Kubwiriza bituma dukomeza kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka
1. Kubwiriza bitugirira akahe kamaro?
1 Kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza bishobora gutuma dukomera mu buryo bw’umwuka kandi bigatuma ibyishimo byacu byiyongera. Birumvikana ko intego y’ibanze ituma dukora umurimo wo kubwiriza ari ukugira ngo dushimishe Yehova. Ariko kandi, iyo twumviye itegeko ridusaba ‘kubwiriza ijambo,’ Yehova aduha imigisha kandi natwe bikatugirira akamaro mu bundi buryo (2 Tim 4:2; Yes 48:17, 18). None se, ni gute gukora umurimo wo kubwiriza bishobora kudukomeza kandi bigatuma tugira ibyishimo?
2. Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza udukomeza?
2 Biradukomeza kandi bikaduhesha imigisha: Kubwiriza bituma duhoza ibitekerezo byacu ku migisha y’Ubwami bw’Imana aho gutekereza cyane ku bibazo byo muri iki gihe (2 Kor 4:18). Gusobanura inyigisho zo muri Bibiliya bituma turushaho kwiringira amasezerano ya Yehova kandi bigatuma turushaho kwishimira ukuri (Yes 65:13, 14). Iyo dufasha abandi kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka kugira ngo bareke kuba “ab’isi,” bituma natwe turushaho gukomera ku cyemezo twafashe cyo kwitandukanya n’isi.—Yoh 17:14, 16; Rom 12:2.
3. Ni gute umurimo wo kubwiriza udufasha kwitoza kugaragaza imico ya gikristo?
3 Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza bidufasha kwitoza kugaragaza imico ya gikristo. Urugero, gukora uko dushoboye kugira ngo tube “byose ku bantu b’ingeri zose” bidufasha kuba abantu bicisha bugufi (1 Kor 9:19-23). Mu gihe tubwiriza abantu “bameze nk’intama zitagira umwungeri, zashishimuwe kandi zitatanye,” bituma twitoza kugira umuco wo kugira impuhwe no kwishyira mu mwanya w’abandi (Mat 9:36). Iyo dukomeza kubwiriza nubwo abantu baba batita ku butumwa tubagezaho cyangwa bakaturwanya, bitwigisha umuco wo kwihangana. Iyo twitangira gufasha abandi ibyishimo byacu biriyongera.—Ibyak 20:35.
4. Gukora umurimo wo kubwiriza bituma wumva umeze ute?
4 Kuba dukora umurimo uhesha ikuzo Yehova we wenyine ukwiriye gusengwa, ni imigisha rwose. Uwo murimo uradukomeza. Nanone kandi, gukora umurimo wo ‘kubwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bunonosoye,’ kandi tukawukora tutizigamye, biduhesha imigisha myinshi.—Ibyak 20:24.