Mbese, Tuzongera Kubukora?—Irindi Tumira ryo kuba Abapayiniya b’Abafasha
1 Ni iki tuzongera gukora? Mbese, tuzakora ubupayiniya bw’ubufasha mu gihe cy’Urwibutso? Umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 1997, washishikaje ibitekerezo byacu binyuriye ku mutwe wari wanditswe mu nyuguti zitose, wavugaga uti “Hakenewe Abapayiniya b’Abafasha 2.500.” Twari twiringiye ko muzafatana uburemere iryo tumira. Igihe raporo y’umurimo wo muri Werurwe 1997 yakusanywaga, twashimishijwe no kumenya ko abantu 3.497 bari bariyandikishije mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha! Iyo twongereye kuri uwo mubare abapayiniya b’igihe cyose 2.645, n’abapayiniya ba bwite 449 batanze raporo uko kwezi, tubona ko hafi 26 ku ijana by’ababwiriza bose, bakoraga umurimo w’ubupayiniya. Mbese, tuzongera kuwukora muri iki gihe cy’Urwibutso?
2 Turashimira tubivanye ku mutima abakoresheje imihati myinshi mu kwagura umurimo wabo wo kubwiriza muri Werurwe, Mata na Gicurasi umwaka ushize. Uko bigaragara, mwese mwari mushishikajwe n’urukundo ruzira ubwikunde mukunda Yehova Imana na bagenzi banyu (Luka 10:27; 2 Pet 1:5-8). Ababwiriza bari mu mimerere inyuranye y’imibereho, bakora gahunda kugira ngo bakore ubupayiniya bw’ubufasha. Mu itorero rimwe, ababwiriza 51 bakoreye icyarimwe umurimo w’ubupayiniya mu kwezi kumwe, hakubiyemo n’umubare munini w’abasaza b’itorero, mushiki wacu wari ufite umwana w’umukobwa w’amezi 15, mushiki wacu waretse akazi ke maze agashaka akandi k’igice cy’umunsi kugira ngo ashobore gukora ubupayiniya, hamwe na mushiki wacu ugeze mu za bukuru utari warigeze akora ubupayiniya. Umugenzuzi w’akarere yaranditse ati “imihati myinshi mu murimo wo kubwiriza irakomeje. . . . Ibyo nta bwo bigira ingaruka ku ifasi gusa, ahubwo n’amatorero afite igishyuhirane. Abavandimwe basigaye bishimira kurushaho kumenyana no kubona ingaruka nziza mu murimo.”
3 Abakiri bato ntibasigaye. Umubwiriza utarabatizwa ufite imyaka 13, yari yarategerezanyije amatsiko igihe yari kuzashobora kugaragaza ko yiyeguriye Yehova. Amaze kubatizwa muri Gashyantare, yanditse ibihereranye n’icyifuzo yari afite cyo gukora ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe agira ati “kubera ko noneho nta cyambuzaga, nahise nsaba kubukora. . . . Ibintu byinshi bishishikaje twabonye, ntibiba byarabayeho iyo mutaza kudutumira mu buryo bwuje urukundo kugira ngo dukore ubupayiniya. Ndashimira Yehova kuba narahawe icyo gikundiro cyo kubarirwa mu bantu 2.500 babyitabiriye.” Yishyiriyeho intego yo kongera kubukora.
4 Birashoboka ko waba uri mu bantu 3.497 biyemeje gukora ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe cyangwa mu bantu 3.213 muri Mata, cyangwa 2.279 muri Gicurasi umwaka ushize. Mbese, uzongera kubukora uyu mwaka? Niba utarashoboye gukora ubupayiniya muri Werurwe, Mata cyangwa Gicurasi umwaka ushize, mbese, ushobora kubukora uyu mwaka? Mbese, dushobora kurenga umubare w’abantu 3.497 bakoze ubupayiniya bw’ubufasha muri Werurwe 1997? Uwo ni wo wari umubare munini cyane w’abantu bakoze ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi kumwe kurusha ukundi kwezi uko ari ko kose mu bihugu byose bigengwa n’ishami rya Kenya.
