ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/01 pp. 3-4
  • Dufite Igikoresho Gishya cyo Gutangiza Ibyigisho!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Dufite Igikoresho Gishya cyo Gutangiza Ibyigisho!
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ibisa na byo
  • Jya uyikoresha buri gihe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Koresha Inkuru z’Ubwami Kugira ngo Utangize Ibiganiro
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Jya uhora witeguye gutangiza ibyigisho bya Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Uko twakoresha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
km 11/01 pp. 3-4

Dufite Igikoresho Gishya cyo Gutangiza Ibyigisho!

1 Hari umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wari wariyeguriye idini rya Gatolika y’i Roma. Yarwaniriraga inyigisho za kiliziya mu budahemuka. Ndetse yanakoze urugendo rutagatifu ajya i Vatikani. Ariko kandi, igihe umwe mu Bahamya ba Yehova yamusuraga iwe, yemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Kubera iki? Kubera ko yifuzaga kumenya icyo Bibiliya ivuga, kandi idini rye rikaba ritaramusabye kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo. Ni iki urwo rugero rutwigisha? Rutwigisha ko tudashobora na rimwe kumenya umuntu ushobora kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya nta kiguzi.—Umubw 11:6.

2 Mbese, waba warigeze ujijinganya ku bihereranye no kubwira abantu ko twiteguye kwigana Bibiliya n’umuntu uwo ari we wese ubyifuza? Mbese, buri muntu wese muturanye azi ko dukorera abantu uwo murimo nta kiguzi? Ni gute dushobora kumenya ko babizi? Dushobora kubimenya twifashishije igikoresho gishya! Icyo gikoresho ni inkuru y’Ubwami ishimishije y’amapaji atandatu ifite umutwe uvuga ngo Mbese, Wakwishimira Kumenya Byinshi Kurushaho ku Bihereranye na Bibiliya? Nimucyo tumenye neza ibikubiye muri iyo nkuru y’Ubwami, dusuzuma agatwe gato ku kandi.

3 “Kuki Ugomba Gusoma Bibiliya?” Impamvu iyo nkuru y’Ubwami itanga zirashishikaje. Isobanura ko Bibiliya ikubiyemo “inyigisho zuje urukundo zituruka ku Mana,” igaragaza ukuntu dushobora kuyegera mu isengesho tuyisaba ubufasha, n’ukuntu dushobora guhabwa impano itanga y’ubuzima bw’iteka (1 Tes 2:13). Iyo nkuru y’Ubwami yerekeza ku bintu binyuranye bishingiye kuri Bibiliya, ‘by’ukuri kandi bitanga umucyo,’ urugero nko ku bihereranye n’uko bitugendekera nyuma yo gupfa n’impamvu ku isi hari imivurungano myinshi. Isobanura ko igihe dushyize mu bikorwa “amahame y’Imana aboneka muri Bibiliya,” biduhesha inyungu zo mu buryo bw’umubiri kandi bigatuma tugira ibyishimo, ibyiringiro n’indi mico yifuzwa. Iyo nkuru y’Ubwami yerekeza ku yindi mpamvu y’inyongera yo gusoma Bibiliya—ni ukuvuga ubuhanuzi buhereranye n’igihe kizaza bugaragaza ibintu byegereje dutegereje.—Ibyah 21:3, 4.

4 “Dukeneye Ubufasha Kugira ngo Dusobanukirwe Bibiliya”: Iyo nkuru y’Ubwami iragira iti “twese dukeneye ubufasha mu bihereranye no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.” Hanyuma, isobanura uburyo dukoresha mu kwiga Bibiliya igira iti “ubusanzwe birushaho kuba byiza iyo umuntu yize Bibiliya intambwe ku yindi, ahereye ku nyigisho z’ibanze.” N’ubwo igaragaza neza ko ‘Bibiliya ari yo rufatiro,’ iyo nkuru y’Ubwami ivuga mu buryo bwihariye ko agatabo Ni Iki Imana Idusaba? kazafasha umwigishwa “gusobanukirwa imirongo ya Bibiliya ivuga ibintu binyuranye.” Agatwe gato gakurikira kabaza ikibazo gishishikaje.

