Kaseti videwo dukwiriye gutekerezaho twitonze
“Mu by’ukuri, iyi kaseti videwo ifasha umuntu gutekereza!”
“Yahise ingera ku mutima!”
“Yaranshimishije cyane!”
1 Mbese uko ni ko wumvise umeze ubwo wari ukimara kureba ku ncuro ya mbere kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo “Les jeunes s’interrogent... Comment se faire de vrais amis?” (Urubyiruko ruribaza... Ni gute nahitamo incuti nyakuri?) Mu myaka ishize, hari umuvandimwe ukiri muto wagize ibibazo mu buzima bwe, ibyo byose akaba yarabiterwaga n’incuti yari yarahisemo. Zatumye areka gushishikazwa n’ukuri kandi ntiyakomeza kugirana na Yehova imishyikirano myiza. Nyuma yaho ni bwo hasohotse kaseti videwo yavuzwe haruguru. Uwo muvandimwe yaranditse ati “uko nagendaga ndeba iyo kaseti videwo nyisubiramo kenshi, ni ko amarira yisukaga. Nashimiye Yehova kubera ubwo bufasha yatanze mu gihe gikwiriye.” Iyo kaseti videwo yatumye ahindura imibereho ye kandi ashaka incuti nziza. Yakomeje agira ati “biragaragara ko mwe mwakoze iyi kaseti videwo muzi ingorane zigera ku bakiri bato muri iki gihe.” Babyeyi namwe rubyiruko, kuki mutakongera kureba iyo kaseti videwo mu cyigisho cyanyu cy’umuryango gitaha? Nyuma ya buri gice mujye muyihagarika hanyuma muganire ku bibazo biri mu ngingo zikurikira; mubiganireho mu bwisanzure kandi mubwizanya ukuri.
2 Intangiriro: Incuti nyakuri ni iki?—Imig 18:24.
3 Inzitizi zibangamira ubucuti: Ni gute ushobora kunesha ibyiyumvo byo kumva uri wenyine (Fili 2:4)? Kuki ugomba kuba witeguye kugira ibyo unonosora kuri kamere yawe, kandi se, ni nde ushobora kugufasha kubikora? Ni iki kizatuma ubona uburyo bwo kunguka incuti nyinshi kurushaho, kandi se, ni hehe ushobora kuzibona?—2 Kor 6:13.
4 Kugirana ubucuti n’Imana: Ni gute warushaho kugirana na Yehova imishyikirano myiza, kandi se, kuki ibyo bisaba imihati (Zab 34:9)? Ni nde ushobora gutuma ubucuti ufitanye n’Imana burushaho gushinga imizi?
5 Incuti mbi: Incuti mbi ni izihe (1 Kor 15:33)? Ni gute incuti mbi zishobora kwangiza umuntu mu buryo bw’umwuka? Ni iki inkuru ya Bibiliya ivuga ibihereranye na Dina ikwigisha?—Itang 34:1, 2, 7, 19.
6 Inkuru ifite icyo ishushanya muri iki gihe: Ni gute kwigunga byagize ingaruka kuri Tara? Ni izihe mpamvu yatanze kugira ngo agaragaze icyamuteye kwifatanya n’urubyiruko rw’isi? Ni akahe kaga izo ncuti ze zamuteje? Kuki ababyeyi be batamenye akaga yari arimo, kandi se, ni iki bakoze kugira ngo bamufashe kugarura ubuyanja mu buryo bw’umwuka? Ni gute mushiki wacu w’umupayiniya yagaragaje ko yari incuti nyakuri ya Tara? Kuki Abakristo bagomba kwita ku bivugwa mu Migani 13:20 no muri Yeremiya 17:9? Ni irihe somo ry’ingenzi Tara yakuyemo?
7 Umusozo: Ni ayahe masomo uvanye muri iyi kaseti videwo? Ni gute ushobora kuyikoresha kugira ngo ufashe abandi?—Zab 71:17.