Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Kan.
“Mbese, utekereza ko ari nde tugomba kubera indahemuka kurusha abandi? [Reka asubize.] Iyi ngingo ivuga ko tugomba kuba indahemuka ku Mana y’ukuri. [Rambura ku ipaji ya 5, maze usome muri 2 Samweli 22:26.] None se, wari uzi ko kuba indahemuka ku Mana bibuza abantu kugirira abandi nabi? Nzi neza ko uzashimishwa no gusoma iyi ngingo.”
Réveillez-vous! 22 août
“Mbese, wigeze uhangayikishwa no kuba abantu baranduje isi ku buryo ubu nta garuriro bigifite? [Reka asubize.] Impamvu y’ingenzi ituma banduza isi ni ukwaya. Yesu yigishije abigishwa be kwirinda gupfusha ubusa. [Soma muri Yohana 6:12.] Iyi gazeti igaragaza ukuntu gukurikiza amahame ya Bibiliya bishobora gufasha imiryango kwirinda gupfusha ubusa.”
Umunara w’Umurinzi 1 Nzeri
“Mbese, waba warabonye ko ahantu henshi usanga abaturanyi bataziranye nk’uko byahoze mbere hose? [Reka asubize.] Yesu yavuze ihame rishobora gufasha umuntu kuba umuturanyi mwiza. [Soma muri Matayo 7:12.] Izi ngingo zigaragaza uko twaba abaturanyi beza kandi tugatera abandi inkunga yo kubigenza batyo.”
Réveillez-vous! 8 sept.
“Muri iki gihe, usanga imibereho y’abantu benshi ari gatebe gatoki. [Soma mu Mubwiriza 9:11.] Ni hehe dushobora kubona ubuyobozi bwiringirwa? [Reka asubize.] Hari abishora mu byo kuraguza. Mbese, ubwo ni bwo buryo ushobora kumenya ibizakubaho? Ni hehe ushobora kubona ibitekerezo byiringirwa by’uko bizakugendekera mu gihe kiri imbere? Iyi gazeti ya Réveillez-vous! itanga ibisubizo.”