ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/00 p. 1
  • ‘Mube abanyabuntu, mukunda gutanga’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • ‘Mube abanyabuntu, mukunda gutanga’
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ibisa na byo
  • ‘Mube Abatunzi ku Mirimo Myiza’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Jya ugira neza kandi ugire ubuntu
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Gukorana n’Imana bitera ibyishimo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Tube Abantu Bashimira ku bw’Ibyo Dufite
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
km 6/00 p. 1

‘Mube abanyabuntu, mukunda gutanga’

1 Hashize ibinyejana byinshi intumwa Pawulo igiriye Timoteyo inama yo gutera bagenzi be bari bahuje ukwizera inkunga kugira ngo “bakore ibyiza, babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga” (1 Tim 6:18). Nanone Pawulo yibukije Abakristo b’Abaheburayo kutibagirwa “kugira neza no kugira ubuntu” (Heb 13:16). Kuki yanditse ayo mabwiriza? Ni uko yari azi ko “ubwiza n’icyubahiro n’amahoro [ari byo Imana] izītura umuntu wese ukora ibyiza.”—Rom 2:10.

2 Kubera ko Yehova Imana ari we Muremyi, ni we Nyir’ibintu byose (Ibyah 4:11). Twishimira rwose ibintu arimo akora ku bw’inyungu zacu, akoresheje umutungo we. N’ubwo abantu benshi bafite imyifatire yo kudashimira, Isumbabyose ikomeza kureka abantu bose bakungukirwa n’uburyo bubeshaho ubuzima yateganyije ibigiranye ubuntu (Mat 5:45). Ndetse yatanze Umwana wayo ikunda cyane ho igitambo, kugira ngo dushobore kuzabona ubuzima bw’iteka. Mbese, urwo rukundo twagaragarijwe ntirwagombye kudusunikira kuba abantu bashimira, tugirira ubuntu abandi bantu bagenzi bacu?—2 Kor 5:14, 15.

3 Ni Iki Dushobora Gutanga? Birakwiriye ko twakoresha ubutunzi ubwo ari bwo bwose dufite mu buryo Imana ibona ko bushimishije. Nta gushidikanya ko twifuza gushyigikira umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose, byaba mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka. Birumvikana ariko ko ubutumwa bwiza ari bwo butunzi bw’agaciro kenshi umuntu uwo ari we wese ashobora kugira, kubera ko ‘ari imbaraga y’Imana ihesha agakiza’ (Rom 1:16). Binyuriye mu gukoresha igihe cyacu n’umutungo wacu buri kwezi tutitangiriye itama, kugira ngo twifatanye mu murimo wo kubwiriza no kwigisha, dushobora guha abandi kuri ubwo butunzi bwo mu buryo bw’umwuka, bityo bikaba byatuma bironkera ubuzima bw’iteka.

4 Yehova arishima cyane iyo dufashije abantu bafite imibereho iciriritse. Adusezeranya imigisha kandi akatwibutsa agira ati “ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w’uburakari; ariko gukiranuka kudukiza urupfu” (Imig 11:4; 19:17). Gushyigikira umurimo w’Ubwami dutanga ibintu byo mu buryo bw’umubiri kandi tukifatanya mu buryo bwuzuye mu kubwiriza ubutumwa bwiza, ni uburyo butangaje dushobora kugaragarizamo ko turi abanyabuntu, ko dukunda gutanga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze