Impamvu Dukunda Umuryango Wacu Wose w’Abavandimwe
Mbese, muri iyi si itarangwa n’urukundo, ni gute dushobora gukomeza kugaragariza urukundo rwinshi abavandimwe bacu bo mu buryo bw’umwuka (1 Pet 2:17)? Ni gute dushobora kwereka abandi ko umuryango wacu wo ku isi hose w’abavandimwe nyakuri uriho koko (Mat 23:8)? Ibyo twabikora binyuriye kuri kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo Toute la communauté de nos frères (Umuryango Wacu Wose w’Abavandimwe). Igaragaza impamvu dukundana. Reba niba ushobora gusubiza ibi bibazo bikurikira:
(1) Ni ibihe bikorwa bitatu duhuriyeho mu muryango wacu w’abavandimwe ku isi hose? (2) Ni gute abavandimwe bacu barimo bagaragaza ko biyemeje gukora umurimo wo kubwiriza: (a) Mu butayu bwo muri Alaska (b) mu byambu bigari by’i Burayi (c) mu ishyamba ry’inzitane ryo muri Peru? (3) Ni ikihe gikoresho kigira ingaruka nziza mu buryo bwihariye mu murimo wo kubwiriza? (4) Kuki tutagombye na rimwe kumva ko kubwiriza ari umurimo usanzwe gusa? (5) Tanga ingero zigaragaza ukuntu Abahamya ba Yehova bagiye bahumurizanya kandi bagashyigikirana mu bihe by’akaga—nk’imitingito y’isi, inkubi y’umuyaga n’intambara zishyamiranya abenegihugu. (Reba amagambo yavuzwe na Takao aboneka muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Kanama 1995, ku ipaji ya 23, n’ayavuzwe na Kotoyo muri Réveillez-vous! yo ku itariki ya 22 Ukwakira 1996, ku ipaji ya 20.) (6) Ni mu buhe buryo bw’ingirakamaro twese dushobora kugaragazamo ikimenyetso gikomeye kiranga umuryango wacu wa Gikristo w’abavandimwe (Yoh 13:35)? (7) Ni mu rugero rungana iki twagombye guha agaciro amateraniro yacu y’itorero? (8) Ni gute kugira Inzu y’Ubwami yo guteraniramo bishobora kugira ingaruka nziza ku bantu batari basanzwe bayifite? (9) Ni gute abavandimwe bacu bo mu Burayi bw’i Burasirazuba no mu Burusiya barokotse mu buryo bw’umwuka igihe umurimo wabo wari warabuzanyijwe? (10) Ndetse no muri iki gihe, ni iyihe mihati idasanzwe Abahamya benshi bashyiraho kugira ngo bajye mu makoraniro, kandi kuki? Ni gute ibyo byaguteye inkunga? (11) Kuki wiyemeje kunga ubumwe n’abandi mu gusenga, gufasha abandi igihe bafite ibyo bakeneye no kubwiriza uri uwizerwa igihe cyose no mu buryo bwose ushobora kubona? (12) Kuki byaba bihuje n’ubwenge kugira kaseti videwo yawe bwite kandi ukayereka abantu benshi bashimishijwe uko bishoboka kose?