Amakuru ya Gitewokarasi
Alubaniya: Ababwiriza 600 ni bo batanze raporo mu kwezi kwa Kanama, bikaba byari bihwanye n’ukwiyongera kwa 28 kwikurikiranije.
Angola: Mu mpera z’umwaka w’umurimo, habaye ukwiyongera kutigeze kugerwaho mbere hose kw’ababwiriza 26.129. Nanone habaye ukwiyongera kw’abapayiniya b’igihe cyose 1.309. Ababwiriza bagize mwayeni y’amasaha arenga 15 n’ibyigisho bya Bibiliya bibiri muri Kanama.
Chili: Mu kwezi kwa Kanama, habaye ukwiyongera gushya kutigeze kugerwaho mbere hose kw’ababwiriza, kwageze ku mubare wa 50.283! Ni ubwa mbere bari barenze 50.000. Ababwiriza bageze kuri mwayeni y’amasaha 12 mu murimo wo mu murima. Hayobowe ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo bigera ku 63.732.
Ubwongereza: Twishimiye gutangaza ko muri Kanama, habaye ukwiyongera gushya kutigeze kugerwaho mbere hose kw’ababwiriza 132.440. Uko kwari ukwiyongera kwa 2 ku ijana kurenza uk’umwaka w’umurimo ushize.