Gufasha Imiryango Kwiteganyiriza Imibereho Irambye yo mu Gihe Kizaza
1 Umuhanga umwe mu bihereranye n’iby’ubucungamari, yabwiye abanyeshuri bari barangije amashuri ati “kugira umururumba ni iby’ingirakamaro. Ushobora kugira umururumba, ariko ugakomeza kumererwa neza.” Uko ni ko isi ishyigikira ubwikunde, ibona ko ari bwo buryo bwo kwiteganyiriza imibereho yo mu gihe kizaza. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Yesu yigishije ko Umukristo agomba ‘kwiyanga, . . . [none se] umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe’ (Mat 16:24-26)? Kugira ngo azagire imibereho irambye yo mu gihe kizaza, imibereho ye yose igomba kuba ishingiye ku gukora ibyo Imana ishaka—iyo ikaba ari intego y’ingenzi cyane imiryango ifite muri iki gihe (Zab 143:10; 1 Tim 4:8). Ubwo butumwa buvugwa mu gice gisoza igitabo Le secret du bonheur familial. Icyo gitabo gishya, gifasha abantu kubona ikintu cy’ingenzi mu mibereho yabo, n’ukuntu bashobora gukora ibyagirira akamaro imiryango yabo. Mu gihe dukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza ahantu hose, ni iki dushobora kuvuga kizatera abo duhura na bo inkunga yo gusoma igitabo Bonheur familial? Hano hari ibitekerezo bimwe na bimwe ushobora gukoresha:
2 Ari ku nzu n’inzu hamwe no mu muhanda, ushobora kugerageza gukoresha inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo “Kugira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango,” kugira ngo utangize ibiganiro. Ushobora kubaza iki kibazo:
◼ “Bitewe n’imihangayiko yose imibereho yo muri iki gihe ituzanira, mbese koko, wumva ko bishoboka kugira imibereho y’ibyishimo mu muryango? [Reka asubize.] Iyi nkuru y’Ubwami itwizeza ko ibyo bishoboka. Mbese, wakwishimira kuyisoma?” Niba yakiriwe, ushobora gukomeza uvuga uti “kubera ko wishimiye iyi ngingo, ushobora no kwishimira iki gitabo gitanga inama zirambuye ku bihereranye n’ukuntu umunezero waboneka mu muryango.” Erekana ingingo z’ibikubiye mu gitabo Bonheur familial. Erekana ibice bike bishishikaje. Rambura ku ipaji ya 10, hanyuma usome interuro ya nyuma yo kuri paragarafu ya 17 kugeza ku iherezo rya paragarafu ya 18. Tanga igitabo, kandi uvuge amafaranga asanzwe agitangwaho. Sobanura ko ufite byinshi wifuzaga kumuganiriza, hanyuma umubaze igihe ushobora kuzagarukira kumusura.
3 Ushobora gukomeza ikiganiro mwagiranye ubushize ku bihereranye n’imibereho y’ibyishimo mu muryango, uvuga ibi bikurikira:
◼ “Hari ikintu nifuzaga kukwereka mu gitabo wafashe ubushize, ntekereza ko uri bwishimire. Igice gisoza, cyibanda ku ibanga nyakuri ryo kubona ibyishimo mu muryango. [Soma paragarafu ya 2 ku ipaji ya 183.] Zirikana ko kwifatanya mu gukora ibyo Imana ishaka ari rwo rufunguzo. Turatera imiryango inkunga yo kwigira hamwe Bibiliya, kugira ngo imenye ibyo Imana ishaka, hamwe n’ukuntu babishyira mu bikorwa mu muryango. Tugirana n’abantu icyigisho cya Bibiliya ku buntu, kirangira mu mezi make gusa. Nubinyemerera, nzakwereka ukuntu kiyoborwa.” Uzagaruke ufite agatabo Ni Iki Imana Idusaba? cyangwa igitabo Ubumenyi, icyaba gikwiriye kurushaho.