5 Mwibande Kuri Mata na Gicurasi: Uyu mwaka, Urwibutso ruzaba ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata, bikaba bituma ukwezi kwa Mata kuba ukwezi kwiza cyane ku bihereranye no kwagura umurimo (2 Kor 5:14, 15). Mu minsi 11 ya mbere y’uko kwezi, tuzashishikarira gutumira abantu bashimishijwe benshi uko bishoboka kose, kugira ngo bazaterane ku Rwibutso. Niba uteganya gukora ubupayiniya bw’ubufasha, bisabe hakiri kare bihagije mbere y’itariki ushaka gutangiriraho.—1 Kor 14:40.
6 Kubera ko ukwezi kwa Gicurasi gufite impera z’ibyumweru eshanu, ababwiriza biga cyangwa abakora akazi umunsi wose, bashobora kubona ko byoroshye gukora ubupayiniya bw’ubufasha muri uko kwezi. Ukoze gahunda yo gukora umurimo wo kubwiriza amasaha icumi muri buri mpera y’icyumweru muri izo eshanu, waba ukeneye gusa andi masaha icumi mu kwezi, kugira ngo wuzuze amasaha 60 asabwa.
7 Mu mezi ya Mata na Gicurasi, tuzasaba abantu gukoresha abonema z’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! mu mwanya wo gutanga ibitabo. Ibyo byagombye ndetse no gutera abantu benshi muri twe inkunga yo kwagura umurimo no gukora ubupayiniya. Kuki tuvuze dutyo? Gutanga amagazeti biroroshye, kandi kuyakoresha mu murimo birashimisha. Ashobora gukoreshwa mu buryo bukwiriye mu bice byose bigize umurimo—umurimo wo ku nzu n’inzu n’uw’iduka ku rindi, kimwe n’uwo gusanga abantu mu mihanda, kuri za parikingi, mu busitani no mu yindi mimerere ifatiweho. Icy’ingenzi kurushaho, amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! ashyigikira ukuri guhereranye n’Ubwami. Yerekeza ibitekerezo by’abantu ku isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya, agaragaza ko Ubwami bw’Imana butegeka. Nanone kandi, agira uruhare ku mibereho y’abasomyi, binyuriye mu kuvuga mu buryo bwumvikana ibyo abantu bakeneye. Nidutekereza ukuntu ayo magazeti y’agaciro yagize uruhare ku mibereho yacu, tuzashishikarira kwifatanya mu kuyatanga mu rugero rwagutse uko bishoboka kose muri Mata na Gicurasi.
8 Mu kwitegura uwo murimo wo gutanga amagazeti mu rugero rwagutse, uzungukirwa no gusuzuma izi ngingo: “Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!—Amagazeti Avuga Ukuri mu Gihe Gikwiriye” (Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nzeri 1994), “Nimukoreshe Amagazeti Yacu mu Buryo Bwiza Cyane” (Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 1996), na “Itegurire Uburyo Bwawe bwo Gutanga Amagazeti” (Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Kwakira 1996).
