Gutegura bidufasha gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza
1. Ni gute umurimo wo kubwiriza wakorwaga n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere wagombaga kwaguka?
1 Yesu yatoje abigishwa be mu buryo bwuzuye kugira ngo bakore neza umurimo wo kubwiriza “ubutumwa bwiza bw’ubwami” (Mat 4:23; 9:35). Yabatoje igihe babwirizaga muri Palestina gusa. Icyakora mbere y’uko Yesu asubira mu ijuru, yabwiye abigishwa be ko bari gukora umurimo mu buryo bwagutse, ‘bagahindura abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose.’—Mat 28:19, 20.
2. Kumvira itegeko rya Yesu ryo guhindura abantu “abigishwa” bikubiyemo iki?
2 Uwo murimo wari kuba ukubiyemo gusubira gusura abantu bagaragaje ko bashimishijwe n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana no kubigisha gukurikiza ibintu byose Kristo yategetse. Tugomba kwitegura neza kugira ngo tubashe gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza.
3. Mu gihe wasuye umuntu ku ncuro ya mbere, ni gute washyiraho urufatiro rwo kuzagaruka kumusura?
3 Jya witegura mbere y’igihe: Iyo ababwiriza bamwe basuye umuntu ku ncuro ya mbere, mbere yo gusoza ikiganiro bihatira kumubaza ikibazo, hanyuma bakamusezeranya ko bazagaruka kugisubiza. Abo babwiriza babonye ko kwifashisha ibitekerezo bikubiye mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha iyo basubiye gusura bibafasha guhita batangiza icyigisho cya Bibiliya.
4. Kuki tutagombye gutegereza amagazeti mashya ngo tubone gusubira gusura?
4 Kuba twarahaye umuntu amagazeti atangwa muri uko kwezi, ntibivuga ko tugomba gutegereza igihe tuzabonera ayo mu kwezi gutaha ngo abe ari bwo dusubira kumusura. Dushobora kumufasha kurushaho gushimishwa tuganira ku bitekerezo bikubiye mu igazeti twamuhaye.
5. Ni akahe kamaro ko gusubira gusura dufite intego?
5 Jya wishyiriraho intego: Mbere yo gusubira gusura, jya ufata iminota mike urebe ibyo wanditse ubushize ubwo wari mu murimo, hanyuma wishyirireho intego y’ibyo wifuza kugeraho. Urugero: ushobora kureba niba muzaganira ku ngingo ikubiye mu gitabo cyangwa igazeti wamusigiye ubushize. Ushobora no kumushyira ikindi gitabo cyangwa igazeti ihuje n’ibyo mwaganiriyeho ubushize. Niba warasize umubajije ikibazo, ugomba gusubirayo ufite intego yo kugisubiza. Mu gihe uvuze umurongo w’Ibyanditswe ushyigikira ingingo muganiraho, jya uhita uwumusomera muri Bibiliya.
6. Ni iyihe ntego tuba dufite igihe dusubiye gusura?
6 Intego yacu: Intego yacu ni iyo gutangiza icyigisho cya Bibiliya. Hari umuvandimwe wasubiye gusura umuntu maze amusaba ko yamuyoborera icyigisho cya Bibiliya, ariko uwo muntu aranga. Uwo muvandimwe yongeye kumusura yitwaje amagazeti yari aherutse gusohoka maze aramubwira ati “uyu munsi turimo turaganira n’abantu ku kibazo gishingiye kuri Bibiliya.” Uwo muntu amaze kugira icyo abivugaho, umuvandimwe yamusomeye umurongo w’Ibyanditswe hamwe na paragarafu ihuje n’uwo murongo yo mu gitabo cyakoreshwaga mu kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Ibyo byatumye uwo muntu yemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.
7. Ni gute gutegura neza byagufashije gutangiza icyigisho cya Bibiliya?
7 Imihati dushyiraho mu gihe dufata umwanya wo gutegura mbere yo gusubira gusura si imfabusa. Nidushyiraho iyo mihati, tuzagira ibyishimo byinshi kandi dushobora kugira igikundiro cyo gufasha umuntu ‘witeguye kwemera ukuri,’ bityo akagendera mu nzira iyobora ku buzima.—Ibyak 13:48.