“Duheshe Imana icyubahiro,” Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova 2003
1 Binyuriye ku muhanuzi wizerwa Yesaya, Yehova yatanze itegeko rigira riti “bwoko bwanjye nimunyumvire, shyanga ryanjye muntegere amatwi” (Yes 51:4). Mbese, muri iki gihe cy’imperuka kigenda kirushaho kugorana, ntitwemera ko gukurikiza amategeko ya Yehova ari iby’ingenzi cyane kurusha ikindi gihe cyose? Bumwe mu buryo ‘dutega amatwi’ Yehova, ni ukumvira itegeko rye ridusaba guteranira hamwe kugira ngo tumusenge. Mbega ukuntu dutegerezanyije amatsiko igihe cyihariye cy’amakoraniro yacu y’intara yo muri uyu mwaka! Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yongeye gutegura amakoraniro y’intara menshi azabera mu Rwanda mu mwaka wa 2003.
2 Nk’uko byagaragajwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 2002, hari n’amakoraniro mpuzamahanga azabera mu mijyi yatoranyijwe, hakaba hari n’intumwa zizaturuka hirya no hino ku isi zizayajyamo. Kubera ko amakoraniro mpuzamahanga azabera mu mijyi mike gusa, amatorero yasabwe kuzayifatanyamo ni yo yonyine azashobora kuyajyamo. Icyakora, ibintu biranga amakoraniro mpuzamahanga bizaba no mu makoraniro yose y’intara. Abamisiyonari bazajya mu makoraniro menshi atandukanye, ku buryo abateranye bazashobora gutega amatwi zimwe mu nkuru z’ibyababayeho. Twakora iki kugira ngo tuzungukirwe mu buryo bwuzuye na gahunda zitegurwa ubu z’amakoraniro yacu y’ubutaha?
3 Uzaterane buri munsi: Kugira ngo tuzungukirwe mu buryo bwuzuye n’inyigisho zizatangwa binyuriye ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge, turifuza kuzaba duhari mu gihe cyose cya porogaramu (Mat 24:45). Mbese, waba ukeneye gusaba konji umukoresha wawe kugira ngo uzaterane kuri buri munsi w’ikoraniro? Mbere y’uko Nehemiya asaba Umwami Aritazeruzi uburenganzira bwo kujya i Yerusalemu gusana inkike, yabanje ‘gusaba Imana nyir’ijuru’ (Neh 2:4). Mu buryo nk’ubwo, nawe ugomba gusenga Yehova umusaba kuguha ubutwari bwo gusaba konji umukoresha wawe kugira ngo uzaterane ku minsi itatu yose y’ikoraniro. Byagenda bite se niba umukoresha wawe adashaka kuguha iyo konji? Wenda kumusobanurira ko inyigisho duherwa mu makoraniro yacu y’intara ari zo zituma tuba abakozi b’indahemuka, bagira umwete kandi biringirwa, bishobora gutuma ayiguha. Byongeye kandi, niba mu muryango wacu dufite abantu batizera, dushobora kugaragaza ko tubitaho tubamenyesha gahunda y’amakoraniro yacu mbere y’igihe uko bishoboka kose.
4 Gufasha abafite ibyo bakeneye mu buryo bwihariye: Mbese mu itorero ryanyu, haba hari abantu bakeneye ubufasha kugira ngo bazajye mu makoraniro? Ibintu byihariye abageze mu za bukuru, abamugaye cyangwa abakora umurimo w’igihe cyose baba bakeneye, ahanini byitabwaho n’Abakristo bafitanye isano. Icyakora, abasaza n’abandi bantu bazi imimerere yabo na bo bashobora gutanga ubufasha babigiranye urukundo kandi bakabafasha kujya mu makoraniro.
5 Turi ibishungero: Mbese, abantu baba babona ko Abahamya ba Yehova batandukanye cyane n’abandi bantu bo muri iyi si? Yego rwose! Dore ibyo abayobozi ba hoteli yo mu mujyi umwe bavuze bagira bati “si ubwa mbere twakira abantu baje mu biterane; ariko mwe rwose mwaranzwe n’umwuka w’ubufatanye kandi w’ubugwaneza kurusha abandi bose.” “Mu cyumweru gishize twakiriye itsinda ry’abantu bo mu rindi dini bari baje mu giterane. Ariko biragaragara rwose ko nta ho muhuriye.” “Tuba tuzi ko buri gihe dushobora gufashanya kandi tukumvikana.” Ese amagambo nk’ayo ntadufasha kubona ukuntu “ubwenge buva mu ijuru” butugiraho ingaruka nziza (Yak 3:17)? Ntitukibagirwe ko turi “ibishungero by’ab’isi.” Nimucyo imyifatire tugira buri gihe ijye igaragaza icyubahiro n’ikuzo duha Imana yacu Yehova.—1 Kor 4:9.
6 Kubera ko “ishusho y’iyi si ishira,” dukeneye ko amakoraniro yacu y’intara yadufasha gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka (1 Kor 7:31). N’ubwo gukora imyiteguro yo kuzaterana buri munsi bisaba imihati, si imfabusa. Ikoraniro ry’Intara ryo muri uyu mwaka rifite umutwe uvuga ngo “Duheshe Imana icyubahiro,” ryateguriwe kudufasha gukomeza gushikama mu gihe dutegereje isohozwa ry’urubanza Yehova yaciriye iyi si ya Satani. Nimucyo twiyemeze kutazatuma hagira ikintu icyo ari cyo cyose kitubuza kwakira inyigisho Yehova yaduteguriye.—Yes 51:4, 5.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
Amasaha ya porogaramu y’amakoraniro
Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu
Saa 2:30 - saa 10:00
Ku Cyumweru
Saa 2:30 - saa 9:05