ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/13 p. 3
  • “Mukunde umuryango wose w’abavandimwe”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Mukunde umuryango wose w’abavandimwe”
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ibisa na byo
  • Impamvu Dukunda Umuryango Wacu Wose w’Abavandimwe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Ha umugisha umuryango wacu wa gikristo w’abavandimwe
    Dusingize Yehova turirimba
  • Umuryango w’abavandimwe bunze ubumwe
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • Urufatiro rw’isi nshya rurimo rurashyirwaho
    Mbese Imana itwitaho koko?
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
km 1/13 p. 3

“Mukunde umuryango wose w’abavandimwe”

Ayo magambo yahumetswe agize umutwe w’iki kiganiro, amaze imyaka igera hafi ku bihumbi bibiri yanditswe (1 Pet 2:17). Muri iki gihe, dukwiriye gushyira mu bikorwa ayo magambo kurusha mbere hose. Ariko se, twakunda dute umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose? Muri iyi si itarangwa n’urukundo, twakora iki kugira ngo urukundo rwacu rudacogora (Mat 24:12)? Reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira mu gihe ureba DVD ivuga iby’umuryango w’abavandimwe.

(1) Ni ryari umuntu aba umwe mu bagize umuryango w’abavandimwe? (2) Mu muryango w’abavandimwe wo ku isi hose n’ibihe bintu bitatu duhuriyeho? (3) Abavandimwe bacu bagaragaza bate ko biyemeje kubwiriza bamaramaje (a) mu butayu bwo muri Alaska (b) ku cyambu kinini cyo mu Burayi? (c) no mu mashyamba y’inzitane yo muri Peru? (4) Kuki tutagombye kumva ko kubwiriza ari umurimo usanzwe nk’indi yose? (5) Tanga ingero zigaragaza uko Abahamya ba Yehova bahumurizanyije kandi bagaterana inkunga (a) nyuma y’umutingito (b) nyuma y’inkubi y’umuyaga (c) no mu gihe cy’intambara y’abenegihugu? (6) Ni mu buhe buryo twese dushobora kugaragaza ikintu gikomeye kiranga umuryango w’abavandimwe (Yoh 13:35)? (7) Ni akahe kamaro ko kwifatanya n’abandi mu bwubatsi bw’Amazu y’Ubwami? (8) Ni mu buhe buryo abavandimwe bacu bo mu Burayi bw’i Burasirazuba no mu Burusiya bakomeje kwegera Yehova igihe umurimo wacu wari warabuzanyijwe? (9) Ni iyihe mihati idasanzwe abavandimwe bacu bashyiraho kugira ngo baze mu makoraniro y’intara kandi kuki? (10) Ni mu buhe buryo iyi DVD yatumye ukomera ku cyemezo wafashe cyo (a) kujya mu materaniro, ugasenga Yehova wifatanyije n’abavandimwe bawe (b) gufasha abandi igihe bakeneye ubufasha no (c) kubwiriza uri uwizerwa igihe cyose no mu buryo bwose? (11) Wakoresha ute iyi DVD mu murimo wo kubwiriza, kandi se wayikoresha ryari?

Urukundo dukunda Yehova ni yo mpamvu y’ingenzi ituma twunga ubumwe mu muryango w’abavandimwe. Ni yo mpamvu twishimira kwiga ibihereranye na we no kubyigisha abandi. Nanone dukunda abantu Yehova akunda. Iyo tubafashije mu gihe babikeneye, ntituba twiteze ko Imana idushimira. Ahubwo dushimira Imana kuko tubona ko umuryango w’abavandimwe ari impano y’agaciro kenshi tuyikesha. Uko iminsi y’imperuka y’iyi si itarangwa n’urukundo igenda yegereza iherezo ryayo, nimucyo dukomeze kugaragariza urukundo abagize umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze