Ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mwaka wa 2005 rifite umutwe uvuga ngo “Kumvira Imana”
1 Kubera ko Yehova Imana ari we Mwigisha wacu Mukuru, ajya aduhuriza hamwe kugira ngo atwigishe inzira ze (Yes 30:20, 21; 54:13). Ibyo abikora binyuriye ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge udutegurira amakoraniro nk’aya y’intara aba buri mwaka (Mat 24:45-47).
2 Mbese uzaba uri mu bazaba bateraniye mu ikoraniro ry’intara ryo muri uyu mwaka rifite umutwe uvuga ngo “Kumvira Imana”? Niba ari ko biri, ibitekerezo bikurikira bishobora kuzagufasha igihe uzaba witegura kurizamo.
3 Itegure kuzaterana buri munsi uhereye ubu: Kugira ngo utazacikanwa n’imwe muri izo porogaramu zubaka mu buryo bw’umwuka, tangira ukore imyiteguro yose ikenewe kugira ngo uzaterane mu minsi itatu yose. Niba uzasaba umukoresha wawe konji, hita ubikora nta kuzarira. Niba ugomba kubiganiraho n’uwo mwashakanye utizera, ntuzategereze kubivuga ku munota wa nyuma. Ingorane zose waba uhuye na zo, jya uzibwira Yehova mu isengesho kandi wiringire ko azagufasha maze ‘imigambi yawe igakomezwa’ (Imig 16:3). Nanone kandi, byaba byiza gufasha abo mwigana Bibiliya igihe bazaba bitegura, kugira ngo bazaterane ku byiciro byose bya porogaramu.
4 Ibihereranye n’amacumbi: Mu mwaka ushize, twese twishimiye ukuntu abavandimwe bacu batuye hafi y’aho amakoraniro yabereye bagaragaje urukundo n’umuco wo kwakira abashyitsi. Abo bavandimwe bitangiye gucumbikira abantu benshi baje mu makoraniro baturutse kure (Yoh 13:34, 35; 1 Pet 4:9; Ibyak 16:14, 15). Twizeye tudashidikanya ko no muri uyu mwaka amatorero azagaragaza umuco nk’uwo wo kwakira abashyitsi, ategura amacumbi y’abantu benshi bazaza mu makoraniro. Ni iby’ingenzi ko byose bikorwa “neza uko bikwiriye, no muri gahunda.” Incuti zacu za kure “ntizizapfa kuza gusa” zitarabanje kutumenyesha, ziringiye ko nta kibazo zizagira cyo kubona aho ziba. Amatorero azohereza mbere y’igihe umubare w’abantu bose bakeneye aho kurara, kugira ngo ushyikirizwe urwego rushinzwe amacumbi. Umwanditsi w’itorero azaba afite inshingano yo kohereza iyo mibare iba ikenewe cyane no kugaragaza neza umubare w’abagabo bazaza, uw’abagore n’uw’abana. Abantu bazakirwa n’izo ncuti zabo zituye hafi y’aho ikoraniro rizabera, bazagaragaza ugushimira bita ku isuku y’inzu, kandi bakagira uruhare mu guhaha bakurikije uko amikoro yabo angana.
5 Abakeneye ubufasha bwihariye: Ababwiriza bageze mu za bukuru, abamugaye, abari mu murimo w’igihe cyose hamwe n’abandi, bashobora kuba bakeneye ubufasha ku bihereranye n’amacumbi cyangwa kugera aho ikoraniro ribera. Bene wabo ni bo mbere na mbere bafite inshingano yo kubitaho (1 Tim 5:4). Icyakora mu gihe batabishoboye, bagenzi babo bahuje ukwizera bashobora kubibafashamo (Yak 1:27). Umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo agomba kuganira n’abantu bakeneye ubufasha bwihariye bari mu itsinda rye kugira ngo amenye ko barangije kwitegura neza mbere y’uko ikoraniro riba.
6 Hakenewe abitangira gukora imirimo: Yesu yatanze urugero rutunganye yita ku byo abandi babaga bakeneye abigiranye ukwicisha bugufi (Luka 9:12-17; Yoh 13:5, 14-16). Abitangira gukora imirimo mu makoraniro na bo bagaragaza uwo mwuka. Vuba aha, komite z’amakoraniro zizatumira abandi bantu bo gufatanya na zo kugira ngo ibikenewe mu nzego z’imirimo bizashobore gukorwa. Hakenewe cyane cyane abasaza biteguye kwemera no kwitangira gusohoza inshingano bazahabwa. Uwo mwuka w’ubwitange bagaragaza ubera urugero rwiza abagize itorero bose.—1 Pet 5:2, 3.
7 N’ubwo kwitegura guterana iminsi yose uko ari itatu bizasaba gushyiraho imihati, iyo mihati si impfabusa. Nta gushidikanya ko ikoraniro ry’intara ryo muri uyu mwaka rifite umutwe uvuga ngo “Kumvira Imana” rizatuma turushaho gushimangira icyemezo twafashe cyo gukorera Yehova, duhereye ubu tukazageza iteka ryose.