9 Abasaza Bafata Iya Mbere: Kugira ngo abasaza bo mu itorero rimwe batange ibikenewe ku babwiriza benshi bakoze ubupayiniya muri Werurwe, Mata na Gicurasi umwaka ushize, bafashe umunsi wa Gatandatu umwe w’ukwezi bawugira umunsi wihariye wo gukora umurimo ku itorero ryose. Hakozwe gahunda zo guhura mu masaha runaka anyuranye kuri uwo munsi, ibyo bituma abo mu itorero ryose babona uburyo bwo kwifatanya mu byiciro binyuranye byo gutanga ubuhamya. Ibyo byari bikubiyemo gukora ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, kubwiriza mu mihanda, gusura abantu ku nzu n’inzu, gusubira gusura, kwandika amabarwa, no kubwiriza hakoreshejwe telefoni. Uko babyitabiriye byari bitangaje, ababwiriza 117 bifatanyije mu murimo wo kubwiriza kuri uwo munsi. Hakoreshejwe amasaha yose hamwe 521 mu murimo kandi hatangwa amagazeti, udutabo n’ibitabo bigera kuri 617! Igishyuhirane cyagaragajwe kuri uwo wa Gatandatu, cyakomeje no ku Cyumweru, ubwo hateranaga umubare w’abantu utari warigeze ugerwaho ku Iteraniro ry’Abantu Bose n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi.
10 Kuri buri Teraniro ry’Umurimo ryo muri Mata na Gicurasi, abagize itorero bagomba kwibutswa igihe n’ahantu amateraniro y’umurimo azabera mu cyumweru kigiye gukurikira, cyane cyane mu gihe haba hakozwe izindi gahunda z’inyongera, zitari izari zisanzwe zikorwa. Abapayiniya b’igihe cyose hamwe n’ababwiriza batari abapayiniya b’abafasha, baraterwa inkunga yo gushyigikira izo gahunda zikorerwa mu matsinda, bahuje n’uko imimerere barimo ibibemerera.
11 Umugenzuzi w’umurimo agomba kubonana n’umuvandimwe ushinzwe amafasi kugira ngo akore gahunda zo gukora umurimo mu mafasi adakunze kubwirizwamo kenshi. Ni ngombwa kwita cyane ku bantu bataboneka imuhira no ku kubwiriza mu mihanda hamwe n’iduka ku rindi. Kubwiriza mu bigoroba bishobora kwitabwaho, cyane cyane aho usanga gusubira gusura no kuyobora ibyigisho bishobora gukorwa nimugoroba. Hagomba guteganywa amagazeti ahagije muri Mata na Gicurasi, ku bwo kwitegura umurimo wagutse.
12 Ababwiriza Benshi Bashobora Kuzuza Ibisabwa: Interuro ya mbere iri kuri fomu yuzuzwa n’ushaka gukora ubupayiniya bw’ubufasha iravuga iti “kubera urukundo nkunda Yehova no kuba mfite icyifuzo cyo gufasha abandi kugira ngo bige ibihereranye na we hamwe n’imigambi ye yuje urukundo, ndifuza kongera uruhare rwanjye mu murimo wo kubwiriza, niyandikisha kugira ngo nkore ubupayiniya bw’ubufasha.” Gukunda Yehova no kwifuza gufasha abandi mu buryo bw’umwuka, ni byo rufatiro rwo kwitanga kwacu (1 Tim 4:8, 10). Kugira ngo umuntu abe yujuje ibisabwa ngo akore ubupayiniya bw’ubufasha, agomba kuba yarabatijwe, akaba afite igihagararo cyiza mu by’umuco, kandi akaba ari mu mimerere yatuma akora amasaha 60 mu murimo mu kwezi. Twese dusuzumye imimerere turimo, mbese, bamwe muri twe batigeze bakora ubupayiniya mbere hose, bashobora kubukora muri Mata na Gicurasi uyu mwaka?
