Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi Rizasohora Uko Ryakabaye!
1 Buri gihe, Abahamya ba Yehova bagiye bashishikazwa n’ubuhanuzi bwa Bibiliya. Bityo rero, twashimishijwe cyane no kumenya ko umutwe w’ikoraniro ry’intara ryo muri uyu mwaka wari kuzaba uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi.” Twari dufite amatsiko yo kumenya icyo Yehova yari aduhishiye ngo kitubere “igerero, [rigerewe] igihe cyaryo” (Mat 24:45). Ntiyadutengushye.
2 Ingingo z’Ingenzi z’Ikoraniro: Disikuru yabimburiye izindi ku wa Gatanu yari ifite umutwe uvuga ngo “Itondere Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi,” yari ikubiyemo ikiganiro gisobanura neza inkuru y’ibihereranye no guhindura isura [kwa Yesu] (Mat 17:1-9). Yatsindagirije ko ubu noneho turi mu irembo rigana mu bihe byiza cyane kurusha ibindi, kubera ko tugeze kure, kure cyane rwose mu gihe cy’imperuka, kandi gahunda nshya ikaba yegereje cyane! Uburyo bumwe bw’ingenzi tugomba kwitonderamo Ijambo ry’Imana, ni ukurisoma buri gihe. Umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane wavugaga ngo “Jya Wishimira Gusoma Ijambo ry’Imana,” watanze ibitekerezo by’ingirakamaro ku bihereranye no gutuma uburyo bwacu bwo gusoma Bibiliya burushaho kutwungura no kudushimisha.
3 Ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, twasuzumye impamvu tugomba kwemera tudashidikanya ko turi mu minsi y’imperuka. Mbese, ushobora kuzibuka zose? Ku Cyumweru mu gitondo, ubuhanuzi bwa Habakuki bwagiye buba buzima, uko twagendaga tumenya ko iki gihe turimo gisa cyane n’igihe cye, kandi ko hari ibintu bikomeye bigiye kuzabaho vuba aha, igihe Yehova azarimbura abagome agakiza abakiranutsi. Mbese, waba warasobanukiwe icyo darame ishingiye kuri Bibiliya yavugaga ibyerekeranye na Yakobo na Esawu yari igamije? Tugomba gukurikirana imigisha ituruka kuri Yehova tubigiranye umwete, kandi tukirinda umwuka wo kugira ubunenganenzi no kutagira icyo twitaho.
4 Igitabo Gishya Gishimishije: Mbega ukuntu twashimishijwe no kwakira igitabo gishya gifite umutwe uvuga ngo Prêtons attention à la prophétie de Daniel! (Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!) Nta gushidikanya ko wamaze gutangira gusoma icyo gitabo giteye amatsiko. Igihe uwatangaga disikuru yatangazaga icyo gitabo, yagize ati “uretse utuntu tumwe na tumwe, ubuhanuzi bukubiye mu gitabo cya Daniyeli bwose bwarasohoye.” Mbese, ibyo ntibitsindagiriza ko turi mu bihe byihutirwa?
5 Porogaramu y’ikoraniro yaradukomeje cyane ituma turushaho kwemera ko amasezerano yose y’Imana atarasohozwa azasohora nta kabuza. Twatewe inkunga yo gukomeza gutangariza abandi Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi!