Jya uhora witeguye gutangiza ibyigisho bya Bibiliya
1. Gusohoza inshingano Yesu yaduhaye ivugwa muri Matayo 28:19, 20 bikubiyemo iki?
1 Yesu yaduhaye inshingano yo ‘guhindura abantu abigishwa, tukabigisha’ (Mat 28:19, 20). Ku bw’ibyo, twifuza guhora twiteguye gutangiza ibyigisho bya Bibiliya atari kuri wa munsi umwe gusa wihariye wo mu mpera z’icyumweru ugenewe iyo gahunda. Ibitekerezo bivugwa muri paragarafu zikurikira bishobora kudufasha.
2. Ni ba nde dushobora gusaba kuyoborera icyigisho cya Bibiliya?
2 Jya usaba abantu ko wabatangiza icyigisho cya Bibiliya: Uko turushaho gusaba abantu kubayoborera icyigisho cya Bibiliya, ni na ko turushaho kubona abo tuyoborera icyigisho (Umubw 11:6). Ese waba waragerageje guhita usaba umuntu kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya? Hari itorero ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryamaze ukwezi ryihatira kubigenza rityo. Mbega ukuntu bashimishijwe no gutangiza ibyigisho bya Bibiliya bishya 42! Ntukibwire ko abantu bashimishijwe usubira gusura baba bazi ko wifuza kubigisha Bibiliya. Kuki se utabasaba kubayoborera icyigisho cya Bibiliya igihe uzaba ugarutse kubasura? Niba batabyemeye ntibikaguce intege. Ushobora gukomeza kubafasha gushimishwa. Ese waba warigeze kubaza abaturanyi bawe, bene wanyu, abo mukorana n’abo mwigana niba bifuza ko wabayoborera icyigisho cya Bibiliya? Nanone kandi, ushobora kubaza abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya niba hari incuti zabo cyangwa bene wabo bifuza kwiga Bibiliya.
3. Ni ikihe gikoresho cy’ingirakamaro kidufasha gutangiza ibyigisho bya Bibiliya, kandi se twagikoresha ryari?
3 Igikoresho cy’ingirakamaro: Inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Mbese wifuza kumenya ukuri? ni igikoresho cy’ingirakamaro cyagufasha gutangiza ibyigisho bya Bibiliya. Ushobora kuyiha ba nyir’inzu, baba bemera kwakira ibitabo byacu cyangwa batabyemera. Ushobora kuyikoresha mu gihe ubwiriza mu ifasi ikorerwamo imirimo y’ubucuruzi, igihe ubwiriza mu muhanda, igihe ubwiriza ukoresheje amabaruwa no mu gihe usubiye gusura. Ushobora no kuyisiga mu ngo utasanzemo abantu. Kuki utayitwaza igihe uri mu modoka zitwara abagenzi, igihe ugiye guhaha n’igihe uri ku kazi? Ipaji ya nyuma y’iyo nkuru y’Ubwami isobanura ibirebana na gahunda yacu yo kwigisha abantu Bibiliya kandi ikerekana igitabo Icyo Bibiliya yigisha.
4. Ni gute twatangiza icyigisho cya Bibiliya twifashishije inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Mbese wifuza kumenya ukuri?
4 Nyuma yo guha umuntu iyo nkuru y’Ubwami, ushobora kumwereka ibibazo biri ku ipaji ibanza maze ukamubaza uti “muri ibi bibazo ni ikihe kigushishikaje cyane?” Ibyo nibirangira, muzasuzumire hamwe igisubizo kiri muri iyo nkuru y’Ubwami, maze usome cyangwa uvuge mu magambo yawe ibiri ku ipaji ya nyuma bisobanura gahunda yacu yo kwigisha abantu Bibiliya. Ushobora kumwereka mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha ahari ibisobanuro birambuye kuri iyo ngingo, ukamuha icyo gitabo kandi mugahana gahunda yo kugaruka kumusura kugira ngo muzakomeze ibiganiro.
5. Kuki twagombye guhora twiteguye gutangiza ibyigisho bya Bibiliya?
5 Mu mafasi yacu haracyarimo abantu bifuza kumenya icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha. Niduhora twiteguye gutangiza ibyigisho bya Bibiliya, tuzarushaho kubona uburyo bwo kwishimira gufasha abandi kunyura mu nzira igana mu buzima.—Mat 7:13, 14.