13 Abantu benshi mu matorero, bashobora kumva ko na bo bashobora gukora ubupayiniya, igihe babona abandi bari mu mimerere imeze nk’iyo barimo biyandikisha. Abana biga, abageze mu za bukuru, abakozi bakora igihe cyose, hakubiyemo abasaza n’abakozi b’imirimo, hamwe n’abandi, bakoze ubupayiniya bw’ubufasha mu buryo bugira ingaruka nziza. Umugore wikorera imirimo yo mu rugo rwe, akaba afite abana babiri kandi akaba afite n’akazi k’igihe cyose, yakoze amasaha 60, atanga amagazeti 108, kandi atangiza ibyigisho bya Bibiliya 3 mu kwezi kumwe yakozemo ubupayiniya bw’ubufasha. Yabigenje ate? Yakoreshaga igihe cy’ifunguro rya saa sita kugira ngo abwirize mu ifasi iri hafi y’aho yakoreraga akazi, akabwiriza akoresheje kwandika amabaruwa, kandi akajya no kubwiriza muri parikingi no mu mihanda. Nanone kandi, yakoresheje neza umunsi yaruhukagaho buri cyumweru, afatanya n’itorero mu murimo wo kubwiriza. N’ubwo mbere yatekerezaga ko ubupayiniya bw’ubufasha bwari intego adashobora kugeraho, binyuriye ku nkunga yatewe n’abandi hamwe na gahunda nziza, yatsinze imbogamizi yari afite.
14 Yesu yasezeranyije abigishwa be ati ‘umugogo wanjye nturuhije n’umutwaro wanjye nturemereye’ (Mat 11:30, NW). Uwo wari umutwe w’igice gishishikaje cyo mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1995. Kivuga ibihereranye na mushiki wacu watsikamirwaga mu buryo bukomeye n’akazi k’igihe cyose. Mbese, yaba yaratekereje ko gukora ubupayiniya bw’ubufasha bitamureba? Oya. Mu by’ukuri, yakoze uko ashoboye, akora ubupayiniya bw’ubufasha buri kwezi. Kubera iki? Ni ukubera ko yumvaga ko mu by’ukuri gukora ubupayiniya bimufasha kutabogama. Gufasha abantu kwiga ukuri kwa Bibiliya, no kubona bahindura imibereho yabo kugira ngo bemerwe n’Imana, ni byo byamuteraga ibyishimo byinshi cyane mu mibereho ye irangwa n’imihihibikano.—Imig 10:22.
15 Ibintu byose umuntu agomba kwigomwa no guhindura kugira ngo akore ubupayiniya, biragororerwa cyane binyuriye ku migisha abona. Mushiki wacu yanditse ibyo yiboneye mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha agira ati “wamfashije kutizirikana no kurushaho kwihatira gufasha abandi. . . . Ngira ababishoboye inama yo kuwukora.”
16 Bisaba Kugira Ingengabihe Nziza: Ku ipaji iheruka uyu mugereka, twahandukuye urugero rw’ingengabihe zigaragara mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Gashyantare 1997. Wenda imwe muri izo ihuje n’imimerere urimo. Mu gihe uzisuzuma, tekereza kuri gahunda yawe isanzwe y’imirimo ukora buri kwezi. Ni iyihe mishinga ireba urugo ishobora gukorwa mbere y’uko ukora ubupayiniya, cyangwa ishobora gusubikwa mu gihe runaka, ikaba yazakorwa nyuma y’aho? Mbese, igihe runaka mu cyo ukoresha mu myidagaduro, mu kuruhuka, cyangwa ubundi buryo bwo kwinezeza, gishobora kuvanwaho? Aho kureba umubare w’amasaha 60 akenewe, teganya ingengabihe ya buri munsi, cyangwa ya buri cyumweru. Amasaha 2 yonyine buri munsi, cyangwa amasaha 15 mu cyumweru, ni yo akenewe kugira ngo umuntu akore ubupayiniya bw’ubufasha. Reba izo ngengabihe, maze ukoresheje ikaramu y’igiti, urebe ibyo watunganya ku bihereranye n’ingengabihe yawe y’umurimo ikunogeye, wowe n’umuryango wawe.
