Gutangaza Ubutumwa Bwiza Tuzirikana ko Bwihutirwa
1 Tugaragaza ko twishimira mu buryo bwimbitse amasezerano y’Ubwami bw’Imana, twifatanya mu murimo wa Gikristo tubigiranye umutima wacu wose. Dukeneye kwifatanya muri uwo murimo tuzirikana ko wihutirwa. Kubera iki? Kubera ko abakozi ari bake, iherezo ry’iyi gahunda mbi y’ibintu ryegereje, kandi ubuzima bw’abatuye mu ifasi yacu bukaba buri mu kaga (Ezek 3:19; Mat 9:37, 38). Iyo nshingano iremereye, idusaba gukoresha imihati yacu yose mu murimo. Ni gute dushobora kugaragaza ko tuzirikana ko umurimo wacu wo mu murima wihutirwa? Twabigaragaza twitegura neza uburyo bwo gutangiza ibiganiro mbere y’igihe, tugira umwete mu gushaka abantu aho bashobora kuboneka hose, twandika neza amazina y’abantu bose bagaragaje ko bashimishijwe, dusubirayo tudatinze kugira ngo dukurikirane uko gushimishwa, kandi tukabigaragaza twibuka ko twagombye gufatana uburemere umurimo wacu, kubera ko ubuzima buri mu kaga. Ibitekerezo bikurikira, bishobora kuba ingirakamaro mu gihe twitegura kubwiriza ubutumwa bwiza tuzirikana ko bwihutirwa mu kwezi kwa Gashyantare. Hazatangwa igitabo Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
2 Ushobora gutangiza ikiganiro uvuga mu magambo ahinnye, ingorane zimwe na zimwe abantu bahanganye na zo, hanyuma ukaba wavuga ibi bikurikira:
◼ “Abantu benshi bemera ko hariho Imana, ariko bakibaza bati ‘ni mibereho ki yo mu gihe kizaza idushakira?’ Ni gute wasubiza icyo kibazo? [Reka asubize.] Mbese, wari uzi ko Bibiliya isobanura neza icyo Imana ishakira abantu hamwe n’ingamba yafashe kugira ngo ibisohoze?” Rambura ku ipaji ya 301 mu gitabo Indunduro y’Ibyahishuwe. Soma mu Byahishuwe 21:1 muri paragarafu ya 1, hanyuma usome ibisobanuro byahatanzweho mu gace ka nyuma ka paragarafu ya 2. Rambura ku ishusho iri ku ipaji ya 302, kugira ngo werekane icyo ibyo bisobanura ku bihereranye n’imibereho yacu yo mu gihe kizaza. Soma mu Byahishuwe 21:4 muri paragarafu ya 6. Mu gihe byakiriwe neza, tanga igitabo. Teganya igihe gikwiriye cyo gusubira kumusura kugira ngo mukomeze ikiganiro.
3 Ushobora gukomereza ku kiganiro mwagiranye ubushize mu Byahishuwe 21:1, 4, wifashishije ubu buryo bukurikira bwo gutangiza ibiganiro mu magambo ahinnye:
◼ “Igihe nagusuraga ubushize, twaganiriye ku bihereranye n’isezerano ry’Imana ryo gutegurira abantu isi nshya. [Nanone, erekeza ibitekerezo ku ishusho iri ku ipaji ya 302 mu gitabo Indunduro y’Ibyahishuwe.] Mbese, wishimira kubona umuryango wawe uri mu mimerere nk’iyo? [Reka asubize.] Ikibazo ni iki, mbese, amasezerano y’Imana yiringirwa mu rugero rungana iki? Zirikana icyo yo ubwayo yivugira.” Soma mu Byahishuwe 21:5, 6a, muri paragarafu ya 9, ku ipaji ya 303. Baza ikibazo cyanditswe cya paragarafu ya 9, ku ipaji ya 304, kandi usome igisubizo, hamwe n’interuro ya nyuma ya paragarafu. Vuga ko wakwitangira kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya ku buntu. Kora gahunda yo kuzabimwereka ubutaha.
