Abagenzuzi Bafata Iya Mbere—Uyobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi
1 Igazeti y’Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova, ni uburyo bw’ibanze “[u]mugaragu ukiranuka w’ubwenge” akoresha kugira ngo aduhe ibyo kurya byo mu buryo bw’umwuka ‘igihe cyabyo’ (Mat 24:45). Umusaza uyobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, afite inshingano y’ingenzi yo kuba umuntu ushoboye kwigisha, utanga urugero ruhebuje mu bihereranye n’imibereho ya Gikristo.—Rom 12:7; Yak 3:1.
2 Kugira ngo uyobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi yigishe mu buryo bugira ingaruka nziza, agomba gushyiraho imihati nyayo mu gutegura buri cyumweru. Ibyo abikora abishishikariye kandi abigiranye ubwitonzi. Ikigaragaza ko ashishikazwa cyane n’itorero, ni uko yihatira kugera ku mitima yacu akoresheje ingingo zisuzumwa. Yibanda ku ngingo z’ingenzi zigize isomo, kandi akadufasha kubona uburyo zifitanye isano n’umutwe rusange w’igice cyigwa.
3 Kuri we, kwitegura mu buryo bunonosoye bikubiyemo gusoma imirongo y’Ibyanditswe mbere y’igihe, bityo akamenya uko yakoreshwa. Ashyira imbere Ijambo ry’Imana, atera itorero inkunga yo gukoresha neza Bibiliya mu gihe cy’icyigisho. Mu gihe haba hari ingingo y’ingenzi itavuzwe mu bisobanuro byatanzwe n’abagize itorero, cyangwa igihe umurongo w’ifatizo utagiye uhuzwa n’inyigisho, abaza ikindi kibazo cyihariye kugira ngo icyo gitekerezo kivugwe. Muri ubwo buryo, adufasha kugera ku myanzuro ikwiriye no kumenya uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiga mu mibereho yacu.
4 Buhoro buhoro, uyobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi yihatira kugenda anoza ubushobozi bwe bwo kwigisha. Nta bwo arondogora, ahubwo adutera inkunga yo kugira icyo tuvuga—mu magambo yacu bwite, mu buryo buhinnye, kandi tugusha ku ngingo. Rimwe na rimwe ashobora kutwibutsa ko umuntu wa mbere utanga igitekerezo kuri paragarafu yagombye gutanga igisubizo kigufi, kikaba ari igisubizo kigusha ku kibazo cyanditswe. Abatanga ibisubizo by’inyongera bashobora kwerekeza ku buryo imirongo y’Ibyanditswe ifitanye isano n’ibyavuzwe, ku bitekerezo bishyigikira igisubizo, cyangwa ku masomo y’ingenzi twavana muri iyo nyigisho. Uyobora icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, akora uko ashoboye kose kugira ngo ashishikarize buri wese kugira icyifuzo cyo kwifatanya mu materaniro abatera inkunga yo gutegura buri muntu ku giti cye, no mu rwego rw’umuryango.
5 Twebwe ‘abigishijwe n’Uwiteka,’ twishimira ‘impano bantu,’ urugero nk’abayobora Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, ‘barushywa no kwigisha.’—Yes 54:13; Ef 4:8, 11, NW; 1 Tim 5:17.