Jya ugaragaza ko wita ku bandi—ubwiriza nta kurobanura ku butoni
1 Intumwa Yohana yeretswe marayika aguruka aringanije ijuru, ageza ubutumwa bwiza bw’iteka ryose ku bantu bo “mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose” (Ibyah 14:6). Mbese twaba dukurikiza urugero rw’uwo mumarayika maze tukabwiriza nta kurobanura ku butoni? Hari igihe dushobora kugira urwikekwe mu buryo tutazi. Uko twitwara ku bantu duhura na bo bishobora kugira ingaruka ku buryo tubagezaho ubutumwa bwiza. Ku bw’ibyo, igihe tubwiriza abantu bakuriye mu mimerere inyuranye, tugomba kubagaragariza ko tubitayeho mu buryo bwuje urukundo.
2 Jya umenya neza ifasi yanyu: Mbese haba hari impunzi cyangwa abimukira batuye mu ifasi yanyu? Tutabaye maso, hari igihe dushobora kutabitaho. Jya ufata iya mbere ubashake kandi wihatire kubamenya neza. Bakeneye iki, kandi se ni iki kibahangayikisha? Bakunda iki, kandi se banga iki? Batinya iki, kandi se ni iki kibatera urwikekwe? Jya wihatira kubagezaho ubutumwa bw’Ubwami ukurikije ibyo wabamenyeho (1 Kor 9:19-23). Kimwe n’intumwa Pawulo, dukwiriye kumva ko tugomba kugeza ubutumwa bwiza kuri buri muntu wese wo mu ifasi yacu, hakubiyemo abanyamahanga, abafite umuco utandukanye n’uwacu, abavuga urundi rurimi n’abakize cyane.—Rom 1:14.
3 None se ni gute ushobora kubwiriza umuntu uvuga urundi rurimi? Jya ukoresha neza agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose. Ushobora nanone kwitwaza udutabo cyangwa inkuru z’Ubwami zo mu ndimi zikunze kuvugwa n’abantu bo mu ifasi yanyu. (Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nyakanga 2003, p. 4, par. 2-3). Byongeye kandi, ababwiriza bamwe na bamwe bashyizeho imihati kugira ngo bige gusuhuza abantu no gukoresha uburyo bworoshye bwo gutangiza ibiganiro mu zindi ndimi. Abantu bakunze gutangazwa no kumva umuntu agerageza kubavugisha mu rurimi rwabo, kabone n’iyo byaba ari mu rugero ruto cyane, kandi ibyo bishobora gutuma bashishikazwa n’ubutumwa bwiza.
4 Jya wigana Yehova: Iyo tugera ku bantu bakuriye mu mimerere itandukanye, tuba twigana Imana yacu Yehova itarobanura ku butoni, ahubwo ‘ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.’—1 Tim 2:3, 4.