4 Mu gihe uganira na bagenzi bawe mwigana cyangwa abakiri bato bo mu ifasi, ushobora kubona igisubizo cy’iki kibazo gikurikira:
◼ “Ni iby’ingenzi mu rugero rungana iki ko ababyeyi n’abana babo bahora bashyikirana? [Reka asubize.] Reba icyo iki gitabo cyibanda ku bihereranye n’imibereho yo mu muryango kivuga, ku ngingo igira iti ‘Imishyikirano Itarimo Uburyarya, Kandi Nta We Ugize Icyo Akinga Undi.’ [Soma paragarafu ya 4 yose, utsindagiriza umurongo wo mu Migani 15:22, hamwe n’interuro ya mbere ya paragarafu ya 5, ku ipaji ya 65 mu gitabo Bonheur familial.] Amaparagarafu akurikira atanga ibitekerezo by’ingirakamaro ku bihereranye n’ukuntu wateza imbere imishyikirano mu muryango. Iki gitabo gifite umutwe uvuga ngo ‘Le secret du bonheur familial.’ Tanga icyo gitabo ku mafaranga asanzwe agitangwaho. Niba wakwishimira kugisoma kandi ukaba wemera kuzabikora, nshobora kukigusigira ukakigumana.” Sobanura ko uzagaruka, kugira ngo wumve icyo avuga ku bihereranye n’ibyo asoma.
5 Ushobora gukomereza ikiganiro wagiranye n’ukiri muto ubushize, ku bihereranye n’imishyikirano iba hagati y’umubyeyi n’umwana, uvuga ibi bikurikira:
◼ “Nishimiye ko washimishijwe n’akamaro ko kugira imishyikirano myiza mu muryango wawe. Ni iyihe ngingo wavuga ko ari iy’ingenzi cyane ababyeyi n’abana bagombye kuganiraho?” Reka asubize. Hanyuma, rambura ku ipaji ya 68 mu gitabo Bonheur familial, maze usome igisubizo kiboneka mu gice cya 1 cya paragarafu ya 11. “Kugira icyigisho cya Bibiliya buri cyumweru, ni uburyo bwiza cyane bwo kugira ubumenyi ku byerekeye Imana.” Erekana agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Sobanura ko amasomo 16 akagize atanga ibisobanuro by’ibanze mu magambo ahinnye, ku bihereranye n’ubutumwa bukubiye muri Bibiliya. Soma amagambo y’iriburiro ari ku ipaji ya 2, hanyuma musuzumire hamwe isomo rya mbere.
6 Mu gihe uhuye n’umubyeyi mu murimo wo ku nzu n’inzu, cyangwa se wenda mugahurira mu busitani cyangwa ku kibuga cy’imikino, ushobora kubyutsa ugushimishwa ugira uti:
◼ “Ndizera ntashidikanya ko wemera ko kurera abana muri iki gihe ari ikibazo gikomeye. Utekereza ko ari iki cyashobora kurinda umuryango wawe ibyatuma ugerwaho n’ingaruka mbi? [Reka asubize.] Hano hari inama ihebuje nishimiye cyane.” Vuga urugero ruri muri paragarafu ya 1, maze usome paragarafu ya 2 ku ipaji ya 90 mu gitabo Bonheur familial. Sobanura ukuntu gitanga ubuyobozi bushyize mu gaciro, bugira ingaruka nziza mu kurinda imiryango ibintu byayisenya. Mubwire ko wifuza kumusigira icyo gitabo, kandi ko witeguye kujya uboneka kugira ngo uzasubize ibibazo ibyo ari byo byose azagira.
7 Mu gihe usubiye gusura umubyeyi wemeye gusigarana “Bonheur familial,” ushobora gukomeza ikiganiro muri ubu buryo:
◼ “Mu gihe twahuraga ku ncuro ya mbere, nabonye ko wita ku bana bawe by’ukuri, kandi ko ushaka gukora uko ushoboye kose kugira ngo ubarinde ibyatuma bagerwaho n’ingaruka mbi. Wenda ushobora kuba utaragisoma, ariko hari ikintu cy’ingenzi cyane cyavuzwe mu gitabo nagusigiye wagombye kubona. [Soma paragarafu ya 19 ku ipaji ya 59.] Kugirana imishyikirano n’Imana, bidusaba ko tuyimenya binyuriye mu mapaji y’Ijambo ryayo ryanditswe, ari ryo Bibiliya. Mbese, wakwishimira ko nakwereka uburyo twiga Bibiliya mu rwego rw’umuryango?”
8 Abajyanama b’isi, ntibashobora kwereka imiryango uburyo bwo kubona ibyishimo, ahubwo nta gushidikanya, batuma imanjirwa. Nimucyo dutange igitabo Bonheur familial mu buryo bwagutse, kugira ngo abantu batuye mu duce twose bashobore gufashwa, binyuriye ku Ijambo ry’Imana, kugira ngo biteganyirize imibereho irambye yo mu gihe kizaza.—1 Tim 6:19.