Tugeze Ku Bandi Igitabo Le secret du bonheur familial
1 Umuryango ni wo rufatiro rw’ibanze rw’umuryango wose wa kimuntu, kandi umuryango ni wo uvamo imirenge, imijyi, ibihugu, n’amahanga yose uko yakabaye. Muri iki gihe, umuryango ufite ingorane utigeze uhura na zo mbere hose. Hari ibintu bikomeye bigira ingaruka zishobora guteza akaga mu mibereho yo mu muryango uko wakabaye. Mbega ukuntu dushimira Yehova, Umuhanzi wa gahunda y’iby’umuryango, ku bwo kuba yaraduhaye amabwiriza kugira ngo dushobore kugera ku byishimo by’umuryango! Abakurikiza ubuyobozi bwe, bibonera ko ingorane zigabanuka, kandi bakibonera ingaruka nziza mu muryango. Muri Nzeri, dufite igikundiro cyo kugeza ku bandi igitabo Le secret du bonheur familial. Iyemeze kugera ku bantu, ubabwira ibintu bihereranye n’imibereho y’umuryango. Ba umuntu ugira ubucuti, urangwa n’icyizere, kandi ube umuntu ujijutse. Ni iki ushobora kuvuga?
2 Ushobora gutangira uzamura ikibazo nk’iki:
◼ “Mbese, waba wariboneye ko kwihanganira imihangayiko yo mu buzima bigora imiryango myinshi? [Reka asubize.] Raporo zigaragaza ko abantu benshi bahura n’ingorane imuhira. Ni iki wizera ko cyafasha imiryango kubona ituze hamwe n’ibyishimo byinshi kurushaho? [Reka asubize.] Kubera ko Imana yatangije gahunda yo mu muryango, mbese, ntibyaba bihuje n’ubwenge gusuzuma amabwiriza yatanze yo kuwuyobora? [Soma muri 2 Timoteyo 3:16, 17.] Ayo mabwiriza y’ingirakamaro yakusanyirijwe hamwe mu gitabo Le secret du bonheur familial.” Hanyuma, baza uwo muntu icyo atekereza ko ari ingorane yogeye cyane mu miryango, werekane igice kivuga ibihereranye n’iyo ngorane, kandi utange icyo gitabo.
3 Mu gihe usubiye gusura, ushobora guharanira kugera ku ntego yo gutangiza icyigisho cya Bibiliya, uvuga utya
◼ “Natekereje ku bihereranye n’ibyo wavuze ku ngingo irebana n’imibereho y’umuryango, kandi nakuzaniye ikintu ntekereza ko uri bwishimire. [Erekana agatabo Ni Iki Imana Idusaba, urambure ku ipaji ya 16, maze usome ibibazo bitandatu biri hejuru.] Uko bigaragara, buri wese mu muryango agomba gushyiraho ake, kugira ngo atume umuryango ugira ibyishimo. Niba ufite iminota mike gusa, ndakwereka ukuntu wabona inyungu nyinshi cyane, binyuriye muri iyi nyigisho.” Hanyuma, mutangire kwiga isomo rya 8.
4 Ubundi buryo bwo gutangiza ikiganiro, ni ukuvuga ingorane iriho, wenda ugira uti
◼ “N’ubwo buri wese yifuza kumva anezerewe kandi anyuzwe, imiryango myinshi irasa n’aho itabigezeho mu by’ukuri. Utekereza ko ari iki cyayifasha kugira ibyishimo nyakuri? [Reka asubize.] Kera, Bibiliya yahishuye ubwoko bw’ingorane twari kuzabona mu miryango muri iki gihe. [Soma muri 2 Timoteyo 3:1-3.] Icyakora, Bibiliya inabwira abagize imiryango icyo bagomba gukora, kugira ngo bakemure ibyo bibazo kandi bagire ibyishimo birambye. Amahame yayo, agaragara muri iki gitabo Le secret du bonheur familial.” Hanyuma, werekane agasanduku k’ingingo z’isubiramo kari mu mpera z’igice gihuje n’ibyo muganiraho, ugasome, kandi utange icyo gitabo.
5 Mu gihe usubiye gusura, koresha agatabo “Ni Iki Imana Idusaba” kugira ngo utangize icyigisho. Ushobora kuvuga uti
◼ “Nashimishijwe n’ukuntu ufite ubushake bwo gusuzuma amahame ya Bibiliya, arebana n’imibereho yo mu muryango. Inkuru z’ibyabaye, zagaragaje ko iyo umuntu akurikije inama z’ingirakamaro ziboneka muri Bibiliya, bimuzanira ingaruka nziza cyane. Hano hari igisobanuro cyoroheje, ku bihereranye n’impamvu bimeze bityo.” Soma paragarafu ya mbere y’isomo rya 1 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba, hakubiyemo n’umurongo w’Ibyanditswe, waba uwo muri Zaburi 1:1-3, cyangwa uwo muri Yesaya 48:17, 18. Niba uburyo bubikwemerera, mugenzure igice gisigaye cy’iryo somo. Musezeranye ko uzagaruka, kugira ngo mwigire hamwe isomo rikurikiraho.
6 Ibihereranye n’Impano: Ibitabo byacu ni iby’agaciro kandi kubyandika birahenda, n’ubwo impano dusaba ziba ziciriritse cyane ugeranyije n’ibindi bitabo. N’ubwo tutagomba kugaragara nk’abacuruzi, tugomba kuvuga ibintu nk’uko biri, mu gihe tuvuga impano dusanzwe twaka ku bitabo byacu. Abantu benshi bo mu ifasi yacu, bakunda gusoma ibitabo byacu, kandi abenshi bavuga ko impano twaka ku bitabo byacu n’amagazeti, ziciriritse.
7 Igitabo Le secret du bonheur familial gifite umutwe ushishikaza. Twagiye twumva inkuru z’ibyabaye, aho umuntu amara kubona igitabo cye, hanyuma agahita yaka n’ibindi byo kuzaha incuti ze na bene wabo. Mushiki wacu umwe yashoboye gutanga ibitabo 30 mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi, kubera ko buri gihe uko yasubiraga gusura abo babaga baherutse kubonana, abandi babaga barabonye icyo gitabo bahitaga bakimusaba, cyangwa bakamusaba ibindi bitabo yabaga afite. Shaka ibyo bitabo muri uku kwezi, kandi ukoreshe uburyo bushoboka bwose bwo kubitanga. Kurikirana ugushimishwa uko ari ko kose kubonetse, ufite intego yo gutangiza ibyigisho.
8 Nimucyo dushyireho imihati ishoboka yose, kugira ngo tugeze ku bandi ibanga riyobora ku byishimo byo mu muryango—ari ryo gukurikiza ubuyobozi buboneka mu Ijambo ry’Imana.—Zab 19:8-11, umurongo wa 7-10 muri Biblia Yera.