4 Kubera ko abantu benshi bahangayikishijwe n’ingorane ziyongera abantu bahanganye na zo, ushobora kugira icyo uvuga mu gihe umusuye ku ncuro ya mbere, muri aya magambo:
◼ “Hafi ya buri wese ahangayikishijwe n’ingorane duhangana na zo mu karere kacu. [vuga nke muri zo.] Abantu bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo basezeranya kuzana imiti irambye, kandi bamwe bagerageje kubikora. Utekereza ko ari iki gituma imimerere ikomeza kuba mibi kurushaho? [Reka asubize.] Bibiliya itanga ibisobanuro abantu benshi batigeze batekerezaho. Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga intambara yabaye mu ijuru. Zirikana ingaruka zayo, nk’uko zivugwa mu Byahishuwe 12:9.” Soma uwo murongo, hanyuma urambure ku ipaji ya 182 mu gitabo Indunduro y’Ibyahishuwe. Koresha ishusho kugira ngo usobanure uruhare Satani afite mu bibera ku isi. Tanga igitabo ku mafaranga asanzwe agitangwaho. Kora gahunda yo gusubira kumusura kugira ngo muganire ku bihereranye n’ukuntu Imana izakemura ibibazo by’abantu.
5 Niba waramusezeranyije gusubira kumusura kugira ngo umusobanurire ibyerekeye umuti w’ibibazo Imana itanga muri iki gihe, ushobora kugerageza ubu buryo bukurikira:
◼ “Nakoze imihati yihariye yo kugaruka, kugira ngo dushobore gukomeza ikiganiro cyacu ku bihereranye n’umuti nyawo w’ibibazo abantu bahanganye na byo. Igihe nagusuraga ubushize, twabonye ko Bibiliya igaragaza ko Satani Umwanzi, ari we uyobya isi yose ituwe uko yakabaye. Kubera ko ari ikiremwa cy’umwuka gisumbya abantu ububasha, utekereza ko hari uburyo bwo kuvanaho ibikorwa bye? [Reka asubize.] Reba icyo Bibiliya ivuga.” Soma kandi usobanure mu Byahishuwe 20:1-3. Ukoresheje ishusho iri ku ipaji ya 4-5 y’igitabo Ubumenyi, erekana uko imimerere izaba imeze mu gihe ibikorwa bya Satani bizaba bitakiriho. Musabe kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya, kandi wihatire guhita ugitangiza.
6 Kubera ko abantu benshi bashishikazwa n’ibidukikije, ushobora gutangiza ikiganiro muri aya magambo:
◼ “Twabonye ko hafi ya buri wese ahangayikishijwe n’ibihereranye n’uko umwuka wacu, amazi, hamwe n’ibyo kurya byahumanye. Mu bihugu bimwe na bimwe, imimerere y’ibihakikije yugarije ubuzima [bw’abantu]. Kubera ko Imana ari Umuremyi w’isi, utekereza ko izabikoraho iki? [Reka asubize.] Bibiliya ivuga ko Imana igiye kuzagira icyo itubaza ku buryo dukoresha uyu mubumbe [w’isi]. [Soma mu Byahishuwe 11:18b.] Tekereza nawe kuba ku isi idahumanye!” Garagaza isezerano ry’Imana rya paradizo, nk’uko bigaragazwa mu Byahishuwe 21:3, 4. Erekana ishusho iri ku ipaji ya 302 mu gitabo Indunduro y’Ibyahishuwe. Niba hari ugushimishwa kugaragara, tanga igitabo kandi ukore gahunda yo kugaruka gusura.
7 Mu gihe usubiye gusura umuntu wagaragaje ko ashimishijwe n’isi izahinduka Paradizo, ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “Ubwo mperutse kugusura, twemeranyije ko kugira ngo Imana izakemure ikibazo cy’isi yahumanye, izagira uruhare mu bibazo bireba abantu. Ariko ikibazo ni iki: ni iki tugomba gukora kugira ngo turokoke maze twinjire mu isi nshya ikiranuka Imana izashyiraho?” Soma muri Yohana 17:3. Tumira nyir’inzu kugira ngo yungukirwe na gahunda yacu yo kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya ku buntu kugira ngo agire ubwo bumenyi bwihariye.
8 Mbega ukuntu dufite igikundiro cyo gukoreshwa mu murimo wo gusarura ukorwa muri iki gihe, hamwe no gukora umurimo wo kubwiriza urokora ubuzima! Nimucyo twese dukomeze guhihibikanira gutangaza ubutumwa bwiza tuzirikana ko bwihutirwa, ‘tuzi ko umuhati wacu atari uw’ubusa.’—1 Kor 15:58.