ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/02 p. 1
  • Igisubizo Gishishikaje!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igisubizo Gishishikaje!
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ibisa na byo
  • Kaseti videwo dukwiriye gutekerezaho twitonze
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza—Nabona nte incuti nziza?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Uko waba incuti ya Yehova
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Jya ugaragaza ubwenge mu gihe uhitamo incuti
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
km 4/02 p. 1

Igisubizo Gishishikaje!

1 Ahantu hose, imiryango ya Gikristo yagaragaje ugushimira mu buryo burangwa n’igishyuhirane ku bwa kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo Les jeunes s’interrogent. . . Comment me faire de vrais amis? Hari umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wavuze ko igihe abahungu be bari bamaze kuyireba bicaye bacecetse—bashoboye gusobanukirwa buri kintu cyose cyari muri iyo kaseti videwo kandi baracyitabira! Inkuru yaturutse muri Malawi yavuze ko abavandimwe na bashiki bacu bakiri bato bo muri icyo gihugu na bo bashoboye gusobanukirwa iyo kaseti videwo kandi barayitabira bitewe n’uko bahura n’ibigeragezo bimeze nk’ibikubiye muri iyo kaseti bituruka ku rungano rwabo rwo ku ishuri. Hari umubyeyi w’umugabo wo mu Budage wavuze yerekeza kuri iyo kaseti videwo agira ati “numva ko iyo kaseti ari igisubizo nahawe ku masengesho yanjye.” Hari umukobwa ukiri muto wagize ati “murakoze kuba munyibukije ko Yehova anyitaho.” Umusaza wo mu gihugu cya Nouvelle-Zélande yaravuze ati “yafashije umwe mu bakobwa bacu b’abangavu kugaruka mu nzira y’ubuzima.” Hari umugore wayirebye maze aravuga ati “mbega ukuntu nifuza ko umuntu wese ukiri muto uri mu kuri yareba iyi kaseti videwo maze agasunikirwa kugira ukuri ukwe!” Mwebwe abagize umuryango, kuki mutakongera kuyireba? Nyuma yo kuyireba, mujye musuzumira hamwe ibi bibazo bikurikira:

2 Intangiriro: Incuti nyakuri ni iki?—Imig 18:24.

3 Inzitizi Zibangamira Ubucuti: Ni gute ushobora kunesha ibyiyumvo byo kuba warahawe akato (Fili 2:4)? Kuki ugomba kuba witeguye kugira ibyo unonosora kuri kamere yawe, kandi se, ni nde ushobora kugufasha kubikora? Ni iki kizatuma ubona uburyo bwo kunguka incuti nyinshi kurushaho, kandi se, ni hehe ushobora kuzibona?—2 Kor 6:13.

4 Kugirana Ubucuti n’Imana: Ni gute ushobora guteza imbere imishyikirano ufitanye na Yehova, kandi se, kuki ibyo bisaba imihati? (Zab 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera.) Ni nde ushobora gutuma ubucuti ufitanye n’Imana burushaho gushinga imizi?

5 Incuti Mbi: Incuti mbi ni izihe (1 Kor 15:33)? Ni gute incuti mbi zishobora gutuma umuntu ahenebera mu buryo bw’umwuka? Ni iki inkuru ya Bibiliya ihereranye na Dina ikwigisha?—Itang 34:1, 2, 7, 19.

6 Darame yo Muri Iki Gihe: Ni Gute kuba mu bwigunge byagize ingaruka kuri Tara? Ni gute yasobanuye ko byari bikwiriye rwose ko yifatanya n’urubyiruko rw’isi? Ni akahe kaga izo ncuti ze zamuteje? Kuki ababyeyi be bananiwe kubona akaga yari arimo, ariko se, ni iyihe myifatire bagize kugira ngo bamufashe kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka? Ni gute mushiki wacu w’umupayiniya yagaragaje ko yari incuti nyakuri ya Tara? Kuki Abakristo bagomba kwita ku bivugwa mu Migani 13:20 no muri Yeremiya 17:9? Ni irihe somo ry’ingenzi Tara yabonye?

7 Umusozo: Ni ayahe masomo uvanye kuri iyi kaseti videwo? Ni gute ushobora kuyikoresha kugira ngo ufashe abandi?—Zab 71:17.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze