IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Uko twafasha abandi mu gihe habaye ibiza
Muri iki gihe ibiza bigenda birushaho kwiyongera. Mu gihe bibaye, imirimo yo gufasha abibasiwe na byo iba igomba gukorwa kuri gahunda kandi ikagenzurwa neza. Ni yo mpamvu Inteko Nyobozi yashyize muri buri biro by’ishami Urwego Rushinzwe Kwita ku Bahuye n’Ibiza.
Iyo abavandimwe bakora muri urwo rwego bamenye ko hari ahantu habaye ibiza, bahita bahamagara abasaza bo muri ako gace kugira ngo bamenye ibyo ababwiriza bakeneye. Iyo basanze ibintu byangiritse ari byinshi ku buryo birenze ubushobozi bw’ababwiriza, ibiro by’ishami bishyiraho abavandimwe bujuje ibisabwa kugira ngo bayobore imirimo y’ubutabazi. Abo bavandimwe bashobora gusaba abavolonteri bo kubafasha cyangwa bagasaba imfashanyo z’ibintu bikenewe cyangwa se bakagira ibyo bagura kandi bakabigeza ku babikeneye.
Iyo ibyo byose bikozwe kuri gahunda bigira akamaro. Bigabanya akazi kagombaga gukorwa, buri wese akamenya icyo akwiriye gukora kandi ntidusesagure amafaranga n’imfashanyo. Ibyo ntibyashoboka buri wese agiye afasha abahuye n’ibiza ku giti cye.
Abavandimwe bashyizweho n’ibiro by’ishami, ni bo bagena amafaranga azakoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi n’abavolonteri bazakenerwa. Bashobora no kuvugana n’abayobozi bo mu gace kabayemo ibiza, kugira ngo babafashe imirimo yihute. Ubwo rero, ntuzakusanye amafaranga, ngo wohereze imfashanyo cyangwa ngo ujye ahabaye ibiza utabisabwe.
Icyakora iyo habaye ibiza, tuba twifuza kugira icyo dukora kugira ngo dufashe abahuye na byo (Heb 13:16). Impamvu ni uko dukunda abavandimwe bacu. None se ni iki twakora? Ikintu cy’ingenzi twakora, ni ugusenga dusabira abahuye n’ibiza n’abakora ibikorwa by’ubutabazi. Nanone dushobora gutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Ibiro by’ishami ni byo bizagena aho izo mpano zikenewe cyane, bikurikije amabwiriza bihabwa n’Inteko Nyobozi. Ikindi kandi, niba wifuza kwifatanya mu bikorwa by’ubutabazi, ushobora kuzuza Fomu isabirwaho kuba umuvoronteri w’Urwego Rushinzwe Ibishushanyo Mbonera n’Ubwubatsi mu Gihugu (DC-50).
MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “UMWUZURE WANGIJE BYINSHI MURI BUREZILI,” HANYUMA MUSUBIZE IKI KIBAZO:
Ni iki kigutangaza iyo urebye ukuntu Abahamya ba Yehova bafashije bagenzi babo, igihe muri Burezili habaga umwuzure mu mwaka 2020?