5 “Mbese, Wifuza Kugena Igihe Runaka Buri Cyumweru Kugira ngo Usobanukirwe Bibiliya?” Iyo nkuru y’Ubwami isobanura ko icyigisho cya Bibiliya gishobora gushyirwa ku gihe n’ahantu binogeye umwigishwa, haba iwe mu rugo cyangwa ndetse no kuri telefoni. Ni nde ushobora kwifatanya muri icyo kiganiro? Inkuru y’Ubwami isubiza igira iti “ni umuryango wawe wose. Incuti izo ari zo zose ushatse gutumira na zo zishobora kuza kwifatanya. Cyangwa se, ubaye ubishaka, ushobora gukurikirana icyo kiganiro uri wenyine.” Umuntu agomba kwiga igihe kireshya gite? Isobanura igira iti “hari benshi bateganya isaha imwe buri cyumweru kugira ngo bige Bibiliya. Niba ushobora guteganya igihe kinini kurushaho, cyangwa se ukaba ushobora kubona igihe gito kuri icyo buri cyumweru, Abahamya bazitangira kugufasha.” Icyo ni ikintu cy’ingenzi! Twiteguye kugira icyo duhindura kugira ngo duhuze n’imimerere ya buri mwigishwa.

6 “Uratumiwe Kugira ngo Wige”: Hatanzwe agapapuro gashobora gukatishwa imakasi umuntu uhawe iyo nkuru y’Ubwami ashobora gusabiraho agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, cyangwa agasaba ko tumusura kugira ngo tumusobanurire gahunda yacu yo kuyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo nta kiguzi. Igifubiko cy’agatabo Ni Iki Imana Idusaba? kigaragazwa cyose uko cyakabaye. Mbese, ntushobora kubona impamvu iyi nkuru y’Ubwami izatera inkunga abantu benshi kurushaho, bafite umutima utaryarya, kugira ngo bemere ubufasha tubaha? None se, ni gute dushobora gukoresha neza icyo gikoresho gishya muri iki gihe?

7 Ni Nde Ushobora Guha Iyo Nkuru y’Ubwami? Iyo nkuru y’Ubwami ishobora guhabwa abantu ku giti cyabo cyangwa tukayisigira abo tudasanze imuhira. Ishobora gutangwa ku nzu n’inzu, mu muhanda no mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi. Yihe abantu, kabone n’iyo baba bemeye kwakira ibitabo byacu cyangwa bakaba babyanze. Yishyire mu magazeti cyangwa mu bindi bitabo utanze. Yishyire mu ibahasha igihe wandika amabaruwa. Saba abantu mugirana ikiganiro binyuriye kuri telefoni ko wayiboherereza uyinyujije mu iposita. Ujye witwaza buri gihe kopi zo gutanga igihe urimo ugura ibintu mu maduka, igihe uri mu modoka itwara abagenzi no mu gihe utanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Yihe umuntu uwo ari we wese uje iwawe. Yihe abo mufitanye isano, abaturanyi, abo mukorana, abo mwigana n’abandi bantu muziranye. Ihatire guha iyi nkuru y’Ubwami umuntu uwo ari we wese muhuye! Hanyuma bigende bite?

8 Niba Abyitabiriye Atazuyaje: Abantu bamwe na bamwe bazabyitabira batazuyaje bavuga ko bakwishimira kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Ku bw’ibyo rero, igihe cyose ugiye mu murimo wo kubwiriza, ujye ureba buri gihe ko ufite kopi ebyiri z’agatabo Ni Iki Imana Idusaba?—imwe y’uwo mwigana Bibiliya n’indi yawe bwite. Niba uwo muntu yiteguye, mujye muhita mutangira icyigisho. Rambura ku ruhande rwa kabiri rw’igifubiko maze usome ku mutwe uvuga ngo “Uburyo bwo Gukoresha Aka Gatabo.” Hanyuma, hita ujya ku isomo rya 1, maze umwereke uko icyigisho kiyoborwa. Mbese, ubwo buryo ntibworoshye cyane?

