Ijambo ry’Imana Ritanga Ubuyobozi
1 “Turi mu isi ifite ibibazo byinshi cyane kandi bikaba bibonerwa ibisubizo bike cyane. Abantu babarirwa muri za miriyoni nyinshi buri gihe baba bashonje. Umubare w’abasabikwa n’ibiyobyabwenge uriyongera. Imiryango isenyuka irarushaho kwiyongera. Kuryamana kw’abantu bafitanye isano n’urugomo rwo mu muryango bivugwa mu makuru buri gihe. Umwuka duhumeka n’amazi tunywa bigenda bihumana gahoro gahoro. Hagati aho, benshi cyane muri twe bahitanwa n’ubwicanyi.”
2 Uko ni ko igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des Hommes? gitangira. Ndetse amagambo akibimburira, arushaho kugira ireme muri iki gihe kurusha igihe icyo gitabo cyasohorewemo mu myaka irindwi ishize. Abantu bakeneye kumenya ko Ijambo ry’Imana ritanga ubuyobozi kandi rigatanga ibisubizo by’ibibazo byose bibabuza amahwemo. Tuzihatira gufasha abantu mu kwezi k’Ukuboza, tubaha Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau n’igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes? Birumvikana ko gusigira umuntu igitabo byonyine bitizeza ko azemera ubuyobozi bw’Imana. Tugomba gusubira kumusura dufite intego yo gutangiza icyigisho cya Bibiliya. Tuziringira kubona ubufasha nidukomeza kugira iyo mihati (Mat 28:19, 20). Dore uburyo bumwe bwo gutangiza ibiganiro bwavuzwe:
3 Mu gihe uhuye n’umuntu ugeze mu za bukuru, ushobora kugerageza ubu buryo:
◼ “Mbese, nshobora kukwibariza iki kibazo: ni gute abantu bo mu karere kanyu babanaga, igihe wari ukiri muto? [Reka asubize.] Ubu, ibintu biratandukanye cyane, si ko bimeze se? Utekereza ko ari iyihe mpamvu ituma harabaye iryo hinduka? [Reka asubize.] Ubu rwose, tubona isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. [Soma muri 2 Timoteyo 3:1-5.] Uretse kuvuga neza uko isi iteye muri iki gihe, Bibiliya isezeranya ko hazabaho isi irushijeho kuba nziza mu gihe kiri bugufi. Ku bw’iyo mpamvu, dutera buri wese inkunga yo gusoma Bibiliya. Mbese, wabonye ukuntu imvugo iri muri iyi Bibiliya, Traduction du monde nouveau nasomaga, yoroshye?” Sobanura ko yanditswe mu Gifaransa cyo muri iki gihe, icyo kikaba ari cyo gituma Bibiliya irushaho kumvikana neza. Erekana igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes? kandi werekane igice cya 10, gisobanura ubundi buhanuzi tubona busohozwa. Tanga Bibiliya n’icyo gitabo ku mafaranga asanzwe agitangwaho.
4 Mu gihe usubiye gusura umuntu ugeze mu za bukuru wasigiye Bibiliya n’icyo gitabo, ushobora kuvuga uti:
◼ “Igihe twaganiraga ubushize, twemeranije ko abantu bo muri iki gihe bahindutse babi cyane, ugereranyije n’uko imibereho yari imeze mu myaka mike ishize. Icyakora, ubu ngarutse kukwereka ko Bibiliya igaragaza ibyiringiro by’uko mu gihe kizaza hazabaho isi irushijeho kuba nziza cyane. [Soma mu Byahishuwe 21:3, 4.] Kumenya ko iryo ari Ijambo ry’Imana, byagombye kudutera inkunga yo kureba muri Bibiliya ibindi bintu ivuga.” Rambura igitabo Parole de Dieu ku gice cya 14, hanyuma usome amaparagarafu ya 3-4. Musabe ko wamuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo ku buntu.
5 Mu gihe waba ugirana ikiganiro n’umuntu ukiri muto, ushobora kuvuga uti:
◼ “Nifuzaga kukubaza iki kibazo: kuba ukiri muto, mbese, waba wumva ko ufite impamvu zo kugirira icyizere igihe kizaza? Ni gute urebwa n’igihe kiri imbere? [Reka asubize.] Igishimishije, hari impamvu nyayo yo kugirira icyizere igihe kizaza. [Soma muri Zaburi 37:10, 11.] Kubera ko abantu bagira ibitekerezo binyuranye kuri Bibiliya no ku biyikubiyemo, twasohoye iki gitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes? Reba impamvu gitanga zo gusoma Bibiliya. [Soma amaparagarafu ya 16-17 ku mapaji ya 10-11.] Mu gihe tumaze kwemera tudashidikanya ko icyo Bibiliya ivuga ari ukuri, tuba dufite ibyiringiro bidashidikanywa by’igihe kizaza. Niba wifuza gusoma iki gitabo, nakwishimira kukigusigira ku mpano iciriritse y’amafaranga 200.”
6 Mu gihe usubiye kureba umuntu ukiri muto wemeye igitabo “Parole de Dieu,” ushobora gutangira uvuga uti:
◼ “Nishimiye kumva ukuntu ushishikazwa n’ibihereranye n’igihe kizaza. Ibuka ko nakweretse umurongo wa Bibiliya udusezeranya imibereho y’umunezero n’umutekano n’ibyishimo yo mu gihe kizaza. Hano hari undi murongo. [Soma mu Byahishuwe 21:3, 4.] Igitabo nagusigiye gitanga igihamya cyemeza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana, atari iry’abantu. Ibyo bifite icyo bisobanura mu buryo bwimbitse. Reba icyo ari cyo. [Soma paragarafu ya 1-2 ku mapaji ya 184-5.] Niba ubishaka, nakwishimira kwigana nawe Bibiliya ku buntu.” Mu gihe uwo muntu yemeye kuyoborerwa icyigisho, mubaze niba afite Bibiliya. Niba atayifite, muhe Bibiliya yitwa Traduction du monde nouveau ku mafaranga asanzwe ayitangwaho.
7 Umuntu utazi aho yagana kugira ngo abone ubuyobozi bwo kumufasha guhangana n’ingorane ahura na zo mu mibereho ye, ashobora kwitabira ubu buryo:
◼ “Turi mu gihe hafi ya buri muntu wese ahanganye n’ingorane zikomeye. Abenshi bahindukirira abajyanama bose babonye kugira ngo babahe ubuyobozi. Bamwe bashakira ubufasha ku bahanga mu bihereranye n’imyifatire y’abantu. Utekereza ko ari hehe twavana inama yiringirwa yatugirira akamaro? [Reka asubize.] Bibiliya ivuga ukuri kw’ingenzi twese dukeneye gufatana uburemere.” Soma muri Yeremiya 10:23. Rambura igitabo La Bible: Parole de Dieu ou des hommes? ku ipaji ya 187, hanyuma usome paragarafu ya 9. “Iki gitabo kizagufasha kumenya ukuntu, mu gihe cy’Ubwami bw’Imana, ingorane zacu zose zizavanwaho. Mbese, wakwishimira kugisoma? Tugisigira abantu ku mpano iciriritse y’amafaranga 200.”
8 Niba mu gihe wamusuraga ku ncuro ya mbere mwaraganiriye ku bihereranye n’uko abantu bakeneye ubuyobozi, ushobora gukomeza ikiganiro igihe usubiye gusura uvuga uti:
◼ “Igihe twahuraga ku ncuro ya mbere, twemeranije ko dukeneye ubuyobozi buva ku Mana, niba dushaka guhangana n’ingorane duhura na zo mu mibereho yacu mu buryo bugira ingaruka nziza. Ku bihereranye n’ibyo, ndatekereza ko uzishimira ibisobanuro bisoza bikubiye mu gitabo nagusigiye. [Soma amaparagarafu ya 12-13 ku ipaji ya 189 mu gitabo Parole de Dieu.] Nishimiye kugusaba ko nakuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo, kandi ubu niteguye kukwereka uko bizagenda.”
9 Yehova azaha umugisha imihati yacu mu gihe dufasha abantu bageze mu za bukuru n’abakiri bato, kugira ngo bishimire agaciro k’Ijambo ry’Imana n’ubuyobozi bwaryo mu mibereho yacu.—Zab 119:105.