17 Uburyo itorero ryitabiriye neza kandi rigashyigikira cyane uwo murimo wakozwe muri Werurwe, Mata na Gicurasi umwaka ushize, bwongereye ibyishimo by’umupayiniya w’igihe cyose, wanditse agira ati “ndabashimira cyane ku bw’inkunga yuje urukundo mwaduteye, yo gukoresha imihati myinshi kugira ngo dushyigikire umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. . . . Ingengabihe mwatanze, zafashije abantu benshi batari barigeze bakora ubupayiniya mbere y’aho, kubona ko bashobora kubukora. . . . Nishimiye cyane kuba ndi mu bagize umuteguro wa Yehova no gukurikira ubuyobozi bushimishije kandi bwuje urukundo bw’umugaragu ukiranuka w’ubwenge.”
18 Mu Migani 21:5, haduha icyizere hagira hati “ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire.” Mu Migani 16:3 ho hadutera inkunga hagira hati “imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka; ni ho imigambi yawe izakomezwa.” Mu by’ukuri, nitureka Yehova akagira uruhare mu myanzuro dufata tubigiranye umutima utaryarya, kandi tukamwishingikirizaho dushikamye kugira ngo adufashe kugira icyo tugeraho, dushobora kurangwa n’icyizere ku bihereranye na gahunda zo gukora ubupayiniya bw’ubufasha. Birashoboka ko nyuma yo kubona ukuntu ingengabihe yacu igira icyo igeraho mu kwezi kumwe cyangwa abiri dukora ubupayiniya bw’ubufasha, tuzashobora gushyira ikimenyetso ku kazu kari kuri fomu yuzuzwa n’abashaka gukora ubupayiniya bw’ubufasha gasomwa ngo “niba wifuza gukora ubupayiniya bw’ubufasha mu buryo budahagarara kugeza igihe uzasaba ko byahinduka, shyira ikimenyetso hano.” Uko byagenda kose, dushobora gutekereza ku bihereranye no kuzongera gukora ubupayiniya bw’ubufasha muri Kanama, igihe hazaba hari impera z’ibyumweru eshanu. Mu gihe tuzaba dusoza umwaka w’umurimo muri Kanama, hazakorwa imihati rusange kugira ngo buri muntu yifatanye mu murimo mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose.
19 Yesu yarahanuye ati “unyizera, imirimo nkora na we azayikora: ndetse azakora n’iyiruta” (Yoh 14:12). Dufite igikundiro gishimishije cyo kuba turi abakozi bakorana n’Imana, mu gihe ubwo buhanuzi burimo busohora mu buryo bukomeye. Iki ni cyo gihe cyo kubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bwagutse cyane kurusha ikindi gihe cyose, ducungura igihe kibonetse kugira ngo dukore uwo murimo (1 Kor 3:9; Kolo 4:5). Kwifatanya kenshi uko bishoboka kose mu murimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, ni uburyo bwiza cyane bwo gusohoza uruhare rwacu rwo kuba turi ababwiriza b’Ubwami. Dutegerezanyije amatsiko kubona ukuntu indirimbo y’ibisingizo izaririmbwa mu rugero ruhanitse iririmbwe n’abapayiniya b’abafasha (Zab 27:6). Iyo dutekereje ku byagezweho muri Werurwe, Mata na Gicurasi umwaka ushize, turibaza tuti ‘mbese, tuzongera kubukora?’ Twiringiye ko tuzabukora.
Agasanduku]
Mbese, Ushobora Gukora Ubupayiniya bw’Ubufasha?
“Uko imimerere yawe yaba imeze kose, niba warabatijwe, ukaba uzwiho igihagararo cyiza mu by’umuco, ukaba ushobora kugira ibyo ushyira kuri gahunda kugira ngo uzabwirize amasaha 60 asabwa mu kwezi, kandi ukumva wanashobora gukora ubupayiniya bw’ubufasha ukwezi kumwe cyangwa amezi menshi, abasaza b’itorero ryanyu bazashimishwa no kwakira icyifuzo cyawe cyo gusaba guhabwa uwo murimo w’igikundiro.”—Twagizwe Umuteguro ngo Dusohoze Neza Umurimo Wacu, ku ipaji ya 114.