à partir des écritures. Mu gihe ihawe umuvandimwe, igomba kuba disikuru ireba abateze amatwi bose. Ubusanzwe byaba byiza kurushaho ko umuvandimwe wahawe gutegura iyo nyigisho, azirikana abateze amatwi bari mu Nzu y’Ubwami kugira ngo ibe disikuru yubaka kandi yungura by’ukuri abazaba bayumva. Mu gihe mushiki wacu ari we uhawe iyo nyigisho, igomba gutangwa nk’uko byerekanywe ku Nyigisho No. 3.
7 Niba tuvana inyungu mu buryo bwimazeyo mu ihugurwa ritangirwa mu ishuri, tuzashobora ’kubwiriza ijambo ’ mu buryo bwiza kurushaHo burangwa n’“ubuhanga bwo kwigisha.“—2 Tim 4:2, MN.