Ni gute dushobora gutanga ubufasha?
1 Iyo Abahamya ba Yehova bumvise ko hari agace k’isi kagwiririwe n’amakuba, akenshi bajya babaza bati “ni gute dushobora gutanga ubufasha?” Nk’uko inkuru yo mu Byakozwe 11:27-30 ibigaragaza, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere boherereje imfashanyo abavandimwe b’i Yudaya bari bibasiwe n’inzara.
2 Muri iki gihe, amategeko agenga umuteguro wacu yemera ko amafaranga yakoreshwa mu bikorwa by’ineza, mu gutanga imfashanyo zo kugoboka abantu bagwiririwe n’amakuba atewe n’impanuka kamere cyangwa atewe n’abantu, no mu bindi bihe haba hakenewe ubufasha.
3 Urugero, umwaka ushize abavandimwe benshi batanze impano zo gufasha abantu bo muri Aziya y’Amajyepfo bibasiwe na tsunami (imiraba yo mu nyanja iterwa n’umutingito wo mu mazi). Barashimirwa cyane kuba baragaragaje ko bita ku bandi babikuye ku mutima binyuriye mu gutanga impano z’amafaranga agenewe ubutabazi. Icyakora hari igihe abatanga impano bavuga ko zigomba gukoreshwa mu kugoboka abantu bahuye n’impanuka iyi n’iyi. Mu bihugu bimwe na bimwe, amategeko ateganya ko ayo mafaranga akoreshwa gusa icyo uwayatanze yayageneye kandi agakoreshwa mu gihe runaka, kabone n’iyo abavandimwe bacu baba barahawe ubufasha cyangwa se batarabuhawe.
4 Kubera iyo mpamvu, byaba byiza amafaranga yo kugoboka abakeneye ubufasha ashyizwe mu mpano zagenewe umurimo ukorerwa ku isi hose. Ayo mafaranga akoreshwa mu kugoboka abakeneye ubufasha no kwita ku byo abavandimwe bakeneye mu buryo bw’umwuka. Niba umuntu yifuza gutanga impano zo kugoboka abakeneye ubufasha ariko kubera impamvu runaka akazitanga zitandukanye n’impano zigenewe umurimo ukorerwa ku isi hose, izo mpano zizakomeza kwakirwa kandi zikoreshwe aho ari ho hose hakenewe ubufasha. Icyakora, byaba byiza umuntu atanze izo mpano ariko ntavuge aho zigomba gukoreshwa n’ukuntu zigomba gukoreshwa.
5 Iyo mutanze impano mukazishyira mu kigega cyagenewe umurimo ukorerwa ku isi hose, bituma haboneka amafaranga ahagije yo gukoresha mu bintu byose bifitanye isano n’umurimo w’Ubwami, aho kugira ngo ategereze kuzakoreshwa mu kugoboka abazaba bagwiririwe n’amakuba. Ibyo bihuje n’ibivugwa mu Befeso 4:16, kuko hagaragaza ko dukorera hamwe dutanga ibikenewe kugira ngo ‘umubiri ukure,’ kandi “ukurizwe mu rukundo.”