Igisha Abandi Kugira ngo na Bo Ubwabo Bungukirwe
1 Yehova yifuza ko abantu bose na bo ubwabo bakungukirwa (Yes 48:17). Azi icyatuzanira ibyishimo nyakuri. Icyo yifuriza abantu abikuye ku mutima, ni uko bakwirinda ibyago bakishimira ubuzima, binyuriye mu kwitondera amategeko ye. Turimo turungukirwa ubwacu mu buryo bukomeye, binyuriye mu kureka inzira yemerwa n’Imana ikaba uburyo bwacu bwo kubaho. (Zab 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) None se, ni gute dushobora kwigisha abandi kubigenza batyo?
2 Ni Iki Abantu Bifuza? Ni iki gihangayikisha ba nyir’ingo muturanye? Mbese, si uko bagira umutekano w’ingo zabo, si uko ishyingiranwa ryabo ritahungabana, si ibihereranye n’imibereho yo mu gihe kizaza y’abana babo n’ibindi bintu nk’ibyo? Mbese, mu gihe bahuye n’ingorane, ni hehe bashakira ubufasha? Bashobora kwishingikiriza ku bushobozi bwabo bwite, kwitabaza uburyo runaka bwo kubungura inama, cyangwa bakishingikiriza ku buyobozi bw’abandi. Mu kubigenza batyo, abantu benshi bahera mu rujijo bitewe n’ibitekerezo bidahamye kandi bidafashije by’ukuntu bo ubwabo bashobora kungukirwa. Tugomba kubemeza ko inama Ijambo ry’Imana ritanga ku bihereranye n’ubuyobozi, ari nziza cyane kuruta izindi zose (Zab 119:98). Dushobora kubigeraho tubereka ukuntu bashobora gutuma imibereho yabo irushaho kuba myiza, ndetse no muri iki gihe, baramutse bashyizeho imihati yo kwiga Bibiliya kandi bagashyira mu bikorwa ibyo ivuga.—2 Tim 3:16, 17.
3 Imibereho y’Umuryango Irushijeho Kuba Myiza: Abantu bazi ukuntu inama yahumetswe iri mu Befeso 5:22–6:4 igira ingaruka nziza mu gukemura ingorane zo mu muryango ni bake cyane. Ibyo ni ko byagendekeye umugabo n’umugore bari bamaze imyaka icumi bashakanye, hanyuma bagafata umwanzuro w’uko bagombaga gutana. Ariko kandi, umugore yaje gutangira kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, yigishwa amahame ashingiye ku Byanditswe arebana n’imibanire y’abashakanye. Umugabo ntiyatinze kubona ihinduka umugore we yari arimo agira, uko yagendaga ashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya, maze na we yifatanya mu cyigisho. Nyuma y’aho yaje kuvuga ati “ubu noneho twamaze kubona urufatiro rw’imibereho y’umuryango irangwa n’ibyishimo nyakuri.”
4 Intego Nyayo mu Buzima: Igihe umusore wari warasabitswe n’ibiyobyabwenge yashakiraga ubufasha ku Bahamya, yigishijwe ko Yehova amwitaho mu buryo bwa bwite. Yaravuze ati ‘namenye ko Umuremyi afitiye abantu umugambi, kandi ko azaha abo yemera ubuzima bw’iteka. Ntushobora kwiyumvisha ukuntu numvaga mbyishimiye. Ubu ngubu, nishimira kuba mfite ubuzima bwiza, amahoro yo mu mutima, kandi nkaba mfitanye imishyikirano ya bugufi n’Imana.’
5 Buri muntu wese ashobora kungukirwa n’ubufasha bw’ingirakamaro buboneka mu Ijambo ry’Imana. Mu gihe turikoresha rikatubera umuyobozi, tuba twemeza ko inzira yemerwa na Yehova isumba kure cyane inzira z’isi (Zab 116:12). Dufite igikundiro cyo kugeza ubwo butumwa ku bandi, tubigisha kugira ngo na bo ubwabo bungukirwe. Uko tuzaba tubikora, ni na ko tuzabona inyungu nyinshi.