9 Niba Uwo Ubwiriza Akeneye Igihe cyo Kubitekerezaho: Mbere y’uko hahita igihe kirekire cyane, ihatire kongera gushyikirana na we. Igihe ukora ibyo, reba ko witwaje agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Mwereke urutonde rw’ibirimo, ruri ku ruhande rwa kabiri rw’igifubiko. Mureke atoranye isomo rimushimishije cyane kurusha ayandi. Rambura aho riri maze mutangire kuganira ku isomo yihitiyemo.

10 Kurikirana Amagazeti Yatanzwe: Nuramuka usize inkuru y’Ubwami ahantu utanze amagazeti, ushobora kuzasubira gusura maze ukifashisha uburyo bwo gutangiza ibiganiro bugira buti “ubwo mperutse kugusura, nashimishijwe no kugusigira igazeti y’Umunara w’Umurinzi. Wenda ushobora kuba wariboneye ko izina ryuzuye ry’iyo gazeti ari Umunara w’Umurinzi Utangaza Ubwami bwa Yehova. Uyu munsi, nakwishimira kugusobanurira icyo ubwo Bwami ari cyo n’icyo buzakumarira, wowe n’umuryango wawe.” Hanyuma, rambura agatabo Ni Iki Imana Idusaba? ku isomo rya 6. Uhereye kuri paragarafu ya mbere, soma kandi usobanure cyane uhuje n’igihe nyir’inzu afite. Hanyuma, shyiraho gahunda yo kuzagaruka ku wundi munsi kugira ngo murangize iryo somo.

11 Ntimukabure Inkuru z’Ubwami mu Bubiko: Umugenzuzi w’umurimo hamwe n’abavandimwe bashinzwe ibitabo bazajya buri gihe bagira kopi nyinshi z’inkuru y’Ubwami Kumenya Bibiliya mu itorero. Jya ugira inkuru z’Ubwami ushyira mu mufuka wawe cyangwa mu gasakoshi gato ujya witwaza, mu modoka yawe, aho ukorera, ku ishuri no hafi y’umuryango w’inzu yawe—ahantu hose hakubangukiye. Birumvikana ko uzajya ugira izo utwara mu isakoshi ujyana kubwiriza kugira ngo uzikoreshe igihe uhuye n’umuntu mushobora kuganira ku bihereranye na Bibiliya.

12 Dusenga Dusaba ko Yehova Yaha Umugisha Imihati Yacu: Abakristo bose bifuza kugera ku ntego yo kwigisha undi muntu ukuri (Mat 28:19, 20). Mbese, waba uyobora icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo muri iki gihe? Niba ukiyobora se, mbese, ushobora kubona igihe cyo kuyoborera undi muntu muri gahunda yawe ya buri cyumweru? Niba nta cyigisho uyobora muri iki gihe, nta gushidikanya ko wifuza kukiyobora. Jya usenga usaba ko Yehova yaha umugisha imihati ushyiraho kugira ngo ubone umuntu ushobora kwigana na we. Hanyuma, kora ibihuje n’ibyo uvuga mu masengesho yawe.—1 Yoh 5:14, 15.

13 Dufite igikoresho gishya cyo gutangiza ibyigisho! Imenyereze kugikoresha. Gitange utizigamye. Kora uko ushoboye kose kugira ngo ‘ukore ibyiza, ube umutunzi ku mirimo myiza, ube umunyabuntu ukunda gutanga’ ibyo wize ku bihereranye n’Ijambo ry’Imana.—1 Tim 6:18.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]

IBIHE BYO GUTANGA INKURU Y’UBWAMI

◼ Mu biganiro bya buri munsi

◼ Igihe umuntu yemeye kwakira ibitabo byacu

◼ Igihe nta muntu uri mu rugo

◼ Igihe dusubiye gusura

◼ Igihe duhuye n’umuntu dutanga ubuhamya mu muhanda

◼ Igihe dutanga ubuhamya mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi

◼ Igihe dutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho

◼ Igihe twandika amabaruwa

◼ Igihe twinjiye mu modoka itwara abagenzi

◼ Igihe umuntu aje kudusura iwacu

◼ Igihe tuganira n’abo dufitanye isano, abaturanyi, abo dukorana, abo twigana n’abandi bantu tuziranye

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze