Ni ubuhe buryo bwiza kurusha ubundi bwo kwivuza?
Dogiteri Michael Rose, muganga mukuru wazobereye mu byo gutera ikinya yagize ati “umurwayi wese ubagwa hadakoreshejwe amaraso, aba avuwe mu buryo bwiza kurusha ubundi bwose.” Ni ubuhe buryo bwo kuvura no gukoresha imwe mu miti isimbura guterwa amaraso bushobora gukoreshwa igihe umuntu “yaba avuwe hadakoreshejwe amaraso”? Ukeneye kubimenya kugira ngo uzashobore gufata imyanzuro ihuje n’ubwenge, ikubiyemo uburyo bwo kuvurwa no kubagwa. Reba videwo ifite umutwe uvuga ngo Pas de sang: la médecine relève le défi (Umuntu ashobora kuvurwa hadakoreshejwe amaraso). Hanyuma, suzuma ubumenyi bwawe wifashishije ibibazo bikurikira.—Icyitonderwa: Kubera ko iyo videwo irimo uduce tugufi cyane twerekana aho abarwayi babagwa, ababyeyi bagombye kugira amakenga ku bihereranye no kuyirebera hamwe n’abana babo bato.
(1) Ni iyihe mpamvu y’ingenzi ituma Abahamya ba Yehova banga guterwa amaraso? (2) Mu gihe bibaye ngombwa ko Abahamya ba Yehova bavurwa, ni iki baba bifuza? (3) Ni ubuhe burenganzira bw’ibanze abarwayi bafite? (4) Kuki guhitamo uburyo bwo kuvurwa busimbura guterwa amaraso bifite ishingiro kandi bikaba bireba umuntu ku giti cye? (5) Mu gihe umuntu atakaza amaraso menshi, ni ibihe bintu by’ibanze bibiri abaganga baba bagomba kwihutira gukora? (6) Ni ayahe mahame ane yo kuvurwa hakoreshejwe uburyo busimbura guterwa amaraso? (7) Ni gute abaganga bashobora (a) gutuma umurwayi adatakaza amaraso menshi, (b) gucungura insoro zitukura, (c) gutuma amaraso yiyongera mu mubiri, na (d) kugaruza amaraso yatakaye? (8) Sobanura uburyo bukoreshwa mu kuvura bwitwa (a) hémodilution na (b) kugaruza amaraso yavuye. (9) Ni iki wagombye kwifuza gusobanukirwa ku birebana n’uburyo ubwo ari bwo bwose busimbura guterwa amaraso? (10) Mbese umuntu ufite uburwayi bukomeye bumusaba kubagwa, yabagwa bitabaye ngombwa ko aterwa amaraso? (11) Ni irihe terambere ryagezweho mu rwego rw’ubuvuzi?
Kwemera uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kuvurwa bwagaragajwe muri iyi videwo, ni umwanzuro umuntu yifatira ku giti cye, akurikije umutimanama we watojwe na Bibiliya. Mbese wafashe umwanzuro ku biheranye n’uburyo busimbura guterwa amaraso wakwemera ko bukoreshwa bakuvura cyangwa bavura abana bawe? Wagombye ndetse gusobanurira neza abagize umuryango wawe batari Abahamya ibihereranye n’imyanzuro wafashe hamwe n’impamvu zayo.—Reba “Ibibazo by’abasomyi” mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 2004, n’uwo ku itariki ya 15 Ukwakira 2000.