Gutangaza Ubutumwa Bwiza Ufite Imyifatire Irangwa n’Icyizere
1 Twese twishimira kubonera ibyishimo mu byo dukora kandi tukishimira kubisohoza, cyane cyane mu murimo wo guhindura abantu abigishwa. Ni iki gituma tunyurwa? Bitangirana no kuba dukomeza kugira imitekerereze irangwa n’icyizere, mu gihe duhugiye mu murimo w’ingirakamaro wo gufasha abandi (Imig 11:25). Imyifatire tugira mu gutangaza ubutumwa bwiza, yagombye kwerekana ko twemera ibyo tuvuga. Niba tuvuga ibituvuye ku mutima, kutarangwa n’uburyarya kwacu n’imyizerere yacu bwite bizagaragara (Luka 6:45). Binyuriye mu gusubiramo uburyo dutangiza ibiganiro, tuzumva turushijeho kugira icyizere mu gihe tuzaba tuvugana n’abantu mu ifasi. Ibyo bizaba ari iby’agaciro kihariye mu kwezi kwa Nzeri, igihe tuzatanga igitabo La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création? cyangwa Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango. Ushobora kubona ibitekerezo by’ingirakamaro bikurikira mu gihe utangaza ubutumwa bwiza ufite imyifatire irangwa n’icyizere.
2 Mu gihe utanga igitabo “Création” ushobora kuvuga ibi bikurikira, mu gihe ugiye gusura ku ncuro ya mbere:
◼ “Mu gihe tuganira n’abaturanyi bacu, tubona ko abenshi bizera Imana. Bamwe babona ko bikomeye kuyemera. Ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Reba icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo. [Soma mu Baroma 1:20.] Dushobora kubona igihamya cyerekana “[u]bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo,” turebye ibyo yaremye.” Soma paragarafu ya nyuma ku ipaji ya 48 y’igitabo Création, kandi werekeze ibitekerezo ku rusobe rukaze rw’ubuzima bw’akaremangingo. Cyangwa ukoreshe paragarafu ya 18 ku ipaji ya 147 kugira ngo werekane ukuntu urwungano rw’amatembagiti ruhebuje rutsindagiriza umurimo w’Umuremyi. Tanga icyo gitabo ku mafaranga asanzwe agitangwaho.
3 Igihe usubiye gusura abantu mwaganiriye ku bihereranye n’ibyo Imana yaremye, washobora kwishimira kuvuga ibi bikurikira:
◼ “Ubwo mperutse kugusura, twaganiriye ku bihereranye n’igihamya cyerekana ko Imana ibaho—ni ukuvuga ibyo yaremye bitangaje. Mbese, ubona bikomeye kwemera ko Uwaremye ijuru n’isi yanashishikazwa n’imibereho yacu y’igihe kizaza? [Reka asubize.] Birashimishije kumenya ko igihe kizaza cyamaze kugenwa n’Umuremyi.” Soma muri Yesaya 46:9, 10. Koresha amashusho n’amagambo ayasobanura mu gice cya 19 cy’igitabo Création, kugira ngo utsindagirize imimerere ihebuje yasezeranijwe n’Imana. Soma paragarafu ya 1 y’igice cya 20, kandi umusabe ko wamuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Niba abyemeye, tangiza icyigisho mu gitabo Ubumenyi.
4 Abana bakeneye ko ababyeyi babo babagenera igihe cyihariye kandi bakabatoza. Mu gutanga igitabo “Imibereho yo mu Muryango,” ushobora kuvuga uti
◼ “Twese duhangayikishwa n’imibereho myiza y’igihe kizaza y’abana bacu. Uko ubibona, ni ubuhe buryo bwiza ababyeyi bashobora gufashamo abana babo, kugira ngo bazabashe kugira imibereho myiza mu gihe kizaza? [Reka asubize.] Tegera amatwi iyi nama yo mu gitabo cya Bibiliya cy’Imigani cyanditswe mbere y’imyaka 3000 ishize. [Soma mu Migani 22:6.] N’ubwo abana bacu bashobora kungukirwa cyane n’inyigisho bahabwa mu ishuri, imyitozo y’agaciro kurushaho bayibonera mu rugo binyuriye ku babyeyi babo. Ibyo bisaba igihe, ubushishozi n’urukundo, ariko kandi, iyo mihati yose irakwiriye.” Rambura ku ipaji ya 115, suzuma amaparagarafu abiri ku gatwe gato, hanyuma usobanure ukuntu icyo gitabo gishobora gukoreshwa mu cyigisho cy’umuryango cya Bibiliya.
5 Niba waravuze ibyerekeye abana no kuba bakeneye gutozwa, ushobora gukomeza ikiganiro muri ubu buryo:
◼ “Ubushize, twavuze ibihereranye n’uburere bwo mu buryo bw’umwuka abana bakeneye, n’ukuntu ababyeyi bashobora kubafasha. Abenshi mu babyeyi navuganye na bo, bitotomberaga imyifatire mibi y’urubyiruko rwinshi muri iki gihe. Utekereza iki ku . . . ? [Tanga urugero rw’imyifatire mibi y’urubyiruko ikunze kugaragara mu karere kanyu. Reka asubize.] Reka nkwereke inama y’ingirakamaro itangwa muri Bibiliya.” Rambura kuri paragarafu ya 3 n’iya 4 ku ipaji ya 162 y’igitabo Imibereho yo mu Muryango, usuzume ingingo y’ingenzi, kandi usome imirongo y’Ibyanditswe. Erekana ko abana benshi bakeneye gucyahwa, hamwe n’ubuyobozi. Mu gihe ababyeyi bihatiye kubitanga, abana bazarushaho kugira ibyishimo kandi bagire imyifatire irangwa no kubaha. Sobanura ukuntu twigana Bibiliya n’abana bacu.
6 Mu gihe ukora umurimo iduka ku rindi, ushobora gukoresha ubu buryo buhinnye ukoresheje igitabo “Création”:
◼ “Uyu munsi twageneye umurimo wihariye abacuruzi bo muri kano karere. Twese duhangayikishijwe n’ukwiyongera k’ubwicanyi n’urugomo mu karere kacu. Utekereza ko hari umuntu uwo ari we wese ufite umuti w’icyo kibazo? [Reka asubize.] Imana ifite umuti.” Rambura ku ipaji ya 196 y’igitabo Création; soma kandi ugire icyo uvuga ku magambo ari mu Migani 2:21, 22, muri paragarafu ya 19. Erekana umutwe w’igice cya 16, kandi utange igitabo.
7 Mu gihe usubiye gusura umucuruzi wahaye igitabo “Création,” ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “Igihe nagusuraga ubushize, nagaragaje ko Imana ari yo yonyine ifite umuti urambye w’ubwicanyi n’urugomo. Dukurikije ibyo yadusezeranije, dushobora kwiringira ko isi y’amahoro izabaho. Irebere amahitamo ari imbere ya buri wese muri twe.” Soma paragarafu ya 11 ku ipaji ya 250 y’igitabo Création, hamwe na Zaburi 37:37, 38. Gira icyo uvuga ku ishusho yo ku ipaji ya 251, kandi usome interuro ya mbere yo kuri paragarafu ya 14. Musabe kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya ku buntu, kizayoborerwa haba aho bakorera ubucuruzi cyangwa imuhira.
8 Twebwe ‘abakorera Imana,’ dufite impamvu zose zo kuba abantu barangwa n’icyizere igihe dutangaza ubutumwa bwiza (1 Kor 3:9). Nidukomeza kugira iyo myifatire, bizaduhesha imigisha myinshi ivuye kuri Yehova.