Uko abakiri bato batsinda imbogamizi yo gutinya kugeza ku bandi ibyo bizera
Niba uri Umukristo ukiri muto, ushobora kuba uzi abakiri bato bamwe na bamwe badakoresha uburyo bwiza babona bwo kuvuganira ukwizera kwabo igihe bari ku ishuri. Kimwe na bo, ushobora kuba ukunda inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zihuje n’ukuri wize kandi ukaba wifuza kukugeza ku bandi. Nubwo ari uko bimeze, ushobora gutinya kugeza ku bandi ibyo wizera. Ariko kandi, ushobora kwitoza kurushaho kugira ubutwari. Ibyo wabigeraho ute? Gerageza gukora ibintu bikurikira kugira ngo bigufashe kwitegura kubwiriza mu gihe ubundi buryo buzaba bubonetse.
1. Jya umenya ko bibaho: Ese ubwoba ugira nta shingiro na mba buba bufite? Ibyo si ko biri byanze bikunze. Ashley yagize ati “hari abanyeshuri basaga n’aho bashimishijwe n’imyizerere yanjye, ariko nyuma bakagoreka ibyo navuze, bakanserereza imbere y’abandi.” Imimerere nk’iyo ishobora gusa n’aho iteye ubwoba cyane. Ariko aho kugira ngo ureke kubabwiriza, jya ubona ko ibibazo nk’ibyo ari ibintu bisanzwe mu buzima bwawe bwa gikristo.—2 Tim 3:12.
2. Jya uhora witeguye. Mu Migani 15:28 hagira hati “umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize.” Uretse gutekereza ku cyo uri buvuge, jya ugerageza no gutekereza ibibazo abandi bashobora kukubaza. Jya ubikoraho ubushakashatsi maze utegure ibisubizo wumva bikoroheye gutanga.
3. Uko watangiza ikiganiro. Ni gute watangiza ikiganiro mu gihe witeguye kugeza ku bandi ibyo wizera? Ushobora guhitamo uko wabigenza. Kugeza ku bandi ibyo wizera twabigereranya no koga mu mazi menshi. Hari bamwe bahitamo kujya mu mazi buhoro buhoro, naho abandi bagahitamo guhita bayasimbukiramo. Mu buryo nk’ubwo, ushobora gutangiza ikiganiro wivugira ibintu bidafitanye isano n’idini maze buhoro buhoro ukagenda ureba niba hari ugushimishwa uwo muganira agaragaje. Ariko niba uhangayikishijwe cyane n’uko hari igihe bitagenda neza, byaba byiza uhise winjira mu kiganiro ukamubwiriza.—Luka 12:11, 12.
4. Jya ugira amakenga. Nk’uko utakwibira mu mazi adafite ubujyakuzimu buhagije, ni na ko ugomba kwitonda kugira ngo utishora mu mpaka zitagira icyo zikugezaho. Jya wibuka ko hari igihe cyo kuvuga n’igihe cyo guceceka (Umubw 3:1, 7). Hari igihe Yesu na we yajyaga yanga gusubiza ibibazo abantu babaga bamubajije (Mat 26:62, 63). Jya wibuka iri hame rigira riti “umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.”—Imig 22:3.
Nubona impaka zivutse ‘ntukazijyemo.’ Ahubwo jya utanga igisubizo kigufi kandi gihuje n’ubwenge. Urugero: niba umunyeshuri mwigana akubajije impamvu utanywa itabi ushobora kumusubiza uti “ni ukubera ko ntashaka kwanduza umubiri wanjye.” Ukurikije igisubizo aguhaye, ushobora kumenya niba wamusobanurira byinshi ku bihereranye n’imyizerere yawe cyangwa niba wamwihorera.
Ibyo bintu byavuzwe haruguru, bishobora kugufasha ‘guhora witeguye gusobanura’ iby’ukwizera kwawe (1 Pet 3:15). Birumvikana ko kuba witeguye bitavuga ko utazigera na rimwe wumva ufite ubwoba. Ariko Alana ufite imyaka 18 yagize ati “iyo usobanuriye abandi ibihereranye n’ukwizera kwawe nubwo waba ufite ubwoba, bituma wumva hari cyo wagezeho. Uba watsinze iyo mbogamizi y’ubwoba, ukiyemeza kubwiriza nubwo utari uzi niba biri bugende neza. Iyo bigenze neza urushaho kumva wishimye. Ushimishwa no kuba wagize ubutwari bwo kubwiriza.”