Agasanduku k’ibibazo
◼ Kuki ari ngombwa kugira amakenga igihe dutanga ubuhamya binyuriye mu kwandika amabaruwa?
Gutanga ubuhamya binyuriye mu kwandika amabaruwa ni uburyo bwakoreshejwe igihe kirekire kandi bugira ingaruka nziza mu kugeza ubutumwa bwiza ku bandi. Abantu benshi baje mu kuri bitewe n’uko bahawe ubuhamya binyuriye mu mabaruwa bandikirwaga n’abagize umuryango wabo cyangwa incuti. Abandi bo ntibabaga bazi umuhamya waboherereje ibaruwa ibagezaho ubuhamya.
Nyamara kandi, ibintu biherutse kuba mu isi byatumye mu bihugu bimwe na bimwe abantu batajya bapfa gufungura amabaruwa batazi neza ibyayo. Amabahasha aturutse ahantu hatazwi cyangwa atariho aderesi z’uwayohereje, akenshi akekwa amababa, cyane cyane iyo yandikishijwe intoki kandi akaba ari manini. Ba nyir’inzu bashobora kujugunya ayo mabaruwa batiriwe bayafungura. Ni gute dushobora gutuma ibyo bitabaho?
Ibaruwa igomba kohererezwa nyir’inzu yanditseho izina rye. Ntukandikeho ngo “Abatuye” mu nzu runaka. Byongeye kandi, buri gihe ujye ushyiraho aderesi yawe bwite. Niba bidakwiriye gushyiraho aderesi yawe bwite, jya wandikaho izina ryawe na aderesi y’Inzu y’Ubwami. Ntukohereze amabaruwa atariho izina ryawe. Ntuzigere na rimwe ukoresha aderesi y’ibiro by’ishami.—Reba Agasanduku k’Ibibazo ko mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu kwezi k’Ugushyingo 1996.