Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’umurinzi 15 Kan.
“Iyo abantu bamaze gupfusha ababo, akenshi bibaza uko bigendekera abapfuye. Mbese utekereza ko dushobora gusobanukirwa icyo urupfu ari cyo? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura icyo Bibiliya ivuga ku mimerere y’abapfuye. Nanone kandi ivuga iby’isezerano ry’Imana ryo kuzura abacu twakundaga bapfuye.” Soma muri Yohana 5:28, 29.
Réveillez-vous! 22 août
“Mbese wari uzi ko ubukerarugendo buvugwaho kuba buza ku mwanya wa mbere mu bituma abantu benshi babona akazi? [Reka asubize.] Ukwiyongera k’ubukerarugendo bigira akamaro ariko bigateza n’ingorane. Iyi gazeti isuzuma ibyiza n’ibibi biboneka mu bukerarugendo muri iki gihe. Nanone igira inama z’ingirakamaro abantu bakora ubukerarugendo mpuzamahanga.”
Umunara w’umurinzi 1 Nzeri
“Muri iki gihe, usanga akenshi ubudahemuka ari ikintu kivugwa mu magambo gusa ariko ntigishyirwe mu bikorwa. Mbese ntibyaba bishimishije abantu benshi babaye nk’incuti zivugwa hano? [Soma mu Migani 17:17, hanyuma ureke asubize.] Iyi gazeti isuzuma inyungu tubonera mu kubera indahemuka incuti zacu n’abagize umuryango wacu.”
Réveillez-vous! 8 sept.
“Wenda ushobora kuba waratangajwe n’ukuntu usanga ibyaremwe bishyira hamwe. [Vuga urugero rumwe mu zatanzwe muri iyo ngingo.] Mbese ntibibabaje kubona abantu batagishishikazwa no gushyira hamwe? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura ukuntu vuba aha Imana igiye kugarura amahoro muri iyi si yacu kandi abayituye bagashyira hamwe.” Soma muri Yesaya 11:9.