“Ubu Ni Bwo Bugingo Buhoraho”
1 Amagambo ya Yesu yanditswe muri Yohana 17:3, agomba gufatanwa uburemere. Yashakaga kuvuga icyo yavuze—ni ukuvuga ko kugira ubumenyi ku byerekeye Imana na Kristo ari bwo buzima bw’iteka! Ariko se, kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova na Yesu, ni byo byonyine bizatuma tugororerwa ubuzima bw’iteka? Oya. Abisirayeli bari bazi ko Yehova ari Imana yabo, ariko uburyo bwabo bwo kubaho ntibwagaragazaga ko bafite ibyo byiringiro. Ingaruka yabaye iy’uko batakaje igikundiro cyo kwemerwa na we (Hos 4:1, 2, 6). Muri iki gihe, abantu babarirwa muri za miriyoni bashobora kuba “bafite ishyaka ry’Imana, ariko ritava mu bwenge” (Rom 10:2). Bakeneye kumenya Yehova, “[I]mana y’ukuri yonyine,” no kwiga uko bamukorera mu buryo bukwiriye. Kugira ngo ibyo bigerweho, mu Ugushyingo tuzatanga igitabo Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka. Ni ubuhe buryo uzakoresha mu gutanga igitabo Ubumenyi? Dore bimwe mu bitekerezo bishobora kugufasha.
2 Kubera ko igitekerezo cyo kubaho iteka ku isi ari gishya ku bantu benshi, ubu buryo bwo gutangira bushobora gutuma bashimishwa:
◼ “Hari ikibazo turimo tubaza abaturanyi bacu. Uramutse utumiriwe kubaho iteka mu isi imeze itya, mbese wakwemera iryo tumirwa? [Erekana ishusho iri ku mapaji ya 4-5 yo mu gitabo Ubumenyi. Reka asubize.] Mu by’ukuri, ushobora kuzagira imibereho ishimishije nk’iyi. Ariko se, uratekereza ko ari iki waba ugomba gukora kugira ngo bizagushobokere? [Reka asubize.] Zirikana igikorwa gisabwa, dukurikije Yohana 17:3. [Hasome.] Iki gitabo, gifasha benshi kugira ubwo bumenyi bwihariye. Mbese, wakwishimira kugira kopi yawe bwite kugira ngo uzagisome? [Reka asubize, maze utange igitabo ku mafaranga gisanzwe gitangwaho.] Ningaruka kugusura, tuzashobora kuganira ku bihereranye n’impamvu bihuje n’ubwenge kwemera ko dushobora kuzagira ubuzima bw’iteka hano ku isi.”
3 Mu gihe usubiye gusura abo mwaganiriye ku bihereranye no muri Yohana 17:3, ushobora gukomeza ugira uti:
◼ “Ubwo mperutse kugusura, nagusomeye amagambo ashimishije ya Yesu, aboneka muri Yohana 17:3, aho yatwijeje ko kugira ubumenyi ku byerekeye Imana hamwe n’ubumwerekeyeho, ari bwo buzima bw’iteka. Ariko kandi, abantu benshi bizera ko ubuzima burushijeho kuba bwiza bushobora kuboneka mu ijuru honyine. Ibyo urabyumva ute? [Reka asubize.] Niba cya gitabo nagusigiye ugifite hano, nifuzaga kukwereka imirongo imwe ya Bibiliya, igaragaza ko Paradizo igomba kuzongera gushyirwaho ku isi. [Muganire ku maparagarafu ya 11-16, ku mapaji ya 9-10 yo mu gitabo Ubumenyi.] Ningaruka kugusura, nifuzaga kuzakwereka impamvu ushobora kwiringira ayo masezerano aboneka muri Bibiliya. Mu gihe ntaragaruka, ushobora wenda kuzaba wisomera igice cya 2 mu gitabo cyawe.”
4 Dore uburyo ushobora kwifuza gukoresha ku bantu babogamiye ku idini:
◼ “Twahoze tuganira n’abaturanyi bacu ku bihereranye n’impamvu ku isi hariho amadini menshi atandukanye bene aka kageni. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine, hari amatsinda ya kidini abarirwa mu 1.200, na ho ku isi hose hakaba asaga 10.000. Nyamara kandi, hariho Bibiliya imwe gusa. Wowe uko ubyumva, kuki hariho urwo rujijo rw’amadini? [Reka asubize. Rambura igitabo Ubumenyi ku gice cya 5, maze usome paragarafu ya 1.] Nusoma iki gice, uzibonera ibisubizo bikunyuze by’ibyo bibazo. Ndishimira kugusigira iki gitabo, niwemera kugitangaho ubufasha bw’amafaranga 200.” Niba abyemeye, shyiraho gahunda yuzuye yo kuzagaruka, maze uvuge uti “ningaruka kugusura, wenda dushobora kuzaganira ku bihereranye no kumenya niba amadini yose ari inzira zitandukanye gusa, ariko ziyobora ahantu hamwe.”
5 Mu gihe usubiyeyo kugira ngo mukomeze ikiganiro ku bihereranye no kumenya impamvu hariho amadini menshi bene aka kageni, ushobora kuvuga uti:
◼ “Ubwo mperutse kuganira nawe, nakubajije ikibazo cyo kumenya niba amadini yose ari inzira zitandukanye gusa, ariko zikaba ziyobora ahantu hamwe. Wowe urabitekerezaho iki? [Reka asubize.] Nifuzaga kukwereka mu gitabo nagusigiye, icyo Yesu yabivuzeho. [Rambura ku gice cya 5 mu gitabo Ubumenyi, maze usome paragarafu ya 6-7, hakubiyemo na Matayo 7:21-23.] Ushobora kwibaza impamvu ari iby’ingenzi cyane kumenya neza icyo Imana ishaka. Uzibonera ko amaparagarafu akurikira yerekana ibintu byinshi. Uzasome amaparagarafu asigaye kuri iki gice. Ubutaha ningaruka, nzishimira kukwereka akamaro ko kugira ubumenyi nyakuri bwa Bibiliya.”
6 Akenshi, uburyo butaziguye bugira ingaruka nziza mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Dore urugero rw’uburyo bwo gutangiza ibiganiro, buboneka ku ipaji ya 12 yo mu gitabo “Raisonner”:
◼ “Nari nkugendereye kugira ngo dutangirane isomo rya Bibiliya ryo mu rugo nta kiguzi. Niba ubishaka, nifuzaga gukoresha iminota mike gusa kugira ngo nkwereke ukuntu mu bihugu bigera kuri 200, abantu baganira kuri Bibiliya bari mu rugo mu matsinda y’imiryango. Dushobora kuganira ku gice icyo ari cyo cyose ushaka muri ibi ngibi. [Mwereke urutonde rw’ibirimo, mu gitabo Ubumenyi.] Ni ikihe kigushishikaje mu buryo bwihariye?” Tegereza abanze ahitemo. Rambura ku gice gitoranyijwe, maze utangize icyigisho kuri paragarafu ya mbere.
7 Dore ubundi buryo butaziguye bugira ingaruka nziza ushobora kugerageza, kugira ngo utangize ibyigisho:
◼ “Ntanga amasomo ya Bibiliya ku buntu, kandi nshobora kwinjiza abigishwa bashya muri porogaramu yanjye. Iyi mfashanyigisho ya Bibiliya ni yo dukoresha. [Mwereke igitabo Ubumenyi.] Iyo gahunda yo kwiga imara amezi make gusa, kandi itanga ibisubizo by’ibibazo, nk’ibi bikurikira: ni kuki Imana ireka imibabaro ibaho? Ni kuki dusaza kandi tugapfa? Bigendekera bite abantu bacu dukunda bapfa? Hamwe n’iki ngo, ni gute twagirana imishyikirano ya bugufi n’Imana?” Hanyuma ubaze uti “mbese, nshobora kukwereka ukuntu icyigisho gikorwa?” Niba atemeye icyigisho, mubaze niba yakwishimira gutunga igitabo Ubumenyi kugira ngo ajye acyisomera, ku mafaranga gisanzwe gitangwaho.
8 Mbega ukuntu ubumenyi nyakuri ku byerekeye Imana na Kristo ari ubutunzi ku muntu wese ubufite! Mu by’ukuri, kubugira ni ukugira ubuzima bw’iteka mu mimerere itunganye. Nimucyo dukoreshe uburyo bushoboka bwose mu Ugushyingo, kugira ngo tugeze ku bandi ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka.