Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere—Igice cya 3
Gukoresha neza Ibyanditswe
1. Kuki tugomba gutsindagiriza imirongo y’Ibyanditswe mu gihe tuyobora ibyigisho bya Bibiliya?
1 Iyo tuyobora ibyigisho bya Bibiliya, tuba dufite intego yo ‘guhindura abantu abigishwa’ tubafasha gusobanukirwa no kwemera inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana, kugira ngo bazikurikize mu mibereho yabo (Mat 28:19, 20; 1 Tes 2:13). Ku bw’ibyo, icyigisho kigomba kuba gishingiye ku Byanditswe. Mbere na mbere, byaba byiza tweretse abigishwa ukuntu bazajya babona imirongo y’Ibyanditswe muri Bibiliya zabo. None se, ni gute dushobora gukoresha Ibyanditswe kugira ngo tubafashe kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka?
2. Ni gute dushobora gutoranya imirongo ya Bibiliya yo gusoma no gusobanura?
2 Jya utoranya imirongo muzasoma. Mu gihe utegura, jya utahura aho buri murongo w’Ibyanditswe watanzwe uhuriye n’ingingo muzasuzuma, maze utoranye imirongo muzasoma kandi mukayisuzuma igihe muzaba mwiga. Ubusanzwe, ni byiza gusoma imirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko ibyo twizera bishingiye ku Byanditswe. Si ngombwa gusoma imirongo itanga ibisobanuro by’inyongera gusa. Jya wita ku mimerere ya buri mwigishwa hamwe n’ibyo akeneye.
3. Ni akahe kamaro ko gukoresha ibibazo, kandi se ni gute twabikoresha?
3 Jya ukoresha ibibazo. Aho gusobanurira umwigishwa imirongo y’Ibyanditswe, jya umusaba abe ari we uyigusobanurira. Ushobora kumushishikariza gukora ibyo umubaza utubazo ubigiranye ubuhanga. Niba asobanukiwe ukuntu uwo murongo washyirwa mu bikorwa, ushobora kumwibariza gusa aho uhuriye n’ibivugwa muri paragarafu. Iyo atabisobanukiwe, bishobora kuba ngombwa kumubaza ikindi kibazo kigusha ku ngingo, cyangwa uruhererekane rw’utubazo dutuma agera ku mwanzuro ukwiriye. Mu gihe hakenewe ibindi bisobanuro, reka abanze asubize hanyuma ubimuhe.
4. Ni mu rugero rungana iki dushobora gusobanura imirongo y’Ibyanditswe dusoma?
4 Jya woroshya icyigisho. Akenshi, umurashi w’umuhanga aba akeneye umwambi umwe rukumbi kugira ngo ahamye intego. Mu buryo nk’ubwo, umwigisha w’umuhanga na we ntakenera amagambo menshi kugira ngo yumvikanishe igitekerezo. Ashobora kwigisha akoresheje amagambo make, asobanutse kandi ahuje n’ukuri. Rimwe na rimwe, ushobora gukenera gukora ubushakashatsi mu bitabo by’umuteguro kugira ngo wiyumvishe umurongo kandi uwusobanure neza (2 Tim 2:15). Icyakora, ujye wirinda kugerageza gusobanura buri gace kose kagize buri murongo watanzwe mu ngingo. Jya utanga gusa ibisobanuro bikenewe kugira ngo byumvikanishe ingingo musuzuma.
5, 6. Ni gute dushobora gufasha abigishwa gukurikiza Ijambo ry’Imana mu mibereho yabo, kandi se ni iki tugomba kwirinda?
5 Jya ugaragaza uko byashyirwa mu bikorwa. Igihe bikwiriye, jya ufasha umwigishwa kubona ukuntu iyo mirongo ya Bibiliya imureba ku giti cye. Urugero, mu gihe uyoborera icyigisho umwigishwa utaratangira kujya mu materaniro maze mugasoma mu Baheburayo 10:24, 25, mushobora kuganira kuri rimwe mu materaniro yacu, maze ukamutumira ngo azarizemo. Ariko ujye wirinda kumuhata. Jya ureka Ijambo ry’Imana ribe ari ryo rimusunikira gukora ibyo asabwa kugira ngo ashimishe Yehova.—Heb 4:12.
6 Mu gihe dusohoza inshingano yacu yo guhindura abantu abigishwa, nimucyo tujye ‘tubayobora inzira yo kumvira no kwizera’ dukoresha neza imirongo y’Ibyanditswe.—Rom 16:26.