Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Nyak.
“Muri iki gihe, ibintu nk’ibi [bigaragara ku gifubiko] biramutse bivuzwe mu binyamakuru, abantu benshi bashobora kubishidikanyaho. Wowe se, ubitekerezaho iki? [Reka asubize, hanyuma usome muri Mariko 4:39.] Ni ikihe gihamya kigaragaza ko ibitangaza Yesu yakoze ari iby’ukuri koko? Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma icyo kibazo.”
Réveillez-vous! 22 juil.
“Mu isi yo muri iki gihe, abatekamutwe ntibahwema gucura imigambi mishya yo kwambura abantu utwabo binyuriye mu kubahenda ubwenge. Mbese nawe ibyo byaba biguhangayikishije? [Reka asubize.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous ! itanga inama z’ibanze zishobora kudufasha kwirinda ubwo buriganya.” Soma mu Migani 22:3.
Umunara w’Umurinzi 1 Kan.
“Bitewe n’uko abantu biciyemo ibice, hari bamwe bumva ko gushyiraho guverinoma imwe itegeka isi yose ari bwo buryo bwonyine bwatuma isi igira amahoro. Mbese urumva ibyo bishoboka? [Reka asubize, hanyuma usome muri Daniyeli 2:44.] Iyi gazeti isuzuma ibyo Ubwami bw’Imana bukora muri iki gihe, n’ukuntu vuba aha bugiye kuzana amahoro mu isi yose.”
Réveillez-vous! 8 août
“Twese tubabazwa no kumva ukuntu abana bakorerwa ibya mfura mbi. Ushobora kuba waribajije uti ‘mbese koko Imana ibitaho?’ [Reka asubize, hanyuma usome muri Zaburi ya 72:12-14.] Iyi ngingo igaragaza uko Imana ibona abana, n’ukuntu vuba aha izarenganura abantu bose bagirirwa ibya mfura mbi.”