Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Kan.
“Muri iki gihe, abantu bashakira ahantu henshi inama zirebana n’iby’ishyingiranwa no kurera abana. Wumva ko ari he umuntu ashobora kubonera inama nziza kuruta izindi? [Reka asubize.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma zimwe mu nama zihuje n’ubwenge zirebana n’imibereho yo mu muryango zatanzwe n’Umuremyi w’abantu.” Soma muri Zaburi ya 32:8.
Réveillez-vous! 22 août
“Mbese abagabo baramutse bagize uruhare rugaragara mu mibereho y’abana babo, ubona byagira akamaro mu rugero rungana iki? [Reka asubize.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous ! isuzuma ikibazo kirushaho gutera inkeke cy’abagabo batakiboneka imuhira. Isobanura kandi ukuntu abana bashobora kugira ibintu byinshi byiza bigira kuri ba se.” Soma mu Migani 13:1.
Umunara w’Umurinzi 1 Nzeri
“Twese twifuza kugira ibyishimo. Mbese koko urumva ibintu bivugwa hano bishobora guhesha umuntu ibyishimo? [Soma muri Matayo 5:4a, 6a, 10a, hanyuma umureke asubize.] Iyi gazeti igaragaza icyo amagambo yo mu Kibwiriza cyo ku Musozi kizwi cyane asobanura. Isuzuma kandi ikindi kintu gikenewe kugira ngo umuntu agire ibyishimo.”
Réveillez-vous! 8 sept.
“Ugereranyije, umuntu 1 kuri 4 azarwara indwara yo mu mutwe mu gihe runaka mu mibereho ye. Abenshi muri twe bazi umuntu wazonzwe n’ubwo burwayi. [Rambura kuri iyo ngingo.] Iyi ngingo itanga ibitekerezo byadufasha kumenya icyo dushobora gukora mu gihe uwo dukunda afashwe n’ubwo burwayi.”