Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Nyak.
“Abantu bagiye bagira imyizerere myinshi kandi itandukanye kuva mu myaka ibarirwa mu bihumbi y’amateka yabo. Mbese ubona umuntu ashobora kumenya imyizerere y’ukuri n’iy’ikinyoma? [Reka asubize.] Iyi gazeti ivuga ahantu ushobora kubona inyigisho nzima zishimisha Imana.” Soma muri 2 Timoteyo 3:16.
Réveillez-vous! 22 juil.
“Kubona abantu bababara bitewe n’impanuka kamere bishengura umutima. [Tanga urugero ruzwi mu karere k’iwanyu.] Mbese utekereza ko izo mpanuka kamere zizarushaho kwiyongera? [Reka asubize.] Iyi gazeti isubiza icyo kibazo. Nanone ihumuriza abantu bafite ababo bakundaga bahitanywe n’izo mpanuka.” Soma muri Yohana 5:28, 29.
Umunara w’Umurinzi 1 Kan.
“Muri iki gihe, abantu benshi bahanganye n’ikibazo cyo kumva ko nta cyo bamaze. Utekereza ko ari iki umuntu yakora kugira ngo abafashe? [Reka asubize.] Iyi gazeti ivuga ukuntu Bibiliya ishobora gufasha abo bantu bakabona ibyishimo nyakuri.” Vuga imirongo y’Ibyanditswe iri mu nyuguti zitose kandi ziberamye iri mu ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Bibiliya ishobora kugufasha kubona ibyishimo.”
Réveillez-vous! 8 Août
“Muri iki gihe, abantu benshi bahorana ubwoba. Utekereza ko ibyo biterwa n’iki? [Reka asubize.] Iyi gazeti itanga inama zifatika zo kwirinda ibintu bishobora guteza akaga byugarije abantu muri rusange. Nanone ivuga isezerano rya Bibiliya rihereranye n’isi nshya itarangwamo ubwoba.” Soma muri Yesaya 11:9.