Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Nyak.
“Mbese utekereza ko hari igihe tuzabona ubutegetsi bushobora gukemura ibibazo by’abantu? [Reka asubize.] Amagambo Yesu yavuze aboneka muri Matayo 6:9, 10, agaragaza ko yigishije abigishwa be gusenga basaba ubwo butegetsi. [Hasome.] Iyi gazeti isobanura impamvu Ubwami bw’Imana buruta ubutegetsi bw’abantu, kandi igaragaza imigisha ubwo Bwami buzazanira abantu.”
Réveillez-vous! Juil.
Niba uhuye n’umuntu ukiri muto, ushobora kumubwira uti “abantu benshi bo mu kigero cyawe batekereza ibihereranye n’ishyingiranwa. Wumva ari hehe wavana inama ziringirwa ku bihereranye n’iyo ngingo? [Reka asubize.] Zirikana uwatangije ishyingiranwa. [Soma muri Matayo 19:6.] Iyi gazeti igaragaza amwe mu mahame yo muri Bibiliya yadufasha kugira ishyingiranwa ryiza.”
Umunara w’Umurinzi 1 Kan.
“Muri iki gihe birasanzwe kubona abantu bagirira nabi abandi. Mbese utekereza ko ibintu byahinduka abantu baramutse bashyize mu bikorwa aya magambo yavuzwe na Yesu? [Soma muri Matayo 7:12, hanyuma ureke asubize.] Iyi gazeti yifashishije Bibiliya igaragaza ukuntu uburenganzira abantu bafite bwo guhabwa icyubahiro bakwiriye buzubahirizwa.”
Réveillez-vous! Août
“Twese twifuza kwita ku buzima bwacu uko bikwiriye. Mbese wari uzi ko abaganga benshi bashidikanya ku bihereranye no gutera amaraso? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura impamvu bimeze bityo. Nanone igaragaza impamvu Imana ibona ko amaraso ari ay’agaciro.” Soma mu Balewi 17:11.