Ungukirwa na kaseti videwo ifite umutwe uvuga ngo Pas de sang: la médecine relève le défi (Umuntu ashobora kuvurwa hadakoreshejwe amaraso)
Ni mu rugero rungana iki waba usobanukiwe uburyo busigaye bukoreshwa mu kuvura hadakoreshejwe amaraso? Mbese waba usobanukiwe imwe mu miti ikoreshwa mu mwanya wo guterwa amaraso, hamwe n’ukuntu ikora? Irebere iyi videwo, hanyuma usuzume ibintu waba wamenye wifashishije ibibazo bikurikira.—Icyitonderwa: Kubera ko iyi videwo igiye igira uduce tugufi cyane twerekana aho abarwayi babagwa, ababyeyi bagomba gutekereza bitonze mbere yo kwemeza niba abana babo bato bashobora kuyireba.
(1) Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma Abahamya ba Yehova banga guterwa amaraso, kandi se ni hehe iryo hame riboneka muri Bibiliya? (2) Mu gihe bibaye ngombwa ko tuvurwa, ni iki tuba twifuza? (3) Ni ubuhe burenganzira bw’ibanze umurwayi aba afite? (4) Kuki kwanga guterwa amaraso bifite ishingiro kandi bikaba bireba umuntu ku giti cye? (5) Mu gihe umuntu atakaza amaraso menshi, ni ibihe bintu by’ibanze bibiri abaganga baba bagomba kwihutira gukora? (6) Ni izihe nkurikizi zishobora guturuka ku guterwa amaraso? (7) Ni ibihe bikoresho bimwe na bimwe abaganga bashobora kwifashisha mu kubaga kugira ngo batume umurwayi adatakaza amaraso menshi? (8) Ni iki wagombye kumenya ku bihereranye n’imiti uhabwa yo gusimbura amaraso? (9) Mbese umuntu ashobora kubagwa ibi bikomeye adatewe amaraso? (10) Ni iki abaganga bagenda barushaho kwiyongera bifuza gukorera Abahamya ba Yehova, kandi se ni iki gishobora kuzaba nk’ihame rikurikizwa mu kuvura abandi barwayi bose?
Kwemera uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kuvura bwagaragajwe muri iyi videwo, ni icyemezo umuntu yifatira ku giti cye, abanje kubitekerezaho neza.—Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2004, ku ipaji ya 22-24, 29-31, n’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 2000, ku ipaji